Ubusanzwe azwi kuba akorana na leta ya kigali,afatanije na mukuru we,Gen.Jackson Nkurunziza,akaba umugore we,yaragize uruhare mu guca igihanga Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Akaba azwiho ubugambanyi bukomeye cyane,ariko akora mu buryo bw’ubwenge bukamenyekana nyuma.
Mu minsi ishize ubwo umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Kale Kayihura yari yagiye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, ngo umwe mu bayobozi b’ishyaka NRM riri ku butegetsi yegereye bamwe mu bantu barwanya Kayihura mu nzego z’umutekano bashyigikira raporo zigamije kumuteranya na perezida Museveni.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Daily Monitor, aravuga ko hari umugore ukomeye mu ishyaka rya NRM ari gufatanya n’abantu bakomeye mu rwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO) ndetse n’abo mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) by’umwihariko minisiteri y’umutekano iyobowe na Gen. Henry Tumukunde, mu gushaka kuzana umwuka mubi hagati ya perezida Museveni na IGP Kayihura.
Uyu muyobozi ukomeye muri NRM hatatangajwe amazina ye, ngo yangira Kayihura impamvu zitandukanye, zirimo kuba ngo Gen Kayihura akorana neza n’umukuru w’inteko ishinga amategeko, Kadaga, uyu muyobozi muri NRM afata nk’umurwanya. Icya kabiri kikaba ari uko uyu yumvikana na Gen. Henry Tumukunde ngo bizwi ko adacana uwaka na Kayihura.
Uyu muntu wo muri NRM ngo niwe wajyanye Gen. Tumukunde kwa Museveni yemera kumuha imbabazi nyuma yo kuzisaba abinyujije kuri uwo muyobozi wo muri NRM mu 2015. Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko uyu mugore ngo anumva ari we uzasimbura Museveni igihe nikigera kandi ngo akaba abona Gen. Kayihura nk’imbogamizi bitewe nuko ngo ari mu bantu bacye perezida Museveni yizera bamwubaha.
Uyu muyobozi anavugwaho kuba yarasabye guhabwa imodoka ya polisi yo kujya imujya imbere mu gihe agiye mu rugendo, ikintu ngo Gen Kayihura yanze avuga ko igipolisi gishobora gushinjwa gukorera NRM. Kayihura kandi ngo yanatinye bamwe mu bayobozi bakomeye muri perezidansi basanzwe batumvikana n’uyu mugore w’igikomerezwa muri NRM wakomeje kugirwa ibanga muri iyi nkuru.
Ese perezida Museveni araza kwifata ate muri iki kibazo, mu gihe nubwo Gen Kayihura ari umwizerwa bikomeje kuvugwa ko ari kugambanirwa ndetse akaba anamaze iminsi atungwa urutoki aregwa kuba atagishoboye kuyobora igipolisi nubwo Museveni aherutse kumwongeza indi myaka 2 yo gukomeza kukiyobora?





