May 21, 2017 ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwiraa riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe uraje urimo gutunganywa kugirango ukohererezwe,kuko hariho mwene so,ukeneye gufashwa(Gusengerwa)inkozi z’ibibi zaramugose kandi zamaze kumugirira nabi zangije ubugingo bwe,kuko yananiwe kwiringira Uhoraho ahubwo akiringira abana b’abantu.
Nuko nerekwa kandi mbona inkozi z’ibibi zigose uwo mudamu cyangwa umugore bazengurutse inzu ye,kandi ariwe wabazanye abahindura inshuti ze,maze ijambo ry’uhoraho rirambaza riti,mwana w’umuntu,niki gituma abantu bananirwa gushaka ubucuti n’Uwiteka,ahubwo bakajya gucudika ni nkozi z’ibibi?Niko Uiwtekaa avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ya mvura yahanuwe n’Umuhanuzi igeze hasi,kandi mbona abagiriwe Ubuntu na data wo mu Ijuru,itabanyagiye ahubwo bayireberaga kure yabo batangazwa cyane ni byahanuwe uburyo bikoze umurimo wabyo mu buryo butangaje cyane kandi isi yose igakorwa nisoni uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
May 22, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuzure wateye muri gakondo ya bakiranutsi,mbona mfashe Ihene(umwuka w’ikinyoma)uko nagafashe ikiziriko nyikurura ngo nyambukane,irancika igwa hasi munsi ya rwa rutindo hanyuragamo amazi munsi ariko yaramaze no kugera hejuru yurutindo maze mbona abagore(Inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa barozi) bose bagwamo nta numwe wabashije kurokoka.Itangiriro 6:13 ariko mbona abubahaga Imana bakaza kuba abanyantegenke,bakurwamo muri uwo mwuzure!!!
Nerekwa imbuto zo mu bwoko bwa mapapayi(PawPaw)bafata za mbuto zitari izabo,barazisorama barangije barazitwara bazijyana mu modoka(ubuyobozi)bari bicayemo,maze batangira kuzirya.Maze ijambo ry’Uhoraho ryirwa Rhema word (Supportive) rinzaho,according the research I did, it means: providing sympathy or encouragement: His family was “SUPPORTIVE “ of his attempts to be a writer. 3. Providing additional help, information, etc.; auxiliary: manufacturers of supportive materials.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,fungura (Files) za bantu bakoze nabi,baca imanza zitabera,bafata ibyari gutunga abantu b’Imana barabyikubira.None bafungurire urubanza kugirango ubacire imanza bacirweho iteka n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ubwo mpita mfungura urubanza N° Nº0024/0005/0017 ruburanisha ibyaha bya ruswa,uru rubanza rukaba rureba imanza nshinjwa byaha za ministeri eshatu[3] arizo ministeri y’ubutabera JUSTICE,ministeri ya mashuli Education,na ministeri y’ubutegetsi Interrior,izi ministeri uko ari eshatu zikaba zarakoze nabi cyane mu gukorera abaturage.
Ministeri y’ubutabera yaciye imanza izigoretse,kandi yariye ruswa binyuranije nitegeko nshinga cyangwa amategeko bagenderaho.Ministeri y’uburezi,yariye inkunga za bigo byishuli yagombaga kubaka amashuli,kandi bafashe za ruswa zituruka mu bahagarariye ibigo by’amashuli bitujuje ibisabwa cyane cyane abatutsi baturutse mu gihugu cy’IAMARIYA nibo batanze za ruswa nyinshi maze bemererwa gukora mu buryo bunyuranije na mategeko.
Ministeri yubutegetsi bw’igihugu ntabwo yakoze ibyo yari ikwiye gukora,kuko inkunga za baturage zirimo kwishyurira amashuli abacitse ku icumu rya genocide yabaye mu Rwanda,nta bwo zatanzwe uko bikwiriye.Ahubwo bazisyize mu mifuka yabo bazita “SUPPORTIVE”niyompamvu urukiko rwo mu Ijuru rwasanze batsinzwe nurubanza kandi bakaba batemerewe kujurira kuko nta bimenyetso bashobora gutanga bivuguruza iby’Ijuru.
Akaba ariyo mpamvu izo manza zose twazihiniye hamwe kugirango byorohere umucamanza (Umuhanuzi) Ainesha kugirango ashobore kubacira imanza neza kuko niwe wenyine Uwiteka yashyizeho gucira imanza abari mwisi yose kandi izo manza zikaba ari imanza zitabera zihereye mu nzu ya b’Imana kwa Gitwaza,kwa Rwandamura,kwa Fred Nyamurangwa,kwa Dodo,nahandi henshi mu muryango wabiyitirira Imana yo mu Ijuru kandi bakorera Satani umwanzi w’Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ibyemezo byurubanza rwabaciriweho iteka,umucamanza AINESHA Leon,amaze kugenzura ibirego bya za ministeri zo muri gakondo ya bakiranutsi,yasanze ibirego izo ministeri ziregwa,hamwe nibirego abaziyoboye baregwa,yasanze ashingiye kubimenyetso simusiga afite byatanzwe numushinja cyaha(Umwuka wera)yasanzwe bibahama.Ahereye kuri ibyo birego,kandi abaregwaga murubanza rwa ruswa,bakaba batari bafite umuvugizi(Umwami wabakiranutsi)byatumye umucamanza abifata ho ikimenyetso simusiga ko badashobora kujurira kandi nta nubwo bashobora guhabwa imbabazi kuko nabo batazigiriye abo bayoboraga.
Niyompamvu uyu munsi taliki ya 22 gicurasi,2017 abaregwa baciriweho iteka kubera ibikorwa byurugomo bakoze,bakikubira inkunga za mahanga zizishyurwa mu maboko ya banyarwanda kandi zitaragejejwe kubo zagombaga guhabwa cyangwa abo zagenewe uko niko umucanza “AINESHA Leon” yanzuye urubanza,abatanyuzwe nubwo butabera bafite uburenganzira bwo kuzashaka Umwami wabakiranutsi(His-Majesty Jesus Christ) bakajuririra urubanza rwabo ariko jyewe umurimo wanjye ndawurangije uko niko umucamanza abitegetse,kandi niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona tujya gufata umugeni kuko ubukwe igihe cyo kubucyuza cyari kigeze,mbona abaturutse imahanga benshi baje gutaha ubukwe buzaba mukwezi gutaha kwa Kamena,Nyakanga,na Kanama uyu mwaka wa 2017.Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hamagaza abantu bahawe za imvitation ubabwire uti,ntimuzibagirwe ko ubukwe busigaje amezi [2] ngo bucyurwe,nuko rero uwahawe imvitation wese ntazabure gutaha ubwo bukwe,kandi uziko atazabutaha agarure iyo imvitation (ubutumire) hakiri kare kugirango ihabwe abandi bashaka kwitahira ubukwe muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abitegetse kandi nuko abivuga.
Nerekwa abakobwa bageze mukigero cyo kwitwa ba “NYAMPINGA”mbona basubizwa mu ishuli rya mashuli yisumbuye(High school)kugirango barangize amashuli batarangije.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rigira riti,mwana w’umuntu,abo banyampinga bitwaye nabi cyane,basuzugza Umwami wa bakiranutsi bamubabaza mu mutima,none baciriweho iteka kuko banze kumvira umwuka wavugiye mu Muhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Akaba ariyompamvu umukobwa w’Isiyoni atazabura gukorwa nisoni imbere ya maso ya mahanga kuko yananiwe kubahisha no guhesha icyubahiro Umwami we ahubwo bagahitamo gukorera umwanzi wabakiranutsi Satani n’Umwakagara ngo yabahaye ijambo ryo kurimbuka no gusuzugura Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwenda w’imbere w’umugabo wamanitswe hejuru mu giti,uwo mugabo akaba yaragiriwe nabi kugirango atazigera aba umunyamugisha mu minsi ye yo kubaho mu isi ya bazima.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagabo benshi barazinzwe bamanikwa hejuru mu giti,ibyo bita umurera juru,kugirango batazigera bahirwa mu buzima bwabo bwose!Nuko rero mwana w’umuntu,burira abagabo buri wese wikekaho kuba yarahumanijwe akurikije yuko ibyo akora byose atajya ahirwa bafate amasengesho y’iminsi [3] ingana na masaha [72] biyirize ubusa batarya batanywa maze bikureho uwo muvumo uzahita ubavaho kuko ar’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ubitegetse uko niko abivuze!
