FPR koko ni umuryango Mu gitabo cye yise “Les Institutions du Rwanda précolonial” , Alexis Kagame asobanura uko u Rwanda rwari rwubatse. Itsinda rinini ryari ubwoko (abasinga, abazigaba n’abandi).
Mu nsi yaryo hazaga imiryango. Umuryango wabaga ugizwe n’inzu nyinshi. Umuryango wabaga ari itsinda ry’abantu bahuje igisekuru, nko kuvuga ngo Abarwakagara, Abagereka n’ibindi.Inzu yo yabaga igizwe n’abahuje igisekuru cya hafi, nk’abuzukuru bavuka ku nkomoko imwe.
FPR rero na yo nk’uko yabyiyise, koko ni umuryango. Igizwe n’inzu nyinshi, kandi ubu zitagihuriye ku nyungu zimwe. Inzu zari zimenyerewe cyane zari izishingiye ku mavuko, aho abantu bakuriye.
Umupasitoro w’umunyamurenge yazisobanuje isengesho ritazibagirana. Umunsi umwe yarateruye ati: “Mana turagushima ko wita ku bana bawe bose, ukumva amasengesho yabo.Mana uca utangaza. Dore nk’ubu twaragusabye ngo wice Mobutu, uca ugerekaho na Kabila.
Kandi natwe Mana, waraturinze hano mu Gwanda (Rwanda). Reba abavuye Burundi Mana. Barashinze utubari, baranywa barasinda, kandi baragushima.Abavuye Kongo, Mana, barashinze amadini, bararonka amaturo, ubu baranezerewe.
Abavuye Uganda Mana, warabahaye amaranka (rank), urabaha amabodi (bya bigo biherwa na board ari na ho mu by’ukuri habarizwa amafaranga), ubu baranezerewe.Abari mu Rwanda Mana, warabahaye FARG, baranezererwa, bibagirwa n’ababo bapfuye.
Ariko abavuye Tanzaniya Mana, ntaco wabahaye, nyamara baranezerewe”. N’ubwo hari uwabifata nk’urwenya, ariko ntiyabeshye. Koko biragoye kubona ikigo giherwa na board
kitayoborwa na James, Janet, Grace (hapana Grâce). Izi nzu zinyuranye ntaho zagiye. Gusa uko umuryango wagiye waguka hiyongeyeho izindi zitari nke.





