Njyanwa mu iyerekwa mbona abadayimoni bajyaga babuza abanyarwanda kwambukiranya imipaka y’ibihugu nibihugu abo badayimoni bakurwaho.Mbona urwitwazo Umwakagara yajyaga yitwaza avuga ko bambuka bashaka guhungabanya umutekano wa gakondo ya bakiranutsi izo nzitwazo nazo zikurwaho.
Mbona akarere ka DR Congo muburegera zuba bwa Congo kahoze ar’uRwanda Nord Kivu na Sud Kivu bisubizwa ku Rwanda abantu bakajya bambuka ahahoze arumupaka batabajijwe igipapuro na kimwe.
Nerekwa abanyamahanga baza gushaka gukora ubucuruzi bwamabuye ya gaciro,abandi bashaka impu zinyamaswa yitwa IMONDO cyangwa “Cheeter” uwayibonaga ya yigurishaga kumadollar menshi cyane yindegakemere.Nerekwa abari bakennye bakira,abatarigeze gutunga imodoka bazitunze kuri bo cyari icyