Amakuru ageze ku inyangeNews mukanya,aravuga ko,umugambanyi wagambaniye ubwami bw’uRwanda Pastor Ezira Mpyisi,aciye hano Nairobi mu gihugu cya Kenya,aho baje gufata indege ari kumwe na Royal Family y’ibwami(umuryango w’ibwami) ngo bakaba bajyanye intorano zo kujya gutanga bazi bashiki b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa kugirango babumvishe yuko Umwami akwiye gushyingurwa muri gakondo ye.
Yananiwe guharanira ko Umwami acyurwa akima ingoma yahoranye,none agiye guharanira yuko Umwami acyurwa yaratanze.Tubibutse abana ba MPYISI bakomeye cyane muri FPR,bakaba na bamwe bakora muri project Tri-STAR ADVENTURES y’UMwakagara,akaba ariyompamvu rero MPYISI arimo gusigasira umugati wa bana be,na buzukuru be.
Pastor MPYISI yemeye intonorano agurisha ubwami bw’uRwanda,yaba arinde se wemera ubwami bw’urwanda,akagira amahoro mu gihe abandi bose banabiganiriye bahita babakuramo umwuka?
Abanyarwanda musabwe kwamagana igisambo Ezira MPYISI wagambaniye ubwami bw’uRwanda n’Umwmai w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,kandi mwamagane umuntu wese wo mu muryango washaka kwemera imitekerereze y’abashiki b’Umwami w’uRwanda bakwifuza ko Umugongo w’Umwami wajyanwa muri gakondo kandi bitabaho bitanemewe usibye ko bidashoboka kuko abamufiteho ubushobozi ar’umugore we na bana be,kandi akaba ntabo agira!
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi nibwo EZIRA hamwe na bandi [15] basesekaye Nairobi-Kenya,bagiye I WASHINGTON DC,bajyanywe no kujya gukora robing muri famille royal ngo bagerageze barebe ko basaba ko umugongo wa Ndahindurwa wajyanwa mu rwagasabo bafatanije na Ambasade y’uRwanda muri America.
Ikindi twamenye ni uko bajyanywe no gukora iperereza kumenya ugiye gusimbura Ndahindurwa,bakazamuca igihanga.Ariko Ubuhanuzi bwo ku wa mbere ejo hashize,bugaragaza ko bazajya mu igandara rya Ndahindurwa,bakakirirwa mu butayu bugufiya.Bishatse kuvuga ngo,ibibajyanye ntabwo bizatungana nk’uko babyifuza uko niko Uwiteka yavuze!
Amakuru avuga ko,ngo abagize delegation igiye gutanga intonorano ya bantu [15] ukuyemo EZIRA MPYISI ngo bavuze yuko badashobora kugaruka murwagasabo bari buhite bisabira ubuhungiro aho kugirango intambara izabasange murwagasabo.Akaba aramahirwe babonye yo kwihungira nibaramuka bayakinishije ntayadi bazabona.Ikindi ni uko robingi bagiye gukora itaribushoboke kuko bashobora no kutabonana na Chancellor Benzige Boniface nk’uko babwira.Ubwo rero umunyabwenge arahita yiciraho kuko no mu byago byabakomeye abakene bajya baboneraho amahirwe.