Home Justice Ubwoba bw’intambara ishobora guterwa nurubanza rw’icyegera cy’umukuru w’igihugu.

Ubwoba bw’intambara ishobora guterwa nurubanza rw’icyegera cy’umukuru w’igihugu.

0

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya umurwa mukuru wa Nairobi,aravuga yuko ubwoba ari bwose mur’icyo gihugu,kubera urubanza rw’icyegera cy’umukuru w’igihugu Ruto urimo kuburana urubanza mu gihugu cy’Ubuhollandi aho akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu ubwicanyi bwatewe namatora yabayemo ubusuma muri 2007/8.

Amakuru avuga ko ku munsi wejo ibitangaza makuru byo mur’icyo gihugu byagiranye ibiganiro nabashinzwe kunganira abantu mu butabera (Lawyers) babwira abanyagihugu yuko urubanza rw’umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta rwaburiwe irengero kubera kubura ibimenyetso bimushinja.

Bakomeza bavuga ko,bizagorana cyane icyegera cy’umukuru w’igihugu kuba yazatsinda urubanza kuko umushinja cyaha mukuru w’I LA HAYE Fatou Bensuda afite ibimenyetso simusiga kugez’ubu umunyamakuru ALAP SANG hamwe na William Ruto bombi bakaba abo mu bwoko bw’ABakalenjini bakaba bashobora gufungwa kuko amahirwe yabo ari macye cyane ugereranije nuko barimo kwiregura.

Ababashinja bakomoka mu bwoko bw’Abakikuyu akaba ari nabo bari bahanganye n’Abakalenjini kandi bakaba bashinja ibyaha simusiga icyegera cy’umukuru w’igihugu ko ariwe waruyoboye ibitero byo kwica ubwoko bwabo.

Ubwoba rero bwateye abanyagihugu nuko uwo mugabo narauka afunzwe dore ko yahawe amahirwe ya nyuma yo kwiregura mbere yuko asomerwa urubanza ruzasomwa nyuma yo kurebera hamwe ibimenyetso kumpande zombi yaba umushinja cyaha cyangwa abaregwa niba byaba bifite gihamya

Hanyuma hakazategurwa gahunda y’isomwa ry’urubanza bivugwa yuko bishobora kutarenza muri kamena uyu mwaka wa 2016 naramuka afunzwe bishobora guteza intambara yindi hagati ya moko yombi akaba ari nazo mpungenge abanyamategeko bafite usibye ko bilinda kugaragaza cyane bizaba ikibazo ariko babivuga babinyura hejuru babica amarenga amaherezo yayo akaba ari mu nzu.

 

 

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar