05th Jan,2016 njyanwa mu iyerekwa maze mbona ibitabonwa na maso ya bana bab’abantu mu isi y’abazima.Mbona ko njyanywe mu isi y’imisozi mire mire isa nimisozi y’igikundiro twasize muri gakondo ya bakiranutsi.Uwanyerekaga arambwira ati,mwana w’umuntu,reba hakurya yawe maze witegereze ibibera kuri iriya misozi isa n’igikundiro.
Nuko nanjye ndambura amaso mbikunze kandi mbikeneye ndetse mbyitayeho,ndareba mbona imirasire y’akazuba ka kiberinka kageze mu marembera ka kandi gatuma imitovu ikinagira amatovu.Nuko har’umuhanuzi kazi ushinzwe gufasha umulinzi w’amasezerano ngo arangize ubutayu maze atangire imilimo yo gusimbura umuhanuzi w’Uwiteka kuko igihe cye cyari gihumuje cyo kuba mu gihugu cy’IBABYLON-SHUSHAN.
Ubwo uwo muhanuzi-Kazi nabonaga andi nyuma kandi yari mu mwijima ngerageza kumwereka ibiri kubera hejuru y’iyo misozi y’igikundiro birananirana kuko yaragoswe n’umwijima watumaga atabasha kureba ibibera kure ya maso ye!Nuko mbonye ko atabashije kubishyikiriza amaso,ubwo nahise mukura muri wa mwijima angezeho mu gihe ngiye kumwereka ibiri kubera hakurya hejuru yay a misozi itangaje mbona ako kanya hamanutse umwijima ukozwe mu buryo bw’umucyo w’umurabyo maze ukwiragira ya misozi yose y’igikundiro.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ujye mu gikari cy’abanyabyaha urahasanga har’ububiko bw’abanyabwenge maze ufate buriya bwenge n’ubuhanga ubumenyi hamwe nubukorikori ubishyire mu mwuzuro w’ibyahanuwe kugirango buhatunganirizwe kuko mu minsi izaza ubwoko bw’Uwiteka buzagubwaho nubwiko bw’umwihariko bw’iby’ubuhanga bwihishe mu mwuka w’Uwiteka Imana yabakiranutsi ubwo bufindo nta bwo buzaturuka mu bwenge bw’abana bab’abantu ahubwo nisezerano rikomezwa n’Umwuka w’Uwiteka Imana uzaba murubyaro rwanyu ruzakomoka kurukiryi rwabatoni b’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Maze ntekereza ko bagiye gukenyuka no kurimbuka kubera kutumvira Uwiteka Imana yabakiranutsi maze numva ijwi ry’Uwiteka rimbwira riti,mwana w’umuntu,nturirire intumva zanze kumvira Uwiteka Imana yabakiranutsi dore baciriweho iteka kubera kutumva no kwihumuriza maze bakiha amasezerano bavuga yuko ngo bazarindwa.Nibyo harabo Uwiteka yamenye kuva kera kose ko arabanyantegenke kandi abaziho gukiranuka no kumwizera abo bafite isezerano.Ariko hari nibandi babigize umwuga babonye barindwa mu mvura ya hise y’1994 maze babigira akamenyera bavuga yuko nubundi nta kabuza batazabura kongera kulindwa mu gihe ibyo basezeranije Uwiteka Imana batigeze babyubahiriza ngo bahigure imihigoa bahigiye Uwiteka Imana kandi bataranabuze uburyo bwo kuwuhigura ibyo byanabateye kutihana bituma baba kure y’Uwiteka Imana kuko yabagiriye neza maze ineza bagiriwe bayisimbuza gusuzugura Uwiteka no kutubahiriza ibyo bayisezeranije.
None dore biraje ndetse bigeze kurugi birakomanga ese bazahungirahe umujinya w’Uwiteka Imana yabakiranutsi ko bayinegurije izuru?Uko niko Uwiteka abaza.Nuko rero burira abanyamasezerano bafate ibibindi bashoboye bibikiremo amazi ndetse banafate ninkangara itubutse bashyiriremo agafu gatubutse kugirango ubwo bizariduka bizasange bari maso.Ndetse ubabwire ntibazibagirwe nimvumba y’umuriro kuko icyo gihe bitazashoboka yuko bazabasha kubona umuriro uzabasusurutsa mu gihe cy’imbeho ndetse no ku gihe cy’isabato uko niko Uwiteka avuga.
Nuko mva ahongaho njya mu gikari cy’abanyabyaha nkurayo ibyo nabwiwe gukurayo,maze mvuyeyo mbona za nkozi zikibi z’abagore zo mu bwoko bw’abarozi zibabajwe cyane nuko ntwaye ubuhanga bw’abahanga bwari bwarabikiwe abahanga binkozi zikibi mbona zizengurutse umuhanga ngo zimwambure iryo sezerano ry’abahanga ryavuye k’Uwiteka ariko kuko yari yamaze gutwara ubwo buhanga Babura ubwenge nubuhanga bwo kwigaruriza iby’ubuhanga batigeze basezeranywa kuko bukomoka mu nzu yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Bwira bene so bareke kwitotombera ubutayu ahubwo babukore babikunze kuzageza igihe buzarangirira kuko nibataburangiza ntakabuza nta izatuma butabasanga muri Cannan aho bazaba bibwira yuko ntaho bazongera guhurira nubutayu nyamara ndakubwiz’ukuri yuko utazarangiza isomo rye ryo mu butayu nta kabuza ntibuzabura kumusangayo kandi akazabukora nabi aho azaba ahanzwe amaso nisi yose mu gihe ubungubu ntamuntu numwe witaye kuwundi kuko buri wese arigukora ubutayu bwe uko niko Uwiteka avuga.
Dore ubwo imfura zizataraa we azaba ataramiwe nabadayimoni,ubwo imfura zizaba zinezerewe zihambawe,we azaba yishimiwe ninkozi zibibi zizaba zikomeje kumutaramira no kumurindagiza zishaka kumukoba no kumukwena kuko yananiwe kwiringira Uwiteka Imana hamwe nibyasezeranijwe.
06th Jan.2016 njyanwa mu iyerekwa mbona imwe nkozi zikibi w’umugore ahagurutse afashe inkoko mu ntoke yapfuye maze mbona ayitwaye ababaye cyane ayisubiza mu bubiko bwayo.Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,iliya nko-ko waba wamenye ibyayo?Ndasubiza nti Oya!Ndabwirwa ngo iriya nko-ko niyo yakoreshejwe guhumanya ubwenge bwawe kugirango uzatagira amahirwe yo kugera kurwego ugezeho ubu, none kuva wamaze gufata isaho y’ububiko y’ubuhanga bwabanyabwenge nabahanga,umuzimu warushinze uwo murimo yahise yitaba Imana uko niko Uwiteka avuze.
Nuko ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abana bab’abantu nindrarya zikomeye cyane,bari bteguye gukora ibirori kugirango birore muri byo none babonye ko bakubuze bahitamo kujya muruhande rwawe ndetse ntibizagutangaze ubwo uzahura nabaguhigaga bakakubwira ngo burya wahigwaga twaragusengeraga nyamara muri abo bose nta numwe watinyutse kuba yanatuma amazi yo kunywa ubwo wari mu butayu bunini kandi bugufiya abo uzabamenya ndetse bazitwaza amagambo meza yo kugushimagiza nyamara nikimwaro bazaba bafite kuko batazaba bafite icyo bavuga kuko ibyahanuwe n’Umwuka w’Uhoraho bizaba bimaze gusohora uko niko Uharaho agize.
Mbona bashyizeho itsinda rizajya riperereza ngo babashe kumenya aho umugaragu w’Uwiteka Imana yaba aherereye kugirango bongere bagerageze barebe yuko bazagira amahirwe yo kuba bamuca igihanga bityo akareka gukomeza guteza umutekano mucye uturuka mu byahanuwe kuko bakomeje guhagarika umutima kubera ibyahanuweho kandi bikaba bigiye gusohora uko niko Uhoraho agize.
nccleon@gmail.com