HomeInte'lUbwo Gen.James Kabarebe yanze kwitaba urukiko rw'Ubufaransa,aho ntibaba bagiye gushyirirwaho manda zibata...

Ubwo Gen.James Kabarebe yanze kwitaba urukiko rw’Ubufaransa,aho ntibaba bagiye gushyirirwaho manda zibata muriyombi?

Leta y’Umwakagara yamaze guhamagaza uwari ayihagarariye mu gihugu cya France,bisobanuye ko bacanye umubano bwa kabiri,wagirango numugore numugabo bahora bahukana cyangwa batandukana buriya niki kigiye gukurikiraho.

Gen.James Kabarebe ubuhanuzi buvuga ko azafungwa ubuzima bwe busigaye ku isi bukazarangirira muri gereza.Ubu yabuze ayo amira nayo acira nyuma yo guhamagazwa nurukiko rwo mu Bufaransa ngo ajye kwisobanura kubibazo aregwa we na basirikare ayoboye ku byaha by’iterwaboba bakoze bamanura indege ya Habyarimana wahoze ari umukuru w’uRwanda mbere ya genocide yabaye mu w’1994.Aho hishwe abaturage bagera kubihumbi 800,000 by’abatutsi bagize ibitambo kugirango bifatire ubutegetsi bamazeho imyaka [23] bategekesha abanyarwanda igitugu.

Ubu umuriro uraka ibintu I Kigali birakomeye cyane,ibyo mu gihe birimo kuba,urubanza rw’umunyapolitike Umwali SHIMA RWIGARA narwo ntabwo ruboroheye kuko ruba rwuzuyemo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakurikiranira bya hafi uwo munyapolitike nurwo rubanza!

Ibyo mu gihe bikiraho,havutse ikibazo cy’intumwa za ONU zaje kugenzura ibijyanye na zaraporo zivuga kwiyica rubozo ubuenganzira bwa muntu mu Rwanda ubutegetsi bukaba bwarababangamiye gukora iryo genzura nkuko bikwiriye bituma izo ntumwa zisubirirayo zitarangije umurimo wazo wari wabazanye mu Rwanda.

Ibyo mu gihe bikiraho,raporo ya Human Right Watch nayo ilimo kuvuza ubuhuha itabariza abanyarwanda ko bakomeje kunyerezwa no kuburirwa irengero.Ibyo mu gihe bitarasobanuka noneho leta y’Umwakagara yikomye radio ijwi ry’amerika rikorera mukarere kose kibyaga bigari,aho barimo gutegura gufunga iyo radio ngo ivuga ibitajyanye numurongo wa leta ya FPR(Kuyisngiza)bakayivuga imyato kandi aramasega aryana!

Ibi bibazo byose utibagiwe ko,bahanganye na Uganda bavuga ko ngo Uganda yaba aliyo yasabye France kuzura dossier y’indege kugirango M7 agabanye imbaraga zabariya bahungu bashaka kumukura kubutegetsi bakoresheje coup d’etat nibura barangarire muri politike ibamereye nabi nawe arebe ko yaba yitegura gahoro gahoro uburyo yabarundura.

Ibyo rero abafaransa babyumvise vuba cyane kuko yabahaye amavuta bivuze ngo,ibyo yabasaba byose abagomba kubyubahiriza.

Hagati aho ingabo ziri kurutonde rwo guhanura indege ya Habyarimana,nazo ntizigisinzira kuko Umwakagara ntagatege agifite ko kubatabara,kandi aho bakuraga imbaraga hamaze gusenyuka kuko umwana w’UMUSITA niwe wabateraga guhora bakandagira abanyarwanda none nawe bimurangiriyeho.

Ubu rero buri wese agomba kwitabara agasama amagara ye kuko iyo atewe hejuru,burimuntu asama aye!Agatsiko kabicanyi baturutse Uganda ubanza gasenyutse!?Erega Uwiteka ntasinzira ahora ari maso kandi ajya aca aimanza zitabera.

Abahanga bamenyereye politike,balimo kuvuga ko,abasirikare bashinjwa guhanura indege yuwahoze ari umukuru w’igihugu,Gen.Habyarimana,bashobora guhitana Umwakagara kugirango politike ihindure isura nibura igihe kizaba kigenda sicyandi izaba ibyara ikindi!

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments