Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyababylon bo mu bwoko bw’abakalenjini,bajyanwa koga muri swimming pool ariko icyo cyuzi cyajyaga kungana nikiyaga,hagati mu mazi harimo INKOTA yabatemaga ibirenge bagashaka uko bahunga ngo ntibajye muri icyo cyuzi,ariko inyuma yabo hakaza umuyaga ukabasunikiramo bakagwamo kungufu.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakalenjini bayoboye igihugu cy’ibabylon imyaka [24] none bakuwe kubutegetsi bo nabakikuyu nta bwo bazongera kuyobora igihugu cy’ibabylon kuko baciriweho iteka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mpabwa isoko ryo gutanga amasabune mu gihugu cy’Isamariya(Kwihana)izo sabune(Soap)zagombaga gutangwa mu banyeshuli no mu gisirikare(abari mubigeragezo,nababoshywe nabadayimoni.Izo sabune zitwa “SOFERAGE”.
Mu gihe ntarajya kuzana izo sabune,mbona umugabo umwe wo mu bwoko bwa batutsi arirutse aragenda ajya kugura ayo masabune kandi atari we wahawe isoko.Ndagenda mpura nawe avuye kuyagura ayatwaye aho nagombaga kuyajyana,ndamufata mwambura ayo makarito yose asigara ari nta cyo afite.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyirinmgabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abatutsi nubwoko bugira ishyari cyane,ariko cyane abo mu gihugu cy’Isamariya bo barenza urugero uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona nashatse umugore,ntiyabona urubyaro,arangije ajya mu bitaro abeshya ko atwite,maze ahiba umwana amuzana murugo.Ageze murugo abura amashereka yo kumwonsa,ahamagara musaza we wari wamujyanye mu bitaro,amubwira ko umwana Atari uwe,ahubwo ko yamwibye mu bitaro.
Njyanwa mu iyerekwa numva mbwirwa kwimuka mu rutare ntuyemo,bisobanura kuva mu gihugu cy’ibabylon.Ndabwirwa ngo muri uku kwezi mwana w’umuntu,uraba uvuye muri urwo rutare.Bisobanura igihe gitoya gisigaye cyo kuba mu gihugu cy’ibabylon niko Uwiteka abivuga.
Jan 3,2018 nerekwa ubutayu bugufiya imbere yanjye,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntutinye kandi ntugire ubwoba dore uri kunkengero z’ubutayu bugufiya,kandi Uwiteka yamaze gutegeka ko ukurwa mu butayu,igihe kiraje kandi gisohoye vuba cyane ngo Uhoraho yiheshe icyubahiro ni uko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abayoboke ba Jubilee alliance Party (JAP) ishyaka riri kubutegetsi mu gihugu cy’ibabylon.Mbona bamanurwa mu butayu bugufiya cyane bamaze kugerayo batangira kurwana n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.
None dore ibyo wabahanuyeho bibasohoyeho ube maso cyane kuko barimo kuguhigira hasi no hejuru ariko baratsinzwe kandi Kristo yaranesheje uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo uhagaze imbere yanjye,mbona iruhande rwe hari computer maze mbona afunguye iyo machine anyereka calendar yaririho ifoto y’Umwakagara,hasi ye hariho handitseho 7 Nyakanga, 2018 uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abega na abajiji bajya guterekerera Umuhanuzi Majeshi Leon,bamuteza imyuka yabo kugirango ataba umunyamugisha,kandi nurugendo rwe ntirutungane.Mbona bafite ubwo bwinshi,mbona Nzika na Nzigo bose bahageze bahabwa ikiraka cyo gushaka Umuhanuzi mbere akurwa mu gihugu cy’ibabylon.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi z’ibibi uzicireho iteka kugirango imbaraga za satan nabadayimoni biringira zishireho burundu.Dore N°0090/0001/0018 uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umugisha w’Umuhanuzi bari baratwaye bawugarura,kandi bawugarura hamwe ninyungu zawo zose.Mbona Nzika na Nzigo Babura akazi ko gukora kuko bari basanzwe bafite ikiraka cyo guhiga Umuhanuzi,none akaba akuwe hagati muri bo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.