Ikiganiro cy’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,n’Umuhanuzi AINESHA Leon:
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga,dore Uhoraho Uwiteka Imana yawe ntazabura gusohoza ibyo yakuvuzeho,kandi azabisohoza mu gihe cyabyo,kandi azabikorera kugirango isi yose imenye yuko Uwiteka Imana yawe yagukunze akakurutsha bagenzi bawe mu isi ya bazima.
Yagusezeranije kuzaguha gakondo yawe,kandi yagusezeranije kuzacyura ubwami bw’uRwanda ibyo byose azabikorera kugirango umenye yuko ar’Uwiteka uca imanza zitabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore nzakubera umujyanama ukomeye,kandi nzakubera imbaraga zo gukiranuka,kandi nzakubera umucamanza uca imanza zibera kugirango rubanda bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yagukunze akaguhindura umurwa we wera muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.
Dore ibyo nakuvuzeho no kubikora sinzabura kubikora kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome ahubwo ugakunda imbabazi z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nicyo kizatuma Uhoraho Uwiteka Imana akubera umucyo wa kumanywa na ninjoro,kuko umwezi atariwo uzagutwarira ahubwo uzatwarirwa n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe kugirango isi yose nabiyituye bazamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yagukunze akagushyira ejuru kugirango bimenyekane yuko wakunzwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Abakubereye umugisha nzababera umugisha,kandi nzabacira imanza zitabera aho barenganijwe nzabarenganura kugirango bamenye yuko Uhoraho yabahaye imanza zitabera kandi ko,yabakuyeho urwamenya numugayo bari barashyziweho ni nkozi z’ibibi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umuhanuzi mu giti cya mashami [3]:
Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kire kire ariko aho amashami ahurira nta bwo hari hejuru cyane nkuko bisanzwe kubiti byinshi.Mbona Umuhanuzi AINESHA Leon afashe INKONI (Ubutware) mu ntoki,maze arabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga,dore ubutware buzaba kubitugu byawe,kandi imbabazi zanjye zizakubaho iteka niteka.
Ubwami nubutware bizakubaho kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome ugahitamo Uwiteka yuko akubera umugabane mu gihe abandi basabaga umunani wabo muri gakondo ya bakiranutsi,ariko wehoho wasabye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akubera umunani cyangwa umugabane wawe ubivuga wibwiraga yuko Uwiteka atabyumvise!
Ariko nyamara abyumvishije amatwi yombi niyompamvu yaguhisemo kugirango umubere umubitsi w’iby’ubugingo akubitsa amabanga yose yo mu Ijuru kugirango umenye yuko yakubereye umugabane nkuko wabimusabye none uyu munsi nibwo abikumenyesheje kugirango umenye yuko Uhoraho ajya aca imanza zitabera kandi usabye wese abikuye kumutima Uhoraho Uwiteka Nyiringabo atabura kumubera igisubizo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!
Kubera iyo mpamvu ukwezi,izuba,inyenyeri sibyo bizakumurikira,kandi sibyo bizagutwarira ahubwo Uwiteka Nyiringabo niwe uzagutarira kandi azakubera umucyo amanywa ni joro,kandi azakugira umurwa we wera kugirango isi nibiyirimo bimenye yuko Uwiteka yagukunze kandi ko yakugiriye neza maze abantu bose bazakwita uhiriwe n’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.Dore abega barakwanga kandi nanjye baranyanga,niyompamvu tuzabarwanya tukabatsinda burundu bagatsindwa ruhentu kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe ntawushobora guhangana nawe cyangwa ngo amurwanye azamushobore niyompamvu ukuboko k’Uwiteka Imana Nyiringabo,kutazigera kubavaho cyangwa kuzabahe agahenge ko kuruhuka uko niko Uwiteka yirahiye!!!





