22nd Nov,2015 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukuru w’igihugu cya Kenya wungirije William SAMUEI Ruto,dore abene gihugu ubu bose niwe bari inyuma kandi bakomeje kumufata imugongo kubera urubanza rw’I LA HAYE ICC.
Nyamara bamwe mubanyapolitike bishimiye urubanza rwe kuko bafite ikizere yuko azafungwa kuko naramuka adafunzwe ntabwo bashobora kumutsindana amatora yo muri 2017,urukundo bamukunda ubu,niwe muyobozi wenyine bashobora guheka nk’Umwami dore ko nubundi ar’Umwami wubwoko bw’Abakalenjini.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane,mbona uburyo inkozi zikibi zihereje imyuka mibi zikuye mu gihugu cya India(Ubuhinde)kugirango iyo myuka mibi ize kumbuza buza,ndetse mbona ko hoherejwe abaCommandoz bo kuza guhiga umuhanuzi nabandi batavuga rumwe nubutegetsi.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uwiteka kugirango birinde kandi babe maso cyane kuko ibintu byarushijeho gukomera kandi umwakagara arimo kubabrirwa iminsi yo kuva ku ntebe yabukunzi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko mbona mpawe amababa yo kuguruka (Spiritual Wingis) kugirango mbashe guhangana nizo nkozi zikibi,duhanganira mukirere ku buryo iyo ntambara yatwaye amasaha (3) uhereye saa saba zigitondo kugeza saa kumi zigitondo maze mbona ijuru ryohereje Malaika w’Umwami Yesu Kristo uwo niwe waje avunagura imbaraga zaba bakomando maze numva baravuze ngo,uyu mugabo ntabwo twamushobora kuko twabanje kurwanira hejuru y’inyanja (Isi)akatananira ikigaragara nuko yongerewe imbaraga zidasanzwe none reka tumwihorere uko niko Uwiteka avuga.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi zikibi ziraje none burira abanyagakondorero bose birinde kuko mwajwemo ishyamba ntirikiri rya rindi kuko ritakiri ryeru uko niko Uwiteka avuga.Bwira ubwoko bwanjye ko ngiye kubarinda kumera ijambo bose ry’ubuhanuzi abo ntabwo bazakorwaho nizo nkozi zikibi kuko baje bitwaje imigambi mibi cyane kandi bifuza kuribura ubugingo bw’Abakiranutsi hamwe n’ubw’ubwoko bwanjye.
Nuko rero ubwo bagambiriye ibimeze bityo,nanjye ngiye kongera guteza icyo gihugu akaga n’ibyago kugirango icyo gihugu kibone umutekano mucye maze batangira bicyeke abatari abanyagihugu bose babashyitsi ijisho rizababaho kugirango igikorwa cyose kizajya gikorwa nizo nkozi zikibi kibashe gukurikiranwa kandi leta izahita ivangirwa kuburyo idashobora gukomeza kwemerera izo nkozi zikibi gukomeza guteza umutekano mucye dore ubusanzwe basanzwe nta nuwo bari bafite.
Mwana w’umuntu,burira izo nkozi zikibi uzibwire uti,dore Umwami wanyu agiye gukurwa ku ngoma,kandi igihugu kizarara nze,nyamara mwebwe muzahigwa bukware atakiriho,none nimuhindure iyo myumvire niyo mikorere kugirango muzabashe kuzabona amahoro ubwo azaba amaze gucibwa igihanga uko niko Uwiteka abagiriye inama.
Nkomeza kwerekwa ingabo zitirirwa kuba izigihugu nyamara ar’iz’umwakagara R/G abajepe bakimara kubona umwakagara aciwe igihanga bahise batangira ako kanya kwica umuntu wese witwa umukiristu cyangwaa umurokore bavutse bwa kabiri mu mazi menshi mbona bazengurutse igihugu cyose bagenda bahiga Ubwoko bw’Abakiranutsi ndetse banabuka yuko hagati muri bo harimo abasirikare bakijijwe batangira kubica nabo ngo kuko abongabo ari bo bakwirakwije inyandiko z’ubuhanuzi buhanurwa n’umuhanuzi Majeshi Leon bigatuma igihugu kigira umutekano mucye.
Mbona havuyemo umusirikare umwe wari yaraye hanze ahita asubirayo ajya kuburira benedata bo muri Kristo Umwami wabakiranutsi,agenda ababwira yuko bakwiye gukiza amaguru ayabo kuko umwanzi aje kubahitana ngo kuko byamaze gusinyirwa yuko abakiranutsi bose bakwiye gucibwa ibihanga ngo kubera ko bizeye kandi bakiringira ijambo ry’Ubuhanuzi ryahanuwe numugaragu w’Uwiteka Imana yabakirnautsi Majeshi Leon.Nuko nerekwa benedata bashoka ibishanga batangira guhunga ariko igihe cyari cyabarenganye maze batangira kwicira urubanza bavuga bati,reka dupfe twanze kumvira umwuka w’Imana kuko nta gihe atatubwiye ibigiye kutubaho uko niko Uwiteka avuga.
Nuko ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abana bab’abantu banze gusiga imitungo yabo,ndetse bananirwa kwizera ijambo ry’Ubuhanuzi,none dore bararimbutse baciriwe iteka n’umwakagara umwanzi wabakiranutsi wateguriwe kurimbuka akaba ariyompamvu yakoze ibikorwa byo gukiranirwa kuko atigeze yifuza kuba na rimwe uwo mu bwoko bw’Abakiranutsi uko niko Uwiteka avuze!
Rero burira ubwoko bwose ko ibintu bigiye gukomera gusa bashobora gucika nubwo amayira yafunzwe bikaba bitacyoroshye kuba wacika gutyo gusa,ariko uko biri kose bipfa kuruta ako kaga gakomeye kagiye kubagwira,kuko abantu bazarira bahekenye amenyo kuko nta butabazi buzaba buhari kubera yuko baburiwe bakamera nk’umugore wa Loti wananiwe kwizera ijambo ry’Uwiteka kubera ubutunzi bwe,hamwe nabana be maze asuzugura ijambo rya Malaika waruje kubakiza asubiza amaso inyuma ahita ahinduka inking y’umunyu.
Inkingi y’Umunyu
Umwuka wanyerekaga ibigiye kubera mu gihugu cya Kenya wongera kungarukaho maze urambwira uti,mwana w’umuntu,dore umurwa mukuru w’Ibabylon witwa SHUSHAN (Nairobi) usesekayemo za nkozi zikibi dore zihawe kwitwaza amarozi kuko bamaze kubona yuko icyo gihugu kigiye kujya mukaga gakomeye none bakoze (Diployment) hirya no hino mutubari kuko bahawe amafanga yo gufungura za kabari na za (disko) kugirango abanyaraha bazafatire mu mayezi.
Abandi boherejwe mu ducentre hiryo no hino muri icyo gihugu ngo bajye bakora umwuga wo kuroga cyane ko bikeka yuko RNC yaba irimo kuhakura insore nsore izijyana mu mahugurwa ya gisirikare umwakagara nawe rero yabukireye dore amaze gufata ibyemezo yohereje insore nsore zo mu bwoko bw’Abatutsi kuko abahutu batagirirwa ikizere cyo kuroga kandi nabatutsi sibose ahubwo nabakomoka mu nzu ya Kega gusa!Uko niko Uwiteka abauriye.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira ngo,dore bagiye kuzajya bakoresha twa tuzi twa Col.Danny Munyuza (Rasine)bukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa ubwo nibwo bazajya batanga kuko binagoye kubupima kwa muganga kuko hagiye kumvikana imfu z’abanyarwanda benshi bimpunzi.Kubera yuko leta ya Kenya ubu ariyo ishinzwe impunzi zitakibarizwa mu maboko ya HCR bikaba bizagorana kubona uwapima ubwo burozi kuko budapfa gupimwa nibi byuma bisanzwe uko niko Uwiteka avuga.
Dore icyo gihugu cya Kenya abantu bagiye kugitinya cyane ndetse bamukera rugendo bazagihunga kuko kigiye kwambikwa ibara yuko arabarozi nyamara se ntibizaba bikorwa n’umwakagara niyompamvu iyo ubaye inshuti y’umurozi nawe uba umurozi kuko ntawapfa kubatandukanya uko niko Uwiteka avuga.Bwira abantu bagifite inda zitarakizwa uhereye none basomeye ubu butumwa bazibwire zikizwe bitaba ibyo zizabata kugasi.Kandi uwo mugambi agiye kuwukwiza ku isi yose aho akeka ko haba harabanyamuryango ba RNC kugirango abaroge abamarire ku icumu.
Urumva yuko nabahanganye nawe ko nabo bagiye gukora kuko n’abantu bava amaraso nk’abandi bose nabo bagiye gutegerwa muri uwo mutego uko bazajya barangara ninako bazajya bacibwa igihanga,kuko na RNC yamaze kubukera urumva umuntu wese wirwanirira niko yakora.
Naho abarwanirirwa n’Uwiteka bazajya bakora umurimo wo kumvira ibyo babwiwe gusa ubundi Uwiteka abarinde bwira abantu batandukane bareke ibyo bita ubucuti kuko nta nshuti y’umushinji kuko bamaze gutakaza ubupfura kandi na bakekwa ho kuba ko bakwizerwa ubu nabo bemeye kuyoboka shitani ubu niyo bakorera ngo kuko bafatiwe kwijosi ryo kwizera ubu Uwiteka yamanuye igipimo cyo kumwizera abafite kwizera gucye ntibazabura gutanga amarozi cyane cyane abitwa abaPastor nuko rero ukibarizwa mu idini ruramwoganye niko Uwiteka ababurira.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho inshuro ya (3);maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara yohereje insore nsore zitwa abakomando bagiye kuzinyanayagiza mu murwa mukuru w’IBABYLON witwa SHUSHAN (Nairobi)kugirango bakore umurimo w’ubushofeur kugirango bajye batwara abantu hirya no hino ahari abo bahigisha uruhindu bashobora kuzababonera muri urwo rugendo.Bwira ubwoko bw’Uwiteia uti,ubu gusohoka mu nzu nukubanza kugenzura inzozi waraye urose wabonautazisobanukiwe ugahindura urugendo kandi umutima nama wakubuza ukabireka kuko bagiye guhura nibikomeye cyane.
Ariko abakiranutsi banjye bo,nzabarinda nk’ubufindo kuko bidashoboka yuko abakiranutsi bakorwa n’umwanzi w’umwakagara gusa ngiye kubateza akaga muri icyo gihugu ngiye ku cyima umutekano nabo ubwabo babone yuko urwo rupfu bifuriza abandi nabo rushobora kubageraho kugeza ubwo ubuyobozi bukuru bw’igihugu buzatangira kwikanga abaturage bakomoka muri Uganda no mu Rwanda uko niko Uwiteka avuga.Dore umwakagara ngiye kumukomanyiriza hirya no hino abitwaga inshuti ze,bose bazamuvaho kuko akomeje guteza umutekano mucye mukarere kibiyaga bigari uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu erega ntibishoboka yuko iyi ntambara yugarije umwakagara ko yayinesha ntibishoboka na hato,kuko Uwiteka yamaze kumukura ku ngoma intebe ya bukunzi ikaba itegereje undi uzajya kuyicaraho uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa ko umwakagara arushijeho gukaza umurego wo guhugura bakomandos bahawe misiyo yo kujya gukomeza guteza umutekano mucye mu gihugu cy’Uburundi kuko nabonaga umuntu umwe(1) ashobora kurwana nabantu (20) nerekwa ko babategurira mu mazi kuburyo umuntu ashobora kurwana ahagaze mu mazi urumva yuko nabo batorohewe bazaba baifte ibibazo bikomeye cyane nubwo bazaba bateza akavuyo ariko umutekano wabo uzaba ugeraniwe kumashyi niko Uwiteka avuze.
Nuko mbona izo za komando barazitegura kuburyo buhagije ndetse babwirwa yuko bazajya bakoresha ibyuma byonyine kubera yuko inbunda iteza urusaku ndetse ikaba inahenze bityo rero bakwiye gukoresha ibihendutse ku buryo barangiza misiyo yabajyanye nuko nerekwa bica abantu baragiza bagasahura ibyabo bagahita basubira mukibira aho bazaba bihishe nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu dore Peter Nkurunziza arageraniwe kuko yahinyuye ubuhanuzi none bumusohoreyeho kandi ntafite icyo yakora usibye gusa kwemera gutsindwa agakiza ubugingo bwe naho ubundi byamarangiranye uko niko Uwiteka avuga.
Nuko maze kwerekwa ibi byose numva umubiri wanjye uratangagaye numva mbuze imbaraga zo kuva kugisasiro aho nari nirambitse amaboko yanjye numva aratentebutse yewe no kwishyira DOVET birananira gusa ngirirwa Ubuntu hatangira kuza imbeho numva gahoro gahoro ndimo kugenda nsubizwamo imbaraga nuko menya yuko ibye neretswe bikomeye cyane maze kumva yuko ngaruye akabaraga nibwo negeraga mudasobwa ntangira kwandika kuko narimbwiwe yuko ubu butumwa bwihutirwa cyane kubera izo gahunda zose z’Umwakagara zigiye gutangira gukora vuba vuba bityo ko nkwiye kuburira ubwoko bw’Uwiteka hamwe na bene data bari gakondo yabakiranutsi ngo babashe kumenya ibigiye kubabaho vuba vuba ubishoboye afate icyemezo kandi abatabishoboye ubwo nyine birumvika yuko aheza ari mu ijuru ku Mana muzaduhurize abakiranutsi bose mu babwire yuko natwe dusigaye duhanganye bikomeye dutegereje guhabw aimbaraga z’Umwami wabakiranutsi kuko isi itoroshye gusa dufite isezerano yuko azayiturindirimo