Home News Ubutegetsi bwo muri Italy burazira kuvuga ukuri kumikorere y’Abafaransa muri Afrika

Ubutegetsi bwo muri Italy burazira kuvuga ukuri kumikorere y’Abafaransa muri Afrika

0

Ubufaransa n’Ubutaliyani Birapfa Iki? Inzu Ambasade y’Ubufaransa i Roma ikoreramo

 

Ubufaransa bwahamagaje ambasaderi wabwo ubuhagarariye mu Butaliyani. Ni ubwa mbere bibaye kuva mu 1940. Umuvugizi wa leta y’Ubufaransa avuga ko atamenya igihe azasubirira i Roma.

Intandaro yabaye umubonano wa minisitiri w’intebe wungirije, Luigi Di Maio, n’Abafaransa bamaze iminsi mu myigaragambyo bita “Gilets Jaunes” kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Ikindi, Ubufaransa bwarakajwe n’ibirego bya Di Maio na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubutaliyani, Matteo Salvini, ko bwigaruriye ifaranga ryitwa CFA rikoreshwa mu bihugu by’Afurika y’uburengerazuba kugirango bwiyishyure imyenda yabwo.

Ubufaransa n’Ubutaliya ntibumvikana kandi ku kibazo cy’abimukira binjira mu Bulayi mu nzira za magendu.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar