Home News Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agiye kurinda abamwiringiye abo muri gakondo ya bakiranutsi...

Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agiye kurinda abamwiringiye abo muri gakondo ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

0

Aug 18,2017 ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mwene so wasigaye muri gakondo ya bakiranutsi witwa MICAH Uhoraho Nyiringabo yongeye kumwibuka azamurinda gukorwa nisoni gusabiriza ndetse ni nzara kuko yagaragaweho kwiringira Uwiteka Nyiringabo no kuba umwizerwa mu ntambara zose yagiye ahura nazo.

Mu banyamurenge bose bariho mu isi ya bazima,niwe wagaraweho gukiraanuka imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko rero hanura ubuge uti,yemwe mwana w’umuntu,wiringiye Uwiteka Nyiringabo,uku niko Uwiteka Imana yawe avuze!Dore wagaragaweho kwizera no gukiranuka kandi kwihangana kwawe kwakomeje kuza imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Nuko rero nubwo utwikiriwe nigicu cy’UBUPERESI,nta kabuza yuko Uwiteka atazabura ku kugirira neza kuko gusenga kwawe s’uko kutageze imbere y’Uhoraho,ahubwo amasengesho yawe yafashwe na batware bo mukirere cy’UBUPERESI bituma udasubizwa.Ariko noneho Uhoraho yohereje Malaika w’Uwiteka uje ku kurwanirira kugirango bimenyekane yuko wiringire Uwiteka Imana itajya ikoza isoni uko niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Aug 19,2017  njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo za magigiri za bega,zimaze gufungura za restaurant,utubari,za Tax voitre (Special Tax) za saloon zo kugosha.Bakaba bashinzwe  kugigira abanyarwanda aho batuye hose nibyo bakora byose kugirango Umwakagara abone uko azabaca ibihanga.

Nuko rero mwana w’umuntu burira ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo aho baherereye hose bitondere umurwa mukuru w’ibabylon.Kuko uwo murwa wuzuyemo za magigiri nyinshi cyane birinde ama hotel inzu z’uburiro n’utubari na za disco za ni njoro buri muntu ajye akora ibimugenza kugirango baramire ubugingo bwabo uko niko Uwiteka  Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanura kandi usengere mucuti wawe NGOGA Bucyana Olivier,kuko yakubereye inshuti nziza kandi muri bamwe bakiranukira Uwiteka Imana Nyiringabo.Maze umusengere kugirango azabashe kurindwa ibihe bibi birimbere uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze.

Nerekwwa amanuka ishyamba rizitanye cyane(ubuhunzi)muri iryo shyamba rile rile,ariko Uwiteka Nyiringabo amucira akanzu.Uwiteka Nyiringabo ndakwinginze ngo wibuke imirimo ya Olivier yakoreye umugaragu wawe kandi umugirire neza mu gihe gisa nk’iki,kigoye kandi kigoramye kugirango mu gihe gikwiriye tuzongere kubonana dushima izina ryawe ryiza twiringiye ibyo mbasabye mu izina rya data,umwana,n’umwuka wera uko niko Uwiteka Nyiringabo yabitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ari madame wanjye Odette Murekatete Mukandirima,yitabye Imana,maze mbona barumuna we na bakuru be baza kunyihanganisha abandi bazana intwererano kugirango tubashe kumushyingura neza mu cyubahiro.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu ubu buhanuzi cyangwa ubu butumwa bumaze imyaka [3] buhanuwe k’uwahoze ar’umufasha wawe noneho igihe cyabwo kirageze ngo busohoze umurimo wabwo niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyaKenya bo mu bwoko bwa b’Abakalenjini bitotombera Vice President William RUTO yuko ngo atababwije ukuri yuko atumvikanaga na Uhuru Kenyatta ngo none bamenye yuko batumvikanaga kandi ko ngo yaba yarashyigikiye RAILA Odinga mu ibanga uko niko Uwiteka abihishuye kandi nuko abivuga.

Nerekwa Ruto yicaye hasi isazi zimutumukaho(igisuzuguriro)kandi mbona ishyaka rya Jubilee ko rigiye kugira ibibazo bikomeye cyane,ku buryo rishobora gucikagurikamo ibice kumpamvu za politike niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,haguruka ujye mu murwa mukuru w’ibabylon kuko imbaraga z’umwuka w’Inzika y’Inzigo zisa nizisinziriye ugende utunganye gahunda zawe zose uragaruka amahoro uko niko Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi abivuga.

Nerekwa imbaraga z’umwijima zihagarariwe numudayimoni winyoni ushinzwe gutoteza abakiranutsi,mbona ukuboko k’Uhoraho kuzanye inkota gutamika iyo nyagwa y’inyoni ya nkota maze mbona iciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wa mudayimoni ujya woherezwa ngo agutoteze aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar