Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ikinyoma giciriweho iteka mu isi yabazima,aho umwanzi na satani bari barigaruriye isi yose bayitegekesha ikinyoma Satani yarababwiye ko,bazahora ku ngoma kandi batazigera bayivaho,none bayikuweho n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore isi yose igiye kumenya yuko Uwiteka ari we Mana ikiranuka kandi ko ari yo yaremye Ijuru nisi kandi ko ica imanza zitabera kubayikunda no kubatayikunda bose ibasha kubaha ubutabera bungana kugirango gukiranuka kwayo kwigaragaze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mwene data mushiki wacu utuye kumugabane w’Uburayi(France)agoswe n’umwuka wurukoza soni uturutse kumugabo wifuza kumukoza isoni ku karubanda.Ariko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mushiki wawe muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi yagoswe nabanzi bumusaraba kugirango bamukoze isoni bamushyire ku arubanda.
Ariko noneho dore izo soni nazishyize mw’ibanga nta bwo zizajya ahabona kugirango ahabwe akanya ko guhangana nizo nkozi z’ikibi zihaye kumusebya no kumukoza isoni.Nuko rero bwira bene so bakore amasengesho y’iminsi [3] kubwe biyiriza kandi basenga Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango abashe kumurengera amukize izo nkozi z’ibibi uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunganiriza kuri mushiki wacu(Abakiranutsi)utuye muri France,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,bwira uwo mushiki wawe atangire akore amasengesho y’iminsi[14] amasaha [12] ya buri munsi nayarangiza uwo mwuka wurukoza soni uzaba umaze gutsindwa kandi uciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyirigabo kuko hari umugabo wifuza kumukoza isoni ngo amushyire ku karubanda kandi nta cyaha yamukoreye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.