28th Dec,2015 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore igikuta cyari cyarananiranye Uwiteka agikuyeho uko niko Uwiteka avuga.Abanyarwanda ndabaruhuye mbakuriyeho igihu cy’urukuta rw’ibibazo bari bamaranye imyaka byararananiranye birarangiye uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa mbona ko hagiye gukurwaho ikintu kiremeye cyane kimeze nk’ubwato bunini cyane mbona ubwo bwato bugeze aho bugongana n’ibuye rikomeye ry’urutare riri mu Nyanja mbona ubwo bwato barabutangatanga kugirango butambuka mbona buri hafi kugera ku nkombe mbona abazungu barabutangatanze babuza kwambuka buhita bogonga rya buye buhita burasaduka abantu barimo bose bararimbuka.
Ubwato bwa Bushoma.
Nerekwa mbona izina ry’ubwo bwato ngo bwitwa BUSHOMA buri mu Nyanja mbona ubwo bwato burimo abantu benshi berekeza hakurya yiyo Nyanja ubwo bwato bwari bwuzuye abantu benshi cyane ariko ntabwo bwigeze bugera ku nkombe z’inyanja mbona buheze hagari mu mazi bugonze urutare ruri mu mazi y’inyanja abantu bose bararimbuka uko niko Uwiteka avuga.
Umwami-Kazi w’Abongereza.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona igihugu cy’UBWONGEREZA ,ko kigiye gukuraho umwakagara mbona gishyizeho ingamba zo gukura umwakagara ku ngoma maze mbona ntebe yabukunzi yicaweho na NyiruRwanda mbona amahoro atemba murwagasabo nk’uko amazi atemba mu migezi.
Nerekwa za magigiri zijyanwa mu ishuli ryo kwigisha abatutsi kubaha Imana kugirango bamenye yuko Uwiteka ariwe Mana ikiranuka yaremye ijuru n’isi.Bamaze kugera kuri iryo shuli ryo kwigisha abatutsi kubaha Imana mbona bazanye utwana twuga mu kiburamwaka nabo baza kwigishwa uburyo bazajya bubaha Imana yabakiranutsi.
Nyuma yibyo mbona bazanye abana biga muri primary amashuli abanza nabo bazanwa kuri rya shuli ryo kwigishwa uburyo abatutsi bubaha Imana yo mu ijuru no kumenyeshwa yuko ishobora byose kuko yaremye ijuru n’Isi uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa mbona bazana abanyeshuli bakuru bavanzemo banyampinga benshi maze mbona bajyanywe muri rya shuli ryo kwigisha abatutsi kubaha Uwiteka Imana no kumenyeshwa yuko ashobora byose kandi yuko ariwe waremye ijuru n’isi uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa igihugu cya Tanzania cyirukana abanyarwanda bose bahatuye banjyanwa muri gakondo yabakiranutsi,bakimara kugerayo bahita bajyanwa mu gihugu cyo mu butayu kwigishwa uko abatutsi bakwiye kubaha Imana uko niko Uwiteka avuga.
Mbona abadayimoni bo mu bwoko bwabarozi mbona bajyanywe mu butayu bugufiya,hamwe na badayimoni bo mu bwoko bw’inka hamwe n’umwuka w’ikinyoma byose bijyanwa mu butayu bugufiya aho bazamara ibihe byinshi batemererwa kongera kugerageza ubwoko bw’Imana uko niko Uwiteka avuga.





