Home News Ubutinganyi mu itorero rya Kristo!Twagirayezu Innocent.

Ubutinganyi mu itorero rya Kristo!Twagirayezu Innocent.

0

ku wa 14Nyakanga 2015 Njyanwa mu iyerekwa, mbona ndi mu kibaya cyo kwerekerwamo amabanga y’iby’umwuka nk’uko bisanzwe kubakiranutsi.Icyo kibaya cyo kwerekerwamo cyari muri gakondo yabakiranutsi.

Nerekwa abadayimoni besnhi birukanywe bakurwa muri gakondo yabakiranutsi boherezwa mu butayu bugufiya aho bageze batangira kurya ibyatsi nk’inyamaswa kandi bari basanzwe bibera mu bantu.

Ariko nubwo nabonaga barisha ubwatsi,byasaga nkaho nta bwatsi buhari kuko byari igihe cyi cyanda «Igihe cy’izuba ryinshi» ijwi ry’Uwiteka rinzaho maze rarimbwira riti,mwana w’umuntu,bwira umwe mubahanuzi b’Uwiteka afate inkoni akubite abo badayimoni, nuko mbwira umwe mu bahanuzi b’Uwiteka ngo abakubite, mbona afashe inkoni ahawe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi,ahita akubita abo badayimoni.

Akimara kubakubita,ako kanya umudayimoni umwe,ahita ahinduka umufasha wuwo muhanuzi.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo mudayimoni ubonye uhindutse umufasha w’umugaragu w’Uwiteka,uko niko umugore cyangwa umufasha w’uwo muhanuzi ameze yuzuye abadayimoni bakomeye cyane.

Nyamara igihe kirageze cy’umugaragu w’Uwiteka ngo iby’Uwiteka yamusezeranije byose ngo abisohoze!Ariko rero birakomeye kuko uwo muhanuzi ahawe ubutware budasanzwe bwo gutegeka ngo uwo mudayimoni wabase umufasha we,ahora ahoza ku nkeke umugaragu w’Uwiteka none Uwiteka ahisemo kumuhana nyamara dore uwo mufasha we agiye kwinjizwa mu butayu kuko atazahabwa kwakira umugisha Uwiteka yasezeranije umugaragu we.

Iki ni gihe Uwiteka avamguye ihene mu ntama,uko niko Uwiteka avuga!Dore abagaragu b’Uwiteka umwanzi yinjiye mu bafasha babo kuko batabaye maso,none Uwiteka avanguye ihene mu ntama,kuko abo bafasha babo bakorerwamo n’umwuka w’ikinyoma utuma abagaragu b’Uwiteka badashobora gutunza ngo bumve icyo Uwiteka avugana nabo.Uko niko Uwiteka avuga.

None mwana w’umuntu dore Uwiteka agutandukanije nabadayimoni bari barakwihambiroyeho kuko ibyo yasezeranije,no kubikora ,ntazabikora?Uko niko Uwiteka abaza!

Ubwo nkiri muri icyo kibaya cyo kwerekerwamo,mbona babadayimoni,barashaka kwambuka umugezi ngo bajye hakurya yawo,ariko icyo kibaya cyari gikikijwe n’umugezi Ofurate n’utundi tugezi duto ariko turimo amazi meza cyane y’urusaro.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu waba wasobanukiwe iby’uwo mugezi,nabo badayimoni?Ndasubiza nti Oya nyagasani umugaragu wawe ntabwo nasobanukiwe ibyar’ibyo.

Nuko umwuka w’Uwiteka arambwira ati,dore abadayimoni bamaze igihe cyinini bagose umugisha wabakiranutsi,none igihe niki ngo abakiranutsi bahabwe ibyasezeranijwe n’Uwiteka.Mbere yuko ibyasezeranijwe bibasohiraho,bizabanza gusohora kubahanuzi ari bo bagaragu b’Uwiteka Imana ndetse bakaba na kanwa k’Uwiteka Imana yo mu ijuru.

