Home Uncategorized Amatora mu gihugu cy’America azasubirwamo!

Amatora mu gihugu cy’America azasubirwamo!

0

The Second Presidential Debate: Hillary Clinton And Donald Trump (Full Debate) | NBC News

OCT 11,2016 Njyanwa mu iyerekwa,mbona amatora mu gihugu cya America,asubirwamo!Ku nshuro ya mbere,mbona Trump aburaho ibice 2% ngo akwize 50%,kugirango nibura afatwe nkuwatsinze umwanya w’umukuru w’igihugu naho Hillary nawe mbona abuzeho  4%,kugirango akwize 50%.Maze ijambo  ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intambara zabaye nyinshi cyane,kuko inkozi z’ikibi zarwanije ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,none bitumye amatora asubirwamo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!

PASTOR RENE Masasu ajyanwa mu butayu!

Nerekwa Pastor RENE Masasu yinjira mu gihugu cy’Ubutayu bugufiya,mbona ari kumwe n’umugabo w’umukiristu wo murusengero rwe,uwo mugabo yasaga numaze guhomba kuko nabonaga arumucuruzi ukomeye.Mbona RENE Masasu ashaka kumugira Pastor murusengero kugirango amuhishe gukorwa nisoni!

Nuko nifuza kuvugana na Masasu, ariko yanga ko tuvugana ngo mubwire icy’Uwiteka yamuvuzeho,mbona ynjiye mu butayu hagati,arogera aragaruka ageze ku nkengero z’ubutayu ndamubura.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore RENE MASASU agiye kujyanwa mu butayu bugufiya yigishwe kubaha Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi.Mbona bazanye umugisha barawumpaye ariko bansaba ko nabafasha gukemura ibibazo bafite ariko bukaba bwari uburiganya bakoreshega kugirango babone uko bagera kumugambi wabo mubisha.

Amanyanga mu manga!

OCT 12, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona inzara ikomeye cyane yibura ry’ibiribwa,mbona hatumizwa ibiribwa kuva hanze y’igihugu,ariko byamara kugera muri gakondo ya bakiranutsi,bigahita bijyanwa mungo za ba nyakubahwa ntibibe bikijanwa mu isoko rusange ry’abaturage.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye uti,igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo ibifungurwa bigiye kuba umuti wa menyo mu murwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi niko Uhoraho Uwiteka Nyirirngabo avuga.

Imbuzi z’Uhoraho!

Abanyeshuri bambutse amazi magari,bazataha Umwami amaze kwima ingoma!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abanyeshuri bagiye kwiga mu gihugu cy’UBUHINDE (INDIA) ntihazigire ugaruka muri gakondo kuko zigiye guhindura imirishyo vuba cyane bishoboka.Kandi iri jambo ryo kutagaruka muri gakondo rikaba rireba abafite ikimenyetso kijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Kandi ubabwire uti,Umwakagara akimara gukurwa kubutegetsi,ako kanya bazahite bafata indege bamanuke muri gakondo bakimara kumva yuko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yamaze kwima ingoma uko niko Uwiteka abitegetse.Abazumvira iri jambo,bazaba abanyamugisha kubwo kumvira Uhoraho niko Uwiteka avuga.

Abanyeshuri bagiye kwiga mu mahanga,ntibazasubire mu rwagasabo,kuko abazataha bazapfa!

Ndabwirwa ngo, «umunyeshuri wese wagiye kwiga mu mahanga kurwego rwa masters,na degree,ko Uwiteka abauriye yuko mutemerewe kugaruka mu gihugu mwaturutsemo,ariyo gakondo ya bakiranutsi niko Uhoraho Uwiteka avuga» kuko Uwiteka yabakuye mu gihugu ajya kubahisha mu mahanga kugirango mu gihe gisa nk’iki muzabashe gushima Uwiteka yuko yabarindiye mu mababa y’Uhoraho niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari abashyitsi nkoherereje baje babaririza ahantu runaka,abo bantu bakaba bakora mu muryango “PAFI”uzabafashe kugera aho bagomba kugera kugirango bazakubonereho umugisha kandi nawe ubagirireho umugisha babashe kurangiza igikorwa cyanjye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,mwana w’umuntu,burira urubyiruko nyarwanda bashake mu maso hanjye (Uwiteka) kuko igihe cy’uko Uhoraho amanukiye muri gakondo ya bakiranutsi,aje kwirebera ibihakorerwa no gutega amatwi urusaku rw’ibirego rwabahatuye bavuga ko ukuboko k’Umwakagara kubaremereye kandi abatwaza inkoni y’icyuma.Ninza nzasange bamaze kwiyeza ubabwire batangire basome ijambo ryanjye (Bibiliya) kuko arimo nzavuganira nabo kugirango mbashe kumenya abazashyirwaho ikimenyetso kuruhanga kugirango Malaika uzamanuka guhana uriya murwa atazanuka akabahanira hamwe n’inkozi z’ibibi uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Udafite ikimenyetso ntazarindwa!!?

