Mar 10, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona inzu yo muri gakondo ya bakiranutsi,yarasakambutse ishiraho ubwatsi buyisakaye.Nitegereza n’urufatiro rwayo(Foundation)nayo mbona imbeba zarayicukuye ziyigera munsi mbona ko urufatiro rwaramaze kwangirika kubera imyobo yo hirya no hino.
Nkomeza kwitegereza nibuka yuko njya kuva muri gakondo ya bakiranutsi nasize itameze nk’uko nayisize numva birambabaje cyane.Ubwo ndaamanuka njya munsi yayo muri cya gikombe cya bakiranutsi nsanga nacyo cyaramaze kuma kubera amapfa yizuba ryabaye ryinshi imvura ikaba yarabuze hakaba hashize igihe kirekire yarabuze ariko hakaba hari ibyiringiro yuko mu minsi ya vuba ishobora kuzagwa.
Ndatambikiza njya kureba aho data yari yahinze IMBINGO munsi yumurima wa gakondo ya bakiranutsi,nazo nsanga zaramaze kuma kubera amapfa,ariko mbona yuko hariho nizo batemye zari zigikomeye biranyobera.Mbaza Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe uko byagenze kugirango IMBINGO za gakondo ya bakiranutsi zitemwe na bantu batazwi kandi zishinganywe.
Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe aransubiza ati,haje abasaza basheshe akanguhe baza bitwaje imihoro bamubwira yuko batumwe nuwahoze arinshuti ya data ngo yababajwe ni uko inzu data yasize yubatse yasakambutse ikaba igiye kugwa kubera yabuze uyitaho kubera inkubaganyi za Bega zihora zihiga guca ibihanga by’abanyagakondorero.
Ubwo Umulinzi w’ibyasezeranijwe amaze kumbwira gutyo,ndazamuka nihuse cyane ndagenda nsanga ba bakambwe bakuru bahoze arinshuti za data bamaze kugera ku nzu,bazanye za MBINGO,ariko nitegereje mbona ubwatsi bwo ntabwo bazanye kubera aho nalinzi bagombaga kubukura bwarashizeho kubera amapfa akaze!
Ba basaza bankubise amaso baranezerwa cyane barishima maze bampa ikaze cyane,nsanga bamaze gutunganya za mbingo,bazirunda hamwe noneho bazamuka kwicara kumukingo kugirango babanze basogongere kumukuzo bagishakisha agatege ko kuzamuka hejuru yiyo nzu kugirango bajye kubarira izo mbingo kugirango bazabone uko basakara mu gihe bazaba babonye ubwatsi bwo gusakara.
Mbere yuko njya kwicarana nabo bakambwe mbanza kwitegereza yuko izo mbingo zihagije kandi yuko zitaboze kuburyo bazubakisha zikazateza ikibazo mu nyuma tumaze gusakara hejuru y’inzu kandi bishobora kuzagorana kongera kujya gusakambura ngo twongere tuyisakare uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ubwo ndebye ibumoso bwanjye mbona hari ho abashinzwe gutegura amafunguro yo guha abazaba barimo gusana gakono ya bakiranutsi barimo kubaka iyo nzu data yadusigiyeho kutubera umwandu wacu kugirango izina rya data ritazasibangana nubwo abanzi b’Abakagara bahora bifuza kuzimya no gusiba burundu izina rya gakondo yacu nayo bakayigarurira kandi bari basanzwe bafite gakondo yabo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambaza riti,mwana w’umuntu,wasobanukiwe uwo mugani?Ndasubiza nti,oya ntabwo nawusobanukiwe cyeretse unsobanuriye.Ndabwirwa ngo,iriya nzu wabonye yasakambutse kubera amapfa numuyaga uturuka mu butayu uzamuka werekeza kuri gakondo ya bakiranutsi.Ni gakondo yawe wahaweho kuzakubera umwandu wawe yamaze gushegeshwa numwanzi wibyiza uhora arwanya umugambi w’Uwiteka Imana yawe yaguhamgaye.
Dore gakondo igiye kusenywa burundu kuko igihe cyo gukuraho Umwakagara Umwami w’Abega kirageze kandi kirarangiye.Kandi sibyo gusa,dore abasezeranijwe kuzahabwa gakondo ya bakiranutsi bageze kure bafashe urugendo berekeza muri gakondo ya bakiranutsi kuko bamaze kuyigota kandi byarangiye hasigaye kuvuza ihembe nkikimenyetso cyitegeko cyo gutangira kumashana kugirango za nzira zari zasibanganye zaba muri politike demokarasi cyangwa intambara ndabona zafungutse nuko rero bwira umwakagara yuko uhiga ubutwari batabarana nahagarare ibyifuzo bye,yahoraga yifuza yuko bamugirira vuba icyifuzo cye cyamaze kubona igisubizo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.





