HomeNewsUhoraho mu butayu no kwa Frao

Uhoraho mu butayu no kwa Frao

Bene data bakundwa ubushize twarebeye hamwe uburyo ubwoko bw’Israel bwavuye mu Egpty aho bwakolonijwe imyaka irenga [430] bakora imirimo y’uburetwa maze igihe kiza kugera nk’uko Uhoraho yari yarabisezeranye n’umugaragu we Abraham maze acyura ubwoko bwe abujyana muri gakondo y’amasezerano.

Umugaragu w’Imana Moses wacyuye ubwoko bw’Uhoraho,yavutse mu mwaka wa [1526] B.C abaho kugeza mu mwaka w’ [1350] bavuye mu Egpty [1446] kugeza mu mwaka wa [1280] bzenguruka mu butayu

Bahawe amategeko (10) mu mwaka w’ [1445] ubwo bari mu gihugu cy’ubutayu kugeza mu mwaka w’ [1279] maze binjira muri Cannani mu mwaka w’ [1406] kugeza mu mwaka w’[1240]

Bamaze kugera muri Cannan hari mu mwaka w’[1375] kugeza mu mwaka w’[1220] iyi myaka yose babaga barimo kwigishwa n’Uwiteka abicishije mu bahanuzi bivuze ngo hatari abahanuzi nta cyintu na kimwe isi yageraho kuko Uhoraho akorera mu bahanuzi nubwo abantu bagerageza kwigana cyangwa kwigira abahanuzi ariko umuhanuzi arangwa nibikorwa bye hamwe no kubana n’uwiteka Imana nkumucunguzi we

Ijambo twabonye ubushize ryitwa PASSOVER cyangwa INGANDO byasobanuraga kwibuka iyimuka MISIRI ari byo byaje guhurirana n’Ipfa ry’Umwami wabakiranutsi witwa Yesu Kristo wabyawe na Maria maze akadupfira kumusaraba umunsi rero bamwica byahuriranye niminsi y’ingando cyangwa umunsi wogusangiraho umugati bibuka iyimuka misiri ari byo byaje kuvamo cyangwa kubyara PASIKA

Iki gitabo kilimo amateka menshi ajyanye nurugendo rw’Abisrael uburyo bagendanye n’Imana haba mu ntegenke cyangwa mu mbaraga nyinshi byose ubasha kubisangamo kandi hagaragaramo uburyo Uhoraho yakoze ibikomeye cyane mu myaka [40] imyenda yabo nta bwo yigeze isaza cyangwa ngo babyimbe amaguru

Ikintu gikomeye ushobora gusangamo ni uburyo Uhoraho yasabye Moses ko yakwica abisrael bose maze yarangiza agatubura Moses akamukuramo abandon bisrael bafite umutima nk’uwe.Aha wakwibaza uti,ese Imana siyo yeremye Moses,hanyuma se kuki abo bandi itabaremye nkawe?

Na none wibaza impamvu Moses yanze ko Uhoraho yica abisrael bose kandi Uwiteka yaramaze kumubwira ko ahita amutuburamo abandi benshi cyane bakomeye kandi bafite ubwiza imbaraga no kubaha Imana ariko Moses akanga ari nabyo byaje kumuvuramo kutagera muri Cannan igihugu cy’amasezerano

Muri iki gitabo kandi dusangamo uburyo Uhoraho adashobora guhamagara umuntu utar’inyangamugayo ngo amuhindure umugaragu we,uretse ibi byateye mur’iki gihe aho umuntu abura akazi cyangwa akananirwa gukoemeza amashuli bitewe ni mpamvu nyinshi aho usanga bimworohera gufata bibiliya agatangira kwigisha ijambo wenda atanarisobanukiwe agahita ahinduka Pastor nyamara wa mwitegereza ugasanga ari nta mwuka w’Imana umurimo