Ariko uwo Malaika azasanga adafite ikimenyetso muruhanga rwe,ntabuza azaba akorana n’Umwakagara kandi ntabwo bizashoboka yuko,azarokoka inkota y’Uwiteka Imana Nyiringabo ahubwo inkota izamurya uko niko Uhora Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abana b’abantu bishwe nubwibone bukabije,niyompamvu umubare wabaririra gakondo ya bakiranutsi ugenda ygabanuka cyane ujya hasi kuko kurira kwabo kugenda guhinduka gukiranirwa aho guhinduka gukiranuka kugirango bagirirwe imbabazi.Ahubwo umujinya wo guhana ugenda ugabanuka cyane kandi umujinya wo kuharimbura ukagenda urushaho kwiyongera cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza ku nganiriza cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zohereje umwuka wurukoza soni.Kandi zagose imihanda nimiharuro yose zitegereje umwana w’umuntu ngo zimugirire nabo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,umenye uko ugenza kuko inzira zabyaye amahari,kandi amazi yamazi yamaze kurenga inkombe niko Uhoraho Nyiringabo avuga.

Nerekwa abagabo b’abanyamahanga bahura nibikomeye cyane,bihagurukiye urwagasabo.Mbona bibaye bari mu mazu yamacumbi,bishwe ni nzara kugeza ubwo bariye amazirantoke kubera kubura ibifungurwa!Nuko ndabwirwa ngo,hagiye kuba ibikomeye,abanyamahanga bazaba bari muri gakondo bazaba abagabo bo guhamya ibigiye kuba niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa amadini atubakiye kurufatiro rwa Kristo rw’intumwa na bahanuzi,mbona bigisha abantu yuko abavandimwe bakwiye gushakana nta kibazo kibirimo.Nerekwa ko,abantu bafite amadeni banze kwishyura ababagurije,ko badashobora guhabwa umugisha ndetse nuwo bazajya babona bazajya bawurya ukiri mu bisi niko Uhoraho Uwiteka Nyirirngabo avuga.

Ingabo z’Umwakagara zijyanwa mu gihugu cy’Ubutayu bugufiya!!!

OCT 13, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’Umwakagara zihabwa ibigori byokeje,abakuru bahabwa ibinini,abato bahabwa ibitoya!Maze mbona umuyaga uraje ubajyanye mu butayu bugufiya baja kwicarayo batangira kwiganirira baca imigani ya bakurambere kugirango barebe yuko bakwiriza umunsi,n’ijoro rigacya!Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,mbega wabonye yuko ingabo z’umwakagara zihawe ibihembo zakorewe?Ndasubiza nti Yego!Nabibonye ndabwirwa ngo,andika ibyo ubunye kandi ubyandike ku buryo bugaragara kugirango ubisoma abisobanukirwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kugira urugendo rwa vuba,none uramenye urwo rugendo uzarugire ibanga kuko umwanzi arekereje kumva gahunda zawe,kugirango aburizemo umugisha wawe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore inzira z’Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,zirakingutse,kandi Uwiteka akoze ibikomeye cyane kuko igihe cyegereje kandi ikimenyetso cya gombaga gusohoza kigaragaza yuko avuye ku nkengero z’ubutayu cyahosoye.None witegure kumwakira no gutunganya ibidatunganye kugirango azasange byose warabirangije mbere yuko utwarwa numuyaga ugakurwa ahadatunganye kugirango ushyirwe ahatunganye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa imbaraga z’umwijima zasaga nibara ry’ubururu zoherejwe n’inkozi z’ibibi kuza kujujubya bene data bagiriwe Ubuntu n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nerekwa ijuru rimanura umuriro umeze nkigisasu cya Alapigi mbona kigeze hafiz a mbaraga z’umwijima maze gihita kirashwanyuka.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imbaraga zabuzaga amahoro bene so,ziciriweho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zohereje ingenza kuza kegenza umwuka w’Uwiteka Imana ukorera muri wowe.Nuko rero urabe maso kugirango utagwa mu mutego uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zirimo kugenza bene so,kugirango babakorere ubugizi bwa nabi kuko bamaze kubona yuko arabanyamugisha uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Dore barimo kugerageza kubabuza amahoro ariko nta cyo bari bugereho kuko bagoswe n’ijambo ryavuye k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.

OCT 14, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa amaso ya bana b’abantu,nerekwa mbona  Kiliziya Gatolika,igabanya abaPadiri kuko abenshi banze kuyumvira banga gukomeza kugendera mu kinyoma cya mategeko ya Satani na badayimoni bituma habaho iyirukanwa rya ba Padiri mu idini rya Kiliziya Gatolika uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko avuga.

Numva amajwi ya bantu bitotombera kuba maze igihe ntashyiraho ijambo ry’Ubuhanuzi,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bwanjye burimo kwitotombera yuko umaze iminsi udashyiraho ijambo ry’Ubuhanuzi kandi badashobora kwibwiriza ngo bashyigikire umurimo ukora ugoye cyane hejuru yibyo haba hageretseho nurupfu!

Nerekwa mbona umwuka w’ikinyoma upfununuka mu kibaya kidasobanutse kiri mu isi ya bazima.Mbona kigeze mu isi ahagaragara maze ako kanya icyo kinyoma gihita gishonga cyose kirarangira uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zigiye gushyira ahabona ikinyoma ariko kizahita kirigita kuko kizaba ar’ikinyoma kidafite imizi ifatika kuko umwanzi wabakiranutsi ubu asigaje igihe gito kugirango akurwe ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Gen.James Kabarebe asa nuri mukazitiro kagereza,mbona ashonje cyane.Mbona abantu bamuzanira utuneke kuko nitwo yashoboraga kurya kuko ka karwara nako ntabanga kagira kari gatangie kwigaragaza karimo kazamuka gahoro gahoro.Nabonaga ari kumwe nundi muntu ntabashije kumenya uwari we,bose bari mukazitiro kagereza bajyaga bashyiramo abandi maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,mwana w’umuntu,dore umwakagara Gen.James Kabarebe arimo kwifuza gusimbura shebuja ninayompamvu yashinze umutwe wingabo muri Uganda wiyitirira Opposition uvuga ko utavuga rumwe n’ubwami bw’Umwakagara kuko yamaze gutegura ko Umwakagara namara kwicwa,azahita yima ingoma akaba ari we uzamusimbura nka minisitiri w’ingabo ushinzwe umutekano niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga,

Nkomeza kwerekwa cyane ibirimo gukorerwa munsi y’Ijuru.Mbona abantu benshi bategereje ko,Umuhanuzi ashyiraho ijambo ry’Uhoraho Nyirengabo ngo basome bumve icyo avuga,nerekwa za magigiri ziza gutobera Uhoraho umurimo we,kugirango abantu badakomeza gusoma ubutumwa bw’Uhoraho.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umwanzi aragutegereje azi neza yuko umaze igihe udashyiraho ubutumwa,none ategereje ku kugwa gitumo.

Dore hari ka magigiri ka gasore ka gutegereje kugirango nuza gutangaza ijambo ry’Uhoraho,gahite ka kugwa gitumo.Nuko rero ntujye gukorera aho warusanzwe ukorera,ahubwo uzamuke mu murwa mukuru ube ariho ukorera,kuko inkozi z’ibibi,ijambo ry’Uhoraho rizimereye nabi.Erega aho ukorera hose babasha kuhabona bakoresheje amaso yabadayimoni gusa bananiwe kumenya aho utuye kuko amaso yabo atajya ahagera kubera imbaraga z’umuriro w’Uhoraho,atabemerera yuko amaso yabo yakugeraho uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntuhirahire ngo wirare wibwire yuko umwanzi yasinziriye,ahubwo nibwo agikanguka kuko yagambiriye guhangana nawe.None zamuka werekeze mugasiza ujye gusiza ikibanza cyo kubaka inzu,kuko iyo warutuyemo,inkozi z’ibibi zamaze kuyigera amajanja.Ijambo ry’Uhoraho ryongera kungarukaho na none rirambwira riti,mwana w’umuntu,hindura ibirindiro kuko umwanzi wo gukiranuka yateze uduhanda nutuyira kugirango nuza ugwe mukigozi cyingoyi y’umugozi wa bagome bambaye umugomo nubukubaganyi bwinshi cyane kugirango babone uko bakubaganira imfura zo gukiranuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar