April 29, 2017 nyanwa mu iyerekwa mbona ibihishwe amaso ya bana b’abantu muri gakondo ya bakiranutsi.Nerekwa muri gakondo ahahishwe ubukungu bwinshi cyane bwakwira isi yose! Nerekwa ndi mu nzu kwa data mbona mfite radio abantu basanzwe bakoresha bumva amakuru,mbona kuri (miter band) yayo hariho igipimo cyigaragaza yuko mu butaka harimo ubutunzi budasanzwe bwamabuye ya gaciro.
Nongera kwerekwa amavuta ya petrol na nubu ahishwe muri gakondo ya bakiranutsi ashobora gutunga isi yose!Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu, dore muri gakondo ya bakiranutsi hahishwe ubukungu bwinshi cyane nabikiye ubwoko bwanjye!
Kugeza magingo aya,ntabwo bari babasha kuvumbura ubwo bukungu buhishwe kuko ntashobora kubaha inkozi z’ibibi ngo zibubere umugisha kandi ari ubwo nabikiye abakunda uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abasirikare boherejwe kwiga ibijyanye nibyo ubutaka bikubiyemo ubucukuzi bwa mabuye yabgaciro na petrol,bakora ubushakashatsi aho bacukuye hose bagasanga harimo amazi gusa cyangwa hari za toilet zivanze na mazi bigahinduka umwanda.Mbonako abo basirikare bibayobeye kandi bajyaga gucukura aho hantu bamaze gupima neza bahabonye petrol kandi koko irimo.
Ariko bamara kuhagera bagiye gucukura ngo bemeze yuko harimo PETROL,ndetse barikumwe na bahanga b’abanyamahanga,Uhoraho Nyiringabo agahita abihindura ya petrol igahita ihinduka amazi,nizindi mvange zibiba munda yisi.Nerekwa za magigiri zihabwa utubunda duto twitwa Pistol mbona bazishyize mubikapu byabo bafata urugendo ngo baje gushaka Umuhanuzi “AINESHA”kugirango bamuce igihanga.
Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ufite abanzi benshi cyane,kandi bavuga yuko Uwiteka Imana yawe wiringiye itazigera igukiza na rimwe!Niyompamvu mpagurukiye ku gutabara no ku kurwanira nzabatatanya nkuko inyamaswa mwishyamba zitatana zihunga intare(nuko rero intare yo muryango wa ‘YUDA’nayo niko igiye kubigenza kugirango ikurwanirire bamenye yuko ukorera Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ikiranuka kandi ifite imbaraga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa bwa bukungu buri muri gakondo ya bakiranutsi,bugabanwa nibihugu [2] byafashije ubwami bw’uRwanda gusubira ku ngoma.United KingDom [UK] na United State [US] bahabwa imigabane yabo,UK bahabwa igice cyabo gihwanye nibyo bakoze ugeretseho ninyungu zabyo,na US nabo bahabwa umugabane wabo ugeretseho inyungu zabyo ariko amavuta akomeza kuba menshi cyane ndetse ntibyagaragara yuko hari nicyavuyeho.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo ya bakiranutsi nayihaye umugisha ukomeye utangana nibindi bihugu kuko nzahashyira izina ryanjye nubwoko bwnajye kugirango bimenyekane yuko uwo ariwo mugabane wabo nabahaye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ntabwo nariguha umugisha gakondo ya bakiranutsi ikiyoborwa numwuka w’ikinyoma,niyompamvu umwanzi ahora ahateza intambara no kwica abahatuye bakomoka mu maraso y’Umwami wabakiranutsi kugirango batazaragwa uwo murage.Kuko benshi bafite ubwo butunzi ariko babukoresha nabi mubikorwa byo kurwanya izina ry’Uwiteka Imana yawe,kandi ariyo yabahaye ubwo butunzi bwose niko Uwiteka avuga.
Niyompamvu nahagurukijwe no guca imanza zitabera,ngakuraho umwuka w’ikinyoma,nabawukoresha bose kugirango ukuri k’Uwiteka kuganze mu isi ya bazima,kandi abantu bamenye yuko Uwteka ariwe mucamanza utabera,ariko nubwo bimeze gutyo,ntibizabuza umwana wo kurimbuka kuzarimbuka naho yabona ibyo byose,umuntu ni wa wundi ntibizamubuza kurimbuka kandi Uwiteka nta nakimwe atamukoreye kugirango bimenyekane yuko Uhoraho aca imanza zitabera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abatutsi baturutse mu gihugu cy’Isamariya,ko bakomeje gukora ubusambanyi bukabije,kandi ababukora bakaba bubatse bata abagore babo bakajya hanze yurugo bakajya gusambana.Abagore babo nabo bakajya gushaka udusore kugirango bihore abagabo babo babata bakajya mudukobwa (utunyogwe,uduteja,ni Senene uko niko babita)
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,bambarize uti,ese iki nicyo gihe mwabonye cyo kwinezeza?Aho gushaka mu maso h’Uwiteka kugirango azabashe kuzabarengera kumunsi mubi,ahubwo mwikorera ibihwanye nibyo kamere zanyu zifuza,ngaho rero nimuhame hamwe muhangane nijambo ry’Uwiteka,dore muvuga ngo umugaragu wanjye yarayobye ibyo abavugaho ntabwo bizigera bizohoza,umunsi bizabasohoreraho,muzabura iyo mukwirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
The Rhema word comes from heaven, psalms 3:1-8 says O Lord; I have so ma
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho,nerekwa intumwa zkomeye cyane zitumwa mu gihugu cy’IBABYLON,ngo zijye kubonana na ‘Vice President w’IBABYLON KALONZO STEVEN MUSYOKA’mu ihuriro rya politike ryitwa NASA,kuko uwo ari we uzasimbura Vice President uriho ubu witwa WILLIAM Samuei Ruto.
Uvugana nawe kugirango afashe ubwami bw’uRwanda gusubira ku ngoma akaba ariyompamvu akuyeho abakorana n’Umwakagara ndetse bamaze kugirana amasezerano yo gutabarana kuko bose batagenje neza ahubwo barwanije ubushake bw’Uhoraho uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
My enemies; so many are against me.So many are saying. “God will never rescue him!” But you Lord, are a shield around me; you are my glory, the one who holds my head high. I cried out to the Lord, and he answered me from his holy mountain.
I lay down and slept. Yet I woke up in safety, for the Lord was watching over me. I’m not afraid of ten thousand enemies who surround me on every side. Arise O Lord! Slap all my enemies in the face! Shatter the teeth of the wicked! Victory comes from you, O Lord. Many you bless your people.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukore amasengesho y’iminsi ibiri amasaha [48] kugirango imbaraga z’umwijima zeyuruke izo inkozi z’ibibi bohereje kugirango baguteze umwuka w’ubukene uko niko Uhoraho Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi gutegura ubukwe nsigaje iminsi [2] kugirango ubukwe bucyurwe,mbona ko mpawe impano zijyanye niz’ubukwe zirimo imyenda amashati meza cyane,amapantalo meza cyane,harimo za karuvate nziza cyane,hamwe ni nkweto byose byakorewe ‘IBURAYI’ubwo ndimo kubavangura kuko byaje mu ivarisi (BAG) imwe mbona umvura iraguye nugama kurubaraza hamwe numwe mu bari baje kumfasha gutegura ubukwe bwari busigaje amasaha [48] ngo butahe.
Mbona hafi yanjye hariho umusore umwe wo muri FPR waruje kudufasha gutegura ubukwe,kandi akadufasha adatinya abayobozi bakuru ba FPR,bari baramuhaye akazi keza baramugiriye ikizere ariko uko bashwanye naho byapfiriye ntabwo twabimenye uko byagenze!
Mbona aho bari baramushyize ngo abarindire ibicuruzwa byabo,ahasiga hasigara hatagira umuntu uhakorera uburinzi.
Mbona abayobozi bakuru ba FPR baje kureba uko byagenze ngo areke akazi yakoraga kandi ari we muntu warugashoboye,ntangazwa nuko baje bagasanga turimo gukorana muri gahunda zo gutegura ubukwe bwanjye maze bakatunyuraho bagaceceka ntibakoma.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,wabonye iriya mvura iguye mukayikinga munsi ya kazu kutubati,kandi ikaba iguye abayobozi ba FPR bamaze kunyuraho,uko niko bigiye kugenda ngo Umwakagara akurwe ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umwe mu bigisha b’ijambo ry’ubuhanuzi,ajyanwa mu iyerekwa,abona Umwakagara arahantu hameze nk’ahantu hubakishije ibiti bizengurutse urugo cyangwa ikibanza.Abona Umwakagara ayoboye inama yambaye ishati isanzwe ariko idafunze ibifungo byayo bivuga ngo;agatuza ke kari hanze karangaye!
Abantu bazaga kumubaza ibibazo akajya abasubiza,arahaguruka aryama hasi kubutaka,arangije aravuga ngo ndabizi ko ngiye ariko ntakundi yabigira.Umuntu umwe ugiye gupfa niki wabwira abanyarwanda basigaye kugirango bazagendere ku ijambo ryawe!? Ako kanya arahaguruka ahita agira umujinya atangira gukubita abantu bari baraho ngo kuko bamubahihe icyo yasiga avuze nk’umukuru w’igihugu ugiye gupfa!
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agiye kwicwa ahitane abantu benshi cyane,ndetse azahitana abana batoya!Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo riravuga ngo,mwana w’umuntu,dore ijambo ryahanuwe rigeze mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi!
Kandi dore ibikoresho byo gukoresho kwica Umwakagara byamaze kugera aho bigomba kugera,kandi iriya mvura wabonye nimvura igiye kunyagira Umwakagara nabambari be bari muri FPR.None tangariza abanyarwanda bose abari mu mahanga nabasigaye muri gakondo ya bakiranutsi yuko rugiye kwambikana Umwakagara agacibwa igihanga agakurwa ku ngoma kandi akaba agiye gukurwa ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Abatinya Uwiteka Imana bakanayubaha muri RNC bikuriyemo akarenge!
April 30, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abatutsi baturutse Uganda bari mu buhungiro mu bihugu bitandukanye mu mpande ennye [4] z’isi.Mbona bateza impagarara mu banyarwanda bashaka impinduka muri gakondo ya bakiranutsi kubera ubusambo ni nda nini bashaka kwiharira ubutegetsi bitwaje igisirikare wagirango amaboko yabo niyo azi kurasa gusa.
Mbona abanyarwanda bari bashyigikiye RNC bikuriramo akarenge kabo kuko bamaze kumenya yuko iryo huriro rishingiye ku kinyoma ridashyigikiye itahuka ry’ubwami bw’uRwanda amizero ya banyarwanda kuko ari bwo bwonyine bufite ubushobozi bwo kunga abanyarwanda kuko budashingiye ku kinyoma ahubwo ar’ubwami bwemewe nitegeko nshinga ndetse namahanga amaba abwemera.
Numva babwira RNC,ngo niba arabagabo nibahaguruke bagende bakureho Umwakagara maze bafate ubutegetsi ntawuzaza kububambura nicyo gihugu cyabo ntawuzagitahamo kuko bazaba bifatiye igihugu ntawuzajya kubatera induru.Ariko ibyo kongera kubeshya abanyarwanda nk’uko batubeshye mbere batubwira yuko baharanira ubwami bw’uRwanda twamara gufata igihugu bagahita bishyiriraho repubulika y’ikinyoma kandi twarahaniraga ubwami bugendera ku itegeko nshinga ntabwo bizongera.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abatutsi baturutse Uganda baravumwe kuko ari barusahurira mu nduru,kandi bumva yuko ari bo bonyine bafite ubushobozi bwakuraho Umwakagara wagirango nibo bafite imfunguzo z’Ijuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero kubera iyo mpamvu bakaba barajujubije ubwoko bwanjye,nabo ntabwo bazongera kuyobora gakondo ya bakiranutsi,kuko bumva yuko ngo ntawabajya hejuru ngo abayobore kandi bo barayoboye abanyarwanda hejuru yo kubamenera amaraso ariko abanyarwanda barabyemeye kuko nta kundi byari kumera kuzageza igihe cyategetswe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Nerekwa leta y’Umwakagara yima abatutsi bavuye DR Congo impapuro z’inzira (Pass Port) babita yuko ngo arabakongo kandi batuye mu Rwanda.Nyamara abaturutse Uganda na nubu basubirayo bagahabwa ibyangombwa byaho bakitwa abanyarwanda na bagande kugirango bakomeze gukoloniza abanyarwanda bagenzi babo.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,buri muntu azasarura icyo yabibye kugirango bimenyekane yuko Uwiteka aca imanza zitabera niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kandi nubwo babima ibyo byangabwo ntabwo bashobora kubareka ngo bajye muri Congo nabo birwaneho bafate igihugu kuko barabigerageje ariko Gen.NKUNDA bahise bamufata baramufunga ubwo yaramaze gufata ahantu hakubye uRwanda inshuro zirenga [6] bariya bagande banze gutanga amahoro mu bantu nabo ntabwo bazigera bayabona uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero kuko banze guha ubuhumekero bene wabo,nanjye(Uwiteka)sinzigera mbaha guhumeka kuko Uwiteka aca imanza zitabera kandi arakiranuka muri byose uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abitwa abakozi b’Imana(Bishops and Pastor’s) bahabwa ibiraka muri za komisiyo za leta zitandukanye zijyanye no guca imanza zitabera bakagenda bakikorera ibyisi aho guhesha ijuru icyubahiro ahubwo bakacyira intonorano bagaca urwakibera bakaba nkabandi bapagani bose.
Numva bitotomba bavuga ngo Umuhanuzi AINESHA yabaciriyeho iteka abateza rubanda bituma bamenyekane imilimo bakorera mu mwijima bari bazi yuko ibyo bakora bitazamenyekana maze numva basaba ubuyobozi bw’Umwakagara gukora ibishoboka byose ngo bashakishe umuhanuzi maze bamuce igihanga ariko ubanza icyifuzo cyabo gisa no gushing umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa mbona minisiteri y’uburezi(ministry of education)uburyo bahabwa inkunga za mashuri kugirango bateze uburezi imbere bumere nko mu bindi bihugu byateye imbere,ahubwo za nkunga FPR igahita izifata ikazishyira mu mufuka udusigaye abalimu bakuru nabo bagashakisha uko batugabana maze amashuli akarushaho kudindira uburezi bw’uRwanda bugenda bukomeza gusigara mucyeragati.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,buri cyintu cyose mu isi ya bazima,kigira ingaruka nziza cyangwa ingaruka mbi.Dore bariya bapagani nabakuye imahanga mbagarura mu gihugu bavugaga yuko bazakora ibitangaza ariko bageze mu gihugu baba babi cyane kurusha abo basimbuye nyamara bitari cyera baraza kwicuza ibyo bakoze byose ntibizabura kubagiraho ingaruka kuko nabo basimbuye bari bazi yuko badateze kuzava ku ngoma ariko bwaracyeye igitondo kimwe bisanga bakuwe ku ngoma nta nubwo bamenye uko byagenze bisanze mu mashyamba atandukanye ya mihanda baririmbaga myiza na bakobwa beza ni nzoga nziza bihinduka amateka kuri bo.
None nabariya bihorere ukomeze wikorere umulimo wawe,ndabizi yuko bakwanga cyane kuko ubashyira aagaragara kandi ukomoka mu bwoko bwabo.Babazwa cyane nuko ibyabo ubishyira ahagaragara bakanga yuko ubacira imanza kandi umulimo warawuhawe n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Ntubatinye kandi ntubahagarikire umutima kuko ndikumwe nawe iteka ryose kuzageza ku iherezo ryawe kugirango abatuye ii bamenye yuko wagendanye n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero mwana w’umuntu,ibyo izo nkozi z’ibibi zitwa ba Bishop na Pastor’s,hamwe nizo nkozi z’ibibi zitwa abategetsi ibyo zikorera ubwok bwanjye na bantu banjye,ubabwire ngo,”uku niko Uwiteka avuga”nzabakubira inshuro [7] ku byo mubakorera kugirango muzamenye yuko mu Ijuru har’Imana kuko ndabona mwarabyibagiwe maze mu menye yuko ajya aca imanza zitabera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa inzira zari zarabaye inzitane zikinguka,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore intege z’umwanzi ziragenda zicumbagurika arimo kugenda arangira gahoro gahoro bimwe mu birindiro bye,alimo kugenda abivamo kuko igihe nacyo gikomeje kumusatira kandi bwa butunzi yiratanaga bukaba bukomeje gucyendera bityo rero aho niho Uwiteka agiye kwiyerekana agakora ibyo yagombaga kugukorera kuko yanze kubikora umwanzi acyigufiteho imbaraga aguhisha murutare kuzageza igihe cyategetswe kugirango imbaraga z’umwanzi zibanze zigabanuke maze abone kuguhesha umugisha uko niko uwiteka avuze!
Nerekwa mbona RNC bakoresha umusore umwe wigize inshuti yanjye duhurira mu murimo wa data,maze mbona atangira kwigira nk’aho tuziranye ariko mu byukuri ntaho twari tuziranye.Abonye yuko namutahuye numva aravuze ngo twahuriye kwa LT.Aloys Ruyenzi Kampala muri Uganda kandi Ruyenzi ari nta muntu yerekaga iwe maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore RNC babuze uko bagutata none bagiye ku koherezaho umuntu yigire inshuti yawe kugirango akugigire ariko ntuzamuhe umwanya wo kukwinjiramo uko niko Uwiteka abitegetse kandi nuko avuga.
Nerekwa mushiki wanjye witwa Kampororo Mariya arimo kuraguza no guterekeza,mbona abana bamubaza aho nyirarume yagiye ko batakimubona kandi baramvuga yuko bafite nyirarume maze abasubiza yuko atazi aho yagiye,ahita ajya gutera inzuzi ngo abaze abazimu yuko nyirarume wa bana be yaba akiriho kugirango abone igisubizo ya baha.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu Mariya Kampororo aravumwe wa muvumo umubyeyi wawe yasize abaraze yuko umuntu wese uzasenga izindi mana cyangwa akajya kuraguza avumwe umuvumo uturuka ku Mana kuko yarenze ku isezerano mwasigiwe n’umubyeyi wanyu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umwana w’umusore twari kumwe tugendana mu nzira mbona anyambuye ibihumbi [5000] narimfite mu ntoki,ariruka ndamubura maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ngaho senga ugaruze umugisha wawe utwawe ni ndyarya ziyoberanya zikaza mu nsengero zikiyita abagenzi bajya mu Ijuru kandi ar’inkozi z’ibibi nuko ndasenga mbona wa musore arayagaruye maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umugisha wawe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo arawugaruje kuko inkozi z’ibibi zimaze igihe zarahambiriye umugisha wawe ariko amasengesho wakoze ya masaha [72] agaruye umugisha wawe wose uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yawuvuze niko Uwiteka akora.
© Ahagana mu musaha ya nimunsi njyanwa mu iyerekwa bwo nari mu masengesho y’iminsi amasaha [72] nerekwa muri gakondo ya bakiranutsi abacuruzi baho bamanitswe ku ngoyi hejuru basabwa imisanzu badashobora kubona.Basabwaga umusanzu wa chama,basabwa kwishyura mituel,bagasabwa kwishyura imisoro ya karere,kwishyurira abatishoboye nindi myishi cyane kandi batagicuruza kuko ifaranga ryabaye ingume!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,sengera bariya bantu ubonye bari ku ngoyi kuko hasigaye gato bagashiramo umwuka kuko badafite ubwinyagamburiro kandi umwana w’Umwega akaba yarafashe kugakanu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nsubizwa mu iyerekwa mbona ko abakiristu bamasinagogi zitandukanye bamaze kurambirwa ikinyoma cya ba Bishop’s na ba Pastor’s birirwa babizeza ibidashoboka,kandi bo bagatungwa na mature bahabwa nabo bizeza ibiri kure nk’ukwezi bidateze kuzapfa bibonetse maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu burira abakijya mu isinagogi babihagarike kuko bizabaviramo akaga gakomeye ahubwo bagume mu mago yabo bshakire mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko ari hafi cyane kubatabara maze ubwo azaza azasange bari imbere ye ntazabura kubagirira neza kuko icyo ari cyo kimenyetso malaika azaza arebe cyashyizwe ku nkomanizo z’inzu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umudayimoni usa ni nka cyangwa ndi munyamaswa yo muri ubwo bwoko,mbona ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuraza guca igihanga cyiyo nyamaswa (dayimoni) hanyuma gukuramo ijisho rimwe ndetse gukuramo ubwonko bwayo ndetse nijisho ry’iburyo naryo rikurwamo maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umudayimoni wari yaragenzeho igihe kirekire aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Uwo mudayimoni yari yarafashe umugisha mwinshi cyane ukazajya ubona umugisha mucyeya ariko noneho dore umugisha mwinshi uraje kandi wuzuye inkangara yabanyamugisha kugirango umenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ikiranuka muri byose.Kandi iyo yavuze arasohoza ibyo yasezeranije kugirango abamwiringira bamenye yuko we yitwa Uhoraho Nyiringabo kandi ko ari we Mana yukuri mwizeye uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
“The Rhema word called: GAUGE come to me from heaven, and the one who’s revealed to me, told me that, son of man, look front of you on the board, whereby was written this word of the Lord God of heaven GAUGE. According the research I did, its means an instrument for measuring the amount or level of something a measure thickness, size and etc. Can be estimate or judge. This is the Lord your God says.”





