Umutegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abantu barindwi barimo abasirikare bane ba Uganda bapfiriye mu ikozanyaho hagati y’ingabo za Kongo n’iza Uganda mu kiyaga Edward kiri hagati y’ibihugu byombi.
Donat Kibwana, ukuriye akarere ka Beni, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abasirikare ba Kongo barwanira mu mazi bari bari ku irondo ubwo baraswagaho “n’ubwato bwa Uganda buri ku irondo” mu gitondo cyo ku wa kane.
Yongeyeho ko ubwo bwato bwa Uganda bwarohamye, abasirikare bane ba Uganda ndetse n’abaturage b’abasivile batatu bose bagapfa.
Umugore ukomoka muri Kongo afungiye kurira Statue of Liberty
Uganda: aba polisi bakuru bakuru 3500 baranyitse
Bidasanzwe leta ya Kongo yemereye abayirwanya guterana
Umudepite wo muri Kongo, Jaribu Muliwavyo, yabwiye radio yaho yitwa Virunga Business Radio ko iryo kozanyaho ryatewe no kutumvikana ku burenganzira bwo kurobera mu kiyaga Edward.
Ikinyamakuru The New Vision cyandikirwa muri Uganda cyasubiyemo amagambo y’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire, wegetse icyo gitero ku bo yise “abagabo bitwaje intwaro bateye gerenade ku bwato bwacu bw’irondo.”
Brig Karemire yabwiye iki kinyamakuru ko abasirikare babiri ba Uganda bakomeretse bikomeye.





