Ni uko rero ugenze kwa kundi ujya ugenza kugirango udaha urwaho umwanzi akazakugwa gitumo kuko yaguhagurukiye cyane kandi bikomeye ariko uko yaguhagurukiye nawe niko Uhoraho nawe yamuhagurukiye kugirango avuguruze imigambi ye mibisha niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imigozi[2] yanitseho iyenda,maze ijambo ry’uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibikorwa bya za magigiri biburijwemo n’Uwiteka Nyiringabo kuko badashobora guhangana n’umwuka w’Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka JEHOVA abivuga.
Nerekwa NASA abatavuga rumwe na leta ya Kenyatta ko bahagaze mukuri kandi ibyo bavuga byose bishingiye ku kuri.Ariko ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,nubwo bari mukuru bakwiye kongera amasengesho menshi kuko bamaze igihe bari mu masengesho yokwiyiriza,bityo kugirango batsinde urubanza bakwiye kujya imbere y’Uhoraho kugirango baburizemo wa muzimu wa JOMO KENYATTA wigaruriye igihugu cyose nibaramuka bakoze gutyo bazatsinda urubanza kandi Uwiteka azabana nabo bazabona mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka abitegetse!
Njyanwa mu iyerekwa ryamaze umwanya utari mutoya,mbona zamagigiri zijya gushakisha abantu zishyiraho mu mihanda hirya no hino aho nkunda kunyura cyangwa gukorera.Ndetse bajya kureba muri SERVER abantu bose njya mvugana nabo naho bakorera kugirango badeploying za magigiri maze nimpakandagiza ikirenge bahite banta muri yombi.
Aug 29,2017 Sibyo gusa ahubwo bahise bajya kureba OCPD w’umurwa mukuru w’ibabylo bamuha intonorano kugirango abafashe kunta muri yombi,ndetse bajya no kureba umukozi wa leta wampesheje ubwenegihugu,bavugana nawe bamuha amabwiriza yo kunshakisha kuko babonye ko dukunda kuvugana usibye ko narimaze igihe ntavugana nawe kuko Uwiteka Imana ambujije ambwira yuko azangambanira.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho agiye kohereza umgusha wawe kugirango ubashe guhangana na za magigiri zikurembeje cyane kuko zongeye kuguhagurukira ngo ni uko wafashe video mbarankuru mu murwa mukuru w’ibabylon ukayishyira ahabona bityo bigatuma Umwakagara arakara ngo kuko abashinzwe kuguhiga ari nta cyo bakora ngo none usigaye widegembya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa za magigiri za bega hamwe nizabashambo zose zijyanwa mu butayu bugufiya,mbona ahabo hahinduka itongo,nanjye mbanyuraho nerekeza mu butayu bugufiya buherereye mu burengerazuba bwa Africa haruguru ya Nyanja.Ndazamuka ndeze imbere gatoya mbona abega benshi cyane hamwe na bambari babaho bamanurwa mu butayu bwo hagati ndetse nitegereje ku nkengero z’ubutayu naho mbona hari baturage bakuwe ahita INDERA bazanywe mu butayu bugufiya gutera indabyo(Flowers)mbona nabandi bamaze kubugeramo neza neza bari hagati na hagati barimo bifotoza.
Mbona zimwe mu ndabyo bahinze zaramaze kuma kuko ari nta mazi aba mu butayu bugufiya,igihe cyanjye cyo kumara mu butayu nabo twari kumwe,ngaruka inyuma mbwiwe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yuko nasubira inyuma nsa nuva mu butayu hanyuma nsanga akagezi kihishe mu duti twimigenge ndebyemo nsangamo amafi menshi abundarayemo ariko ako kagezi kari kagiye gukama maze mfatamo amafi [3] ariko ubwo iyambere nari nabanje gufata yahise incika ndayireka nifatira izindi zaraho zarimo trapia cyangwa ingege hamwe niNKUBE nindi ntamenye ubwoko bwayo ndazifata nshyira bene data twari twajyanye nubutayu tujya gufungura umugisha duhawe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka yohereje umugisha uje ugusanga mu butayu bugufiya kugirango arinde ubungingo bwawe kandi umenye yuko no butayu umugisha utabura kuhagera kuko Uwiteka ari we ugutegekera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nitegereje mbona INKA (abadayimoni) na bana batoya nabo bamanurwa mu butayu bugufiya,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu nta bwo ibintu byoroshye kuko Umwakagara igihe cye cyarangiye asigaje iminsi ingana niyo Umuhanuzi yamaze ku masengesho kugirango akurwe ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ndabwirwa ngo na badayimoni ba began abo bamanuwe mu butayu bugufiya kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyirngabo ariwe Mana yaremye Ijuru nisi niko Uwiteka JEHOVA abivuga.