Aug 18,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ya Nyanja iherereye mu burasira zuba bw’Africa,haruguru y’ubutayu bugufiya.Mbona umuyaga uturutse mu burengerazuba bwayo uzana imbaraga zidasanzwe maze uhuha ya Nyanja ako kanya habaho ishuheri rikomeye cyane maze mbona inyanja itangaiye kuruka amazi agana mu butayu bugufiya mbona ubutayu bwose ndetse no ku nkengero zabwo habaye inyanja nini kandi ngari cyane.
Ubwo mbona Umuhanuzi warumanuwe muri ubwo butayu abuze aho akorera ubutayu ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Umuhanuzi uti,mwana w’umuntu,igihe cyawe cyo gukora ubutayu cyararangiye nta bwo ugufite umwanya mu butayu bugufiya kuko wabukuyemo masters y’umwihariko bisobanura yuko nta butayu buzongera ku kugeraho mu buzima bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa inkoko nyinshi zashyizwe muri microwave zirimo kotswa zari nyinshi zuzuye iyo microwave mbona zirimo gutunganywa neza kugirango nizimara gutunganywa zishyirwe kumeza y’Umuhanuzi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe wamaze gutegurwa kandi wamaze gutunganywa kugirango wohererezwe Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze itegure rwa ruzindiko rwavuzwe n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona njyanwa kuri wa musozi wubatseho ishuli ryo kwigisha ubwoko bwa batutsi kubaha Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umukobwa uri mu bicu byo mukirere hejuru,uwo Nyampinga yasaga nimfura kazi,ariko ntabwo ishusho yagaragaraga neza kuko yarazengurutswe nimirasire yizuba yihindagura burikanya ku buryo bitashobokaga kuba umuntu yareba ishusho ye.
Dore kandi aherekejwe nigisonga kugirango umutekani we udahungabana kugirango nawe umenye yuko Uwiteka atajya ashyingira Umuhanuzi gutyo gusa,ahubwo akoresha igisonga cye kugirango wemere kandi wizere yuko Uhoraho Nyiringabo ariwe ubikoze niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa urutare rw’Umuhanuzi rugoswe ni ngabo zikikije urutare rwe,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,mu minsi micye ingabo ziraza kuba zigose urutare rwawe zigukoreyeumutekano kuko igihe cyo kuva murutare ukajya ahagaragara kirageze ngo Uwiteka Nyiringabo yiheshe icyubahiro niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa urubyiruko rwo mu gihugu cy’ibabylon rukora ibirori bikomeye ngo kuko rukuwe mu butayu bugufiya bari barashyizweho ni nkozi z’ibibi none Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akaba aciye imanza zitabera kuko yumvise agahinda kabo ndetse akumva no gusenga kwabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.