Amakuru akomeje guturuka mu gihugu cya Kenya,aravuga yuko,umukuru wicyo gihugu MUIGAI Uhuru Kenyatta akomeje guhura n’intambara ikomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uhuru na Vice Perezida William Ruto ukomeje guterwa ibibazo nurukiko rwa ICC.
Anne Waiguru Cabinet secretary of NYS
Inteko nshingamategeko yo mur’icyo gihugu ikomeje gusaba yuko ANNE W aiguru yakwegura,umubare wabasaba ko yegura mu nteko,ugera kuri 90 mu badepite 270 bivuga ngo umubare wa 90 uragera kimwe cya 1/3 cyabagize inteko nshinga amategeko abo nibo bavuze I abandi bavuga NEI abavuze NEI bisobanura guhakana naho I nukwemera
Uhuru akomeje rero gutsimbarara kuri Waiguru ntabwo arafata icyemezo cyo kuba yakurwa kumwanya wa ministiri cyangwa cabinet Secretary,mu gihe ibyo birimo kuvugwa,kumunsi wejo hashize,leta zunz’ubumwe z’America n’uBwongereza bashyize ahagaragara itangazo rikuraho visa yuwo mu ministiri Waiguru kuzageza igihe ikibazo cye kizasobanuka giciye mu butabera.
Na none hashize iminsi (2) Raila Odinga utavuga rumwe na leta hamwe nabandi banyapolitike bishyize hamwe kugirango babashe guhangana na leta iriho kugirango babashe gusaba yuko itegeko rihinduka bibumbiye mu cyo bise OKOA Kenya ubu bakaba baramaze kubona umubare wasabwaga n’itegeko nshinga yuko bagomba kuba bujuje sinyatire zingana na miliyoni 1.5 zabanyagiguhugu biyandikishije gutora mu matora y’umukuru w’igihugu nizindi nzego zose z’ubutegetsi.
Ibyo bikiraho igihugu kikaba gikomeje kugendera mu bwoba bukomeye cyane,kubera urukiko rwa ICC rushobora guhamagaza umukuru wungirije Ruto kugira ajye mu isomwa ry’urubanza rwe rushobora husomwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 igihugu rero kikaba gifite ubwoba yuko gishobora gusubira mu ntambara nk’uko ubuhanuzi bubivuga.
Ibintu rero Uhuru bikaba bikomeje kumubera urusobe,kuko abatavuga rumwe nawe bakomeje kongera imbaraga zabo,nyuma yo gutsindira kwemererwa ko itegeko nshinga rihindurwa ku buryo abatavuga rumwe na leta babyifuza”IBYO IWACU NTIBISHOBORA GUKOREKA”.