Nuko rero ugire umwete wo gukiranukira Imana nk’uko wajyaga ubyitwararika,kugirango Uwiteka ahoze amasezerano yawe,dore utuye mu bicu by’inyenyeri,wabigiyemo wibwira yuko Uwiteka ariho azaguhera umugisha.Ariko nyamara Uwiteka naho yakumanura akagukura mu byari by’ibicu akagusubiza hasi aho naho ntazabura kuhaguhera umugisha kuko ar’Uwiteka Imana ushobora bose uko niko Uwiteka avuga Yeremiya 32:27

Ni uko ijambo ry’Uwiteka ryongera ku mbwira riti,mwana w’umuntu,reba imbere yawe gato maze umbwire icyo urebye,ndareba kandi nditegereza mbona abashumba baragiye za nka ari zo badayimoni,maze mbona nabo barashaka kwambuka wa mugezi munini wa Ofrate uzengurutse twa tugezi tundi duto turimo amazi y’urusaro.

Nuko nsubiza ijambo ry’Uwiteka ibyo mbonye,maze umwuka w’Uwiteka urambwira uti,abo abashumba ubonye,n’abashumba bayoboye amadini yitwa ko akorera Uwiteka dore igihe cyabo cyageze bamaze kubona ko bagiye guhanwa none barimo gushaka amayeri yogucika ngo bave muri gakondo yabakiranutsi.

Abadayimoni babakoreramo bamaze kubahishurira ko ibintu bikomeye,niyompamvu wabonye nababadayimoni nabo ubwabo bashaka gucika ariko bika bayabananiye uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijwi ry’umwuka w’Imana rikomeza kunganiriza rirambwira riti,nta kabuza ko abashumba bihamagaye bagiye kurya ibijumba by’injumbure”Ibyo kurya by’imbwa”uko niko Uwiteka avuga,kuko banze kumvira iyo ivuga,nayo ku munsi wa makuba ntizabura kubaseka ndetse ikazica amatwi amatwi kugirango itazumva gusenga kwabo bakabona ubutabazi uko niko Uwiteka aImana yabakiranutsi avuga.

Nerekwa hakurya y’akagezi gato, nahabonaga agasozi kariho inzu yabaye itongo,bisobanura igihugu kitagira umuyobozi iyo nzu yari yubatswe murutoki rwari rufite ibitoki byiza cyane byeze bigeze igihe cyo gusarurrwa”urutoki rusobanura umurimo w’Imana” n’indi myaka byararengejweho ibitaka aho nyir’urugo yari yarimutse kubera guhunga mwene nyina w’umukire wamuciye inyuma agashaka kumuca igihanga nk’uko Cain yagenje mwene nyina Abel.

Nuko mbona uwo mukire yari aparitse imodoka”ubutegetsi bwarangije igihe cyabwo”  iruhande rw’iyo nzu yabaye itongo,hari abantu bazaga ku mwishyuza amadeni y’uwo mwene nyina yarukanye akamuteza umutekano mu cye kugirango abishyure kuko yimutse atabishyuye «Bene gakondo bavuye muri gakondo yabakiranutsi kubera guhunga ubutegetsi bubi»

Nkiri muri icyo gikombe cyo kwerekerwamo,nerekwa umushumba cyangwa umupastori wasezeranyaga abahuje ibitsina babisangiye,nabonaga asezeranya abagabo ku bagabo “Homesexal”hamwe nabagore bitwa Lesbiennes” (abagore babiri bendana) bakoresheje ibikoresho byitwa «ARTIFICIAL» BIKOZE MU BITSINA BYABAGABO.Mbona asezeranya abatinganyi, na Lesbians aribo bagize za choir baririmba.

Nuko mbona haza aba lesbians bajya mu urubyiruko rw’abakobwa n’abasore barwigisha kwiyogoshesha inyigisho z’ab’isi ziteye ubwoba.Nuko mbona abantu bati ibi ntitwabyihanganira,ariko habura uwasohoka ngo ahunge urwo rusengero,mbona turuvuyemo turi bake cyane.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar