HomeInte'lUMUCIKACUMU JEAN DE DIEU MUCYO WAVUGIRAGA ABANDI YERETSWE UMURYAGO USOHOKA

UMUCIKACUMU JEAN DE DIEU MUCYO WAVUGIRAGA ABANDI YERETSWE UMURYAGO USOHOKA

Jean De Dieu Mucyo wakoze imirimo igiye itandukakanye kuva FPR Inkotanyi yafata ubutegetsi aho yakoze imirimo itandukanye muri minisiteri y’ubutabera ndetse akaza no kuba minisitiri w’ubutabera kuva muri 1999 ubwo Pasiteri Bizimungu yari akiri umukuru w’igihugu ndetse
akaza kuba umushinjacyaha mukuru kuva 2003-2006
Jean De Dieu Mucyo ku mu mwaka 2006 kugeza 2007 yaje guhabwa imirimo ya nyirarubeshywa yo kuyobora komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa mu jenoside ikanamwitiriwa
dore ko yitwaga komisiyo Mucyo, nyuma aza guhabwa kuyobora komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside CNLG kugeza 2015.


Mucyo nubwo yakoze iyo mirimo yose ariko ntiyigeze agiriewa icyizere n’umwakagara dore yavanwaga mu bwiza ajyanwa mu bubi kugeza ubwo bamuhaye komisiyo ikora amaezi atatu
mu mwaka, komisiyo itagira ingengo y’imari ishyitse komisiyo byagorana kumenya icyo igamije mu byukuri kuko inshuro nyinshi Mucyo yagiye yumvukana asobanura iby’inzibutso zasenyutse cyangwa zishaje nkaho ari umufundi bivuze ko yari umuyobozi nawe ubwe atazi icyo ashinzwe mu byukuri.

Mucyo yagiye ashinjwa n’abo mu gatsiko kuba ari umuyobozi ujenjetse muri make yari umutekinisiye w’umunebwe kandi w’umuswa cyane dore ko ataranashoboye kwikanyiza cyane
nkabandi ikindi cyatumye Mucyo abura ijambo mu gatsiko nuko yari umucikacumu mu gihe ijambo ubucukacumu ari ijambo ritera ishozi umwakagara dore ko we yivugira ko abatutsi b’indani ari ibipinga ndetse yigeze avugira kuri BBC ati “abatutsi ni abo turi kumwe”.

Iimirimo yose Mucyo yagiye ashingwa yagiye ayikorana ubwoba bwinshi ndetse n’igihunga bitewe nuburyo yagiye abona ukuntu FPR yagiye yivugana abacikacumu bagenzi be abandi bagashyirwa ku ngoyi haba muri politike ndetse, mu bucuruzi n nahandi hatanduka byaba mu mizo ya mbere FPR igifata ubutegetsi aho yahise yivugana abantu nka Kabera
Assiel, Kabenga Pina, n’abandi benshi tutarondoye arabishwe mu gihe bari barinjiye mu
gisirikare,n’abishwe muri jenoside nka Ndasingwa Lando wayoboraga PL ari nayo Mucyo yabarizwagamo mbere ya jenoside,Nyungura Emile wayobora PSD n’abandi kugeza na na ba Rwigara bakicwa hakiyongeraho abo FPR yagiye ihombya nka ba Kajeguhakwa,Rujugiro,Sisi Evariste n’abandi bikarangira bamwe berekeje iyubuhungiro.

uyu mugabo rero wageragezaga kuvugira abandi bacikacumu akagerageza kumva ibibazo byabo kugeza ubu akaba yeretswe umuryango usohoka muri leta y’Abega akaba yasimbuwe
na Dr Jean Damascene uri kwigaragaza mu gatsiko cyane muri iyi minsi ni ukuvuga ngo yabaye umushomeri,gusa ngo imwe mu mpamvu nyamukuru yaba itumye avanwaho ngo nuko nta ruhare rugaragara yagize mu kurwanya filime yakozwe na BBC “Rwanda’sUntold Story” nyamara ariko andi makuru ikinyamakuru inyangenewss gifite nuko ha abayobozi beguye ku bushake bikekwa ko na Mucyo yaba arimo kuko ikigaragara cyo nuko arambiwe imikorere mibi y’umwakagara undi usigaye ni Dr Vincent biruta nawe utorohewe

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments