Home News Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,yakumva gusenga kwawe utagira ubutabera muri wowe?Guca imanza zitabera!

Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,yakumva gusenga kwawe utagira ubutabera muri wowe?Guca imanza zitabera!

0

Bene data bakundwa dusangiye kwizera,tukaba duhuzwa n’Umwami umwe wa bakiranutsi wabitangiye igorigota ahitwa inyabihanga,aho yacunguye ubwoko bwose bumwizera nk’Umwami n’umukiza wabwo.Kugirango bube butagitwarwa n’muvumo wa mategeko,ahubwo buyoborwe n’ubuntu bwahishuwe muri Kristo Umwami wabakiranutsi.

Muri iyi minsi kubera yuko ibyago,amakuba,ndetse na kaga gakomeye gakomeje gutera abari mwisi ya bazima.Ibyo byatumye abantu benshi bihishe mu bizera cyangwa se mu madini yitirirwa itorero rya Kristo umwana w’Imana akana Umwami wabakiranutsi.Bakomeje guhimba himba ibinyoma babifatanya ndetse babyomekanya aho usanga abaririmbyi Uwiteka Imana yacu bayihinduye nk’aho itita ku bantu bayo yaremye.

Muri iyi minsi urasanga baririmba babwira abafana babo biyita ko,bakijijwe ngo,saba Uwiteka Imana yawe icyo ushaka cyose,ariko mu byukuri Imana ibasha kumva ndetse ikanamenya ibyifuzo byawe mbere yuko ubisaba kuko ijambo ry’Imana kubarisomye ryababwiye ko,utarasaba aba yamenye icyo wifuza.

Ni kenshi twababwiye yuko Uwiteka avugira mu nzozi,kuko abasha ku kubwira ibizakubaho cyangwa ibyakubayeho,kugirango ugire icyo wabikoraho ahanini Uhoraho aba avuga kubijyanye na masengesho kugirango wiyambure izo mbaraga z’umwijima bakuzingishije.Kutamenya iby’Imana ivuganira nawe cyangwa ikwigishiriza mu nzozi,byaba arakaga gakomeye cyane kuko gutabarwa kwawe gushobora kugukomerera cyane.Job 33:1-18,Habbakkuki 2:2

Niho usanga abantu benshi bananirwa gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bagahitamo kwigira mu bakoresha inzira ngufi(imyuka mibi) cyangwa se muri ya mvugo yateye ubu yitwa(devil worshiper)nubwo bigaragara nk’aho ari bishya kuri bamwe,ariko byahozeho,ahubwo ni uko byari bigikorera mu ibanga bitarashyirwa ahabona.

Bwira Imana!Ariko se mbere yuko uyibwira,wowe ibyo ikugerageza ku kubwira mu haba mu nzozi cyangwa mu ijambo ryayo,waba ubyumva ukanabyitaho?Niba se udashobora kuyumvira ibyo Uwiteka akubwira,kandi dusabwa kuyumvira no kuyubaha,bizagenda gute kugirango yo,ibashe kumva ibyifuzo byawe!?

Byaba biteye ubwoba nimba mukomeje kugira imyumvire nkiyo,mu gihe abana bacu,na babyeyi bacu,tubasha kubumvira,ariko Imana yaturemye ndetse ikarema Ijuru nisi, tukaba tutabasha kuyumvira no kuyubaha.Ariko ugasanga twirirwa tuyisaba imigisha nibindi byinshi nyamara akenshi ibyo tunasaba usanga har’igihe bidakenewe ahubwo ibyo twanga gusaba ugasanga ari byo bikenewe mu gihe gisa nk’icyo.

Reka tugaruke ku isengesho ry’Umwami wacu Yesu Kristo,yadusigiye muri Matayo 6:7,harimo ijambo rimwe ritsinda abantu benshi.Mana utubabarire ibyaha byacu,nkuko natwe tubabarira ababitugirira.Ese koko waba warababariye abaguhemukiye?Waba ugira imbabazi muri wowe mbere yuko usaba Uwiteka ko akugirira imbabazi!?Niba se,utababarira wumva Imana yakubabarira ihereye hehe?

Ariko kuki mwirengagiza ijambo ry’Imana?Imwe mu mpamvu twavuye mu idini rya Satani(kiliziya gatolika) ni uko batatwemereraga ko,twisomera ijambo ry’Imana.None ko dusigaye twisomera batakidusomera noneho muzitwaza iki,ko byose byanditse kandi bikaba biri imbere yanyu ndetse mu bisobanukiwe niki kindi muzitwaza?

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar