May 24, 2018 Njyanwa mu iyerekwa mbona umunyapolitike wahahamuye ingoma ya abega(Umwali Shima Rwigara)afungurwa na leta ya gatsiko ka Abega kamaze imyaka 24 kubutegetsi.Mbona agendana namusaza we,bava mu nzu y’imbohe,mu gihe balimo bagenzura udusigazwa tutatwawe ni nkozi z’ibibi z’Abega,kugirango bitegurire kuva murigakondo ya bakiranutsi bagane iyamahanga bahunge agatsiko katabarimbura bagakurwa ku isi ya bazima kandi bari bagifite byinshi bagitegerejwe gukora uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Umwuka w’ubuhanuzi umpangaho maze urambwira uti,mwana w’umuntu,haguruka ugende ukurikirane ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo(Umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol)ubarindire umutekano kugirango izo nkozi z’ibibi zitabaaca ibihanga uko niko Nyiringabo abivuga.
Ndamanuka ndagenda mbagenda inyuma nitegereza imigambi abega balimo kugambirira,maze mbona ko Shima Diane na Musaza we,bahishwa n’ubuhanuzi(mu mababa y’Uhoraho)za magigiri zigera kuri [6];zikomeza kubagendaho maze barakebuka inyuma ngo barebe niba hari umuntu ubagendaho,za magigiri zihita zihisha kugikuta,maze nabo bahita bahishwa n’imbaraga z’Uhoraho z’ubuhanuzi Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ubu butumwa kugirango abo birebanbabisome bamenye uko gahunda za abega zifashe kugirango nabo bashobora gufata ingamba zo kwirinda izo nkozi z’ibibi zahindutse abadayimoni uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ko umwuzure wuzuyemo ishuheri ryinshi ubagose ugenda ucishwa bugufiya gahoro gahoro,kugez’ubwo ya mazi yazanywe n’umwuzure yaje guhinduka ibyondo,nabyo bigeraho biruma bihinduka ubutaka bwumye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana yanjye Nyiringabo bwana wa Majeshi niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanura uvuge ibyo Uhoraho Nyiringabo aguhishuriye.Dore Umunyapolitike Umwali Shima Diane Rwigara arafunguwe,ariko afunguwe ni mbaraga z’Ijuru zikomeye kuko we numubyeyi we,birangiye ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.No kugendana ijambo ryanjye (Bibiliya)muruhame,ubwabyo byanejeje Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko bashoboye guhamiriza abatuye isi ko biringiye mu w’Uwiteka wenyine batiringiye imbaraga z’abana b’abantu uko niko Uwiteka Imana yo mu Ijuru aboitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka wuburiganya uvanzemo ubujiji bwinshi cyane,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uburiganya buraje kandi niwowe buziye,ariko hazuyemo ubujiji bwinshi ku buryo nuwubona uzahita ubimenya ko uje ku kuriganya niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona haza umwuzure mwinshi unsanga aho nari nibereye ku nkengero z’inyanja(ISI)maze haza umuyaga urahuha mwinshi cyane,telephone narimfite mu ntoke irancika igwa hagati muri ruhurura itwarwa na mazi.
Kandi umubwire ahagarike kugendana no gukorana inkozi z’ikibi zidakurikiza ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Kandi umubwire uti,nukomeza uzacirwaho iteka kandi ko ari wowe uzamuciraho iteka kuko washyizweho kuba umucamanza wabari mu isi ya bazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa korali ya Restoration Churcha benshi bakurwamo muriyo korali kubera gukiranirwa no kwitwara nabi kuba bashakisha mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire korali yo ku Gusenyi ya Restoration Church uti,uku niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Musigaje gatoya mukajugunywa hanze yurusengero kandi muzahita mucirwaho iteka kubera gukiranirwa kwanyu kandi jyewe Umuhanuzi Ainesha nijyewe uzabaciraho iteka kubera gukabya gukiranirwa uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri leta zunz’ubumwe z’America,mbona mushiki wacu utuye muri MICHIGAN,abohorwa n’Uhoraho imigozi y’inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abagore[2] bari baramuzonze bamutwara umugisha wose akoreye,ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda uce iriya pipe of water inkozi z’ibibi zajyaga ziza zigatwara amazi yose umuliya mubyeyi avoma mu isooko ya mazi yagabiwe n’Uhoraho maze agasigara ari nta riba afite ryo kuvomamo.
Ndagenda nsanga agoswe nigikuta kirekire ku buryo b’abagore bananiwe kurira icyo gikuta,maze bafata ya migozi bayijugunya imbere mu gipangu,banyujuje hejuru maze nawe yarasanzwe abavomera ariko none asa nurungaye ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,urira vuba atarabavomera umubuze ntiyongere kubaha amazi kuko ari inkozi z’ibibi kandi zishinzwe kumuriganya.Kandi umubwire yirinde abo bagore binshuti ze kuko aribo bamuhumanije kuko umwanzi w’umuntu ari uwo mu nzu ye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ubuyobozi bwose bwa SONKO bwose bukurwaho bushyirwa munsi yubutegetsi bwa “Ministry of Sport Planning and”kugirango babe aribo bayiyobora county y’umurwa mukuru w’Ishushan (Nairobi) ntiyaba ikigenga nkintara iyoboye izindi ntara nkumurwa mukuru w’ISHUSHAN mu gihugu cy’Ibabylon uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
May 25, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara yinjiza ingabo nyinshi muri RDF,kandi yashyiragamo abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi gusa gusa kuko atashakaga abahutu ko binjira mu gisirikare cye.Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire Umwakagara uti,izo ngabo urimo gushyiramo nizo zizagukura kubutegetsi,nibe niyi wishyiriramo abahutu wanga ko binjira mu ngabo za abega,nyamara bari kuzakurutira abatutsi wiringiye kuko batazabura kugambanira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abatutsi bahungiye mu gihugu cy’Abakaludaya(Tanzania)batahuka basimburanwa n’Abega,abasing,abashambo,abenegitori,bari bakuwe ku ngoma ya gatsiko ka FPR,kandi mbona ko bahunze ubutagaruka kuko bari bagiye kwibera mu butayu ubuzira herezo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo bakoreye abandi,nabo nibyo bakorewe kuko uwicisha INKOTA ariyo azazira mu gihe gisa nk’iki cy’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona bene data twahoze dukorana umulimo wa data maze bakaza kwirukanwa mu gikari cy’ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kubera kwitwara nabi kutumvira umwuka wubuhanuzi nuburiganya byatumye bikura ahashyushye bajya kwibera mu butayu aho bacumbikiwe ni mbeho numuyaga nubukonje kugirango bigishwe kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo.
Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kirekire cyane kigera mu bicu,mbona Umuhanuzi akizamuka akigera mu bushorishori.Ntangazwa no kuzamuka kwicyo giti kirekire ndongera ndakimanuka kuko cyari kitarazana amashami kumpande zacyo abanza gutegereza yuko kizamera amashami kugirango abone kongera kucyurira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
May 26, 2018 njyanwa mu iyerekwa winzika y’Inzika y’Inzigo wongeye kuzamuka kugirango ugirire nabi Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha(Bukeye nakira telephone ya magigiri utuye muri leta zunz’ubumwe z’America ahitwa Chicago) tel +17732496604 ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ucireho iteka uwo magigiri wagerageje uko ashoboye ngo abone yagucisha igihanga maze umuhe numero (File Number) N°0145/0005/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse landi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona H.E Raila Odinga atambika umusozi mure mure cyana uhanamye,ariko we yanga kuwurira ahubwo arawutambika,mbona ni nkaho habaye intambara itunguranye iturutse ku cyegera cya Kenyatta kubera ko yemeye gukorana na Raila Odinga maze bituma William Ruto agambirira guteza akavuyo ni ntambara muri icyo gihugu cy’ibabylon maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri icyo gihugu hagiye kunyura umuyaga ugiye guhuha ibibigarasha bidakomeye kugirango hasigare abakomeye nyamara abatuye icyo gihugu bazifuza gupfa kuruta kubaho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Maze ijambo ry’Uhoraho rizaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane mu gihugu cy’ibabylon nibwa buhanuzi bwitwa “The Next Coming Month will be hardship”icyo nicyo bisobanura nibyo bigiye gukoreka kuko Raila Odinga nubwo ahigwa kubera yavuzwe nubuhanuzi akaba liyompamvu inkozi z’ibibi zilimo kumuhiga nta bwo bateze kumuca iryera kuko yamaze gutahura uwo mugambi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu ntara yuburengra zuba(Gisenyi)ko abahatuye bagiye kuzamuka umusozi ku buryo bukomeye cyane.Nerekwa ingabo ziturutse hirya no hino za iza abega cyangwa izirwanya ubutegetsi zose zihurira muri Gisenyi zirasakirana zitangira kumashana maze abahatuye Babura aho berekera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’ibbaylon William Ruto,hamwe n’umugore we Rachael bashakisha uko babona Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha wahishukiwe ibyabo ngo abasengere nyuma yokwanga kumwakira hakaba hashize imyaka [6];bamaze kubona ko bibakomeranya ngo baramushaka ngo abasengere kandi anababwire ibyo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yari yarabatumweho.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntuzahirahire ujya kubasengera kuko ari nta cyo wabamarira kuko igihe wabashakaga nta bwo batagushakaga kuko bari biringiye ubwenge bwabo none birabakomeranye ngo baragushaka bareke babanze bamenye yuko Uwiteka Imana ukorera ari we Mana yaremye ijuru nisi uko niko Uwiteka abivuga.
Maze mbona ko bambuze bajya kwishakira undi Muhanuzi ubahanurira uko imitima yabo ibishaka(ibinyoma)abahumuriza umutima ababwira yuko ngo RUTO azaba umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2022 kandi ibyo bikaba bisa naho ari inzozi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.