Imana niyo itoranya kandi niyo ihamagara akenshi abantu usanga barwana no kwigisha cyane nogutanga ibisobanuro byinshi kubijyanye numuhamagaro wabo wabo kuko baba bazi neza ko batahamagawe ahubwo bagashaka ko bumvisha abantu ko nabo arabakozi b’Imana yabahamagaye nyamara wareba imbuto ugasanga batarahamagawe ahubwo bishakira intonorano babinyujije mu ijambo ry’Imana abo nibo Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo azabwira ngo nimujyende sinigeze no kubamenya na hato

Ndashima Uhoraho ko mbere yo kumukorera yabanje kunyihishurira akanyibwira akansaba kumukorera ndetse Umwami wabami akaba n’Umwami wabakiranutsi namubonye inshuro [8] iya [8] namubonye umwaka ushize mukwezi kwa [9] ndabyibuka ko twari murusengero akansaba ubugira gatatu ati nkorera umurimo nanjye ndabyemera kuko numva nta kindi cyiza kiruta gukorera Uhoraho

Mur’iki gitabo cyo KUVA harimo ibintu byinshi uburyo Moses yahamagawe numuriro agiye kuwureba maze yumva ijwi ry’Uhoraho ubwo yararagiye intama.Imana ntabwo ishobora guhamagara umuntu w’umushomeri kuko adashobora kumenya agaciro kumurimo.Ndetse ntishobora guhamagara umunyabwoba cyangwa umunebwe kuko ibyo byose ar’ikizira k’Uhoraho

Mur’ikigitabo habonekamo intsinzi ikomeye cyane bambuka inyanja bagera hakurya batera indirimbo bagenda bahimbaza Imana kubera uburyo Uhoraho yaramaze kubakiza FRAO,sinzi niba natwe ubwo Uhoraho azaba amaze kudukiza Frao cyangwa AHABU niba tuzaririmba dushobora kuzasoza mu matiku nk’uko Miriyamu na AARON bamaze kwambuka bibagiwe ya ndirimbo na byabitangaza ahubwo batangira kurwanya Moses kandi arabavandimwe be maze Uhoraho abateza ibibembe!

Ese aho twebwe ubwo tuzakira umwakagara ntituzatangira amatiku no kurwanira imyanya tukazibagirwa ibitangaza Uhoraho yadukoreye ese aho ntibishoboka yuko twazarwara ibibembe?Ese umunsi Uhoraho yasohoje ibyo yadusezeranye bizagenda gute?Twebwe se ibyo twamusezeraniye tuzabasha kubisohoza?!

Frao yatejwe ibyago,ese bizagenda gute,abari muri gakondo ubwo ibyago byahanuwe nabahanuzi bizaba bibagezeho bazabyifatamo gute?Ko Uhoraho nta gihe atababwiye ese nibibasohoraho cyo gihe bazabyifatamo gute?Ese hagati yabo natwe nibande Uhoraho azaba yumviye?

Muri twese ntawe azaba yumviye ahubwo azakora ibijyanye nubushake bwe,cyakora itandukaniro aho rizaba riri ni uko twebwe twemeye kumvira Uhoraho tukava muri gakondo tugahunda nk’uko Uhoraho yabivuze bityo tukabasha gukiza ubugingo bwacu ariko abanze kumvira ijambo rye ntakabuza yuko batazabura guhura nakaga gakomeye kandi batazabona gitabara

Ese umwana w’Imfura wa FRAO ashobora kuzapfa nk’uko uwa Frao mu Egpty yapfuye ubwo Uwiteka ashaka kwihesha icyubahiro?Ese Uhoraho ibyago byose yahanuye ku Mwami AHABU byazamusohozaho twazamuramo ikigisho ki?Ese Kuki Uhoraho yadusabye kutazishimira ikurwa ry’Umwakagara ku ngoma?

Nyamara abenshi twari kuzishima kubera ko umwanzi wibyiza azaba akuwe ku ngoma,ariko nubwo bimeze gutyo,tumenye yuko icyo gihe amaraso azaba ameneka urumva rero twari kuzishima iyo yari kuzakurwa ku ngoma nta maraso amenetse ariko kuko bene data abavandimwe bacu bazaba barimo gucibwa iihanga nta kuntu twazishima ahubwo tuzarushaho kuboroga cyane turira bene wacu kugirango niba bishoboka Uhoraho akore ibikomeye agire abo arokora

Ese nitumara kwambuka inyanja itukura,twaba tuzaririmba?Tuzashima Uhoraho,cyangwa tuzatangira amacakubiri ngo uriya niwe uvugana nayo wenyine natwe turashaka kuvugana nayo!Ese Moses yacumuye k’Uhoraho kuko yakubise urutare,cyangwa ni uko yanze kubwira urutare ngo ruzane amazi nk’uko Uhoraho yabitegetse?Kumvira kuruta ibitambo iyo ugendanye n’Uhoraho igihe kinini ugera ho umera nk’Imana imbere ya bana b’Abantu

Iki gitabo igice kinini kigaragaza ubutayu,ntushobora gukorera Imana utacishijwe mu gihugu cy’Ubutayu,kandi iyo udaciye mu butayu ntushobora gutunganya umurimo wa shobuja byanze bikunze ugomba kuba wararagiye intama cyangwa warabaye umushumba hanyuma ukaba mu butayu iryo somo iyo urirangije wisanga mugihugu cyamasezerano

Abantu benshi banga ishuli ryo mu butayu ndetse bakanarirwanya bavuga ko ngo ari satani sekibi watumye bajya mu butayu ibyobigaragaza ko umwana w’umuntu ahora atinya ikintu cyose gikomeye kimusaba gutekereza no gutunganywa ahubwo agashaka kunyura iy’ubusamo

Moses iyo anyura iy’ubusamo cyangwa Yosepf ntabwo bari kuba bavugwa uyu munsi wa none mu ijambo ry’Uhoraho.Mu butayu niho duhererwa amategeko ndetse tukanahaherwa amasezerano yibyo Uhoraho azadukorera reka mvuga ngo umwanzi ntakanyure mu butayu!Kuko mubutayu niho har’ibanga ry’ubugingo

Mu butayu niho tubonera ubutabera,ninaho twemerera amasezerano y’Uhoraho kubera yuko imbaraga z’Uhoraho ariho zigaragarira abakiranutsi.Mu butayu niho duhererwa ihema ry’ibonaniro n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Mu butayu niho duhererwa isanduka yamasezerano azatugeza muri gakondo yabakiranutsi!

Mu butayu niho duhererwa inshingano z’ubutambyi,ninaho twigishirizwa gukorera Uhoraho,kandi abatambyi nta mugabane bagira muri gakondo yabakiranutsi usibye kuba baragabanye umugabane w’Uhoraho woguhinduka umwandu w’Uwiteaka Imana maze Uhoraho nawe akababera umugabane bityo abamukeneye byanze bikunze banyura kumugaragu w’Uhoraho.

Igice cyo KUVA gifite ibice [40] kirangiza gitanga amabwiriza[Rules]and [Regulation] ®Internal agreement amabwiriza y’umwihariko tugomba kugenderaho ariko byose biyoborwa n’umwuka w’Uhoraho kuko bose bakoze ibyaha ntibabasha gushyikira ubwiza bw’Uhoraho nicyo cyatumye Uhoraho yongera gutoranya undi munsi ari wo uyu munsi ngo niwumva ijwi ry’Uhoraho ntiwinangire umutima

Ndumva mu ncamace ngerageje kunyuramo muri mace igitabo cyo KUVA ibikubiyemo gusa nta Jambo ryitwa Easter ahubwo habonekamo ijambo umuganura aho bbukaga urugendo rw’iyimuka misiri nuburyo Uhoraho yabanye nabo bityo biza kubyara PASAKA ariko nta bwo Pasaka ifitanye isano n’ijambo PASSOVER kuko nababwiye yuko mubushakashatsi nakoze ijambo Easter bisobanura ikigirwamana cy’ICANNAN ya mbere yuko ubwo bw’Uhoraho buyinjiramo ubwo uwaba afite ikibazo yatwandikira nkibisanzwe akareba kuri contact ashobora kuhasanga address zacu hanyuma akaba ikibazo twamusubiza Uhoraho abane namwe kandi abashoboze muri byose bijyaney nugukiranuka

Amen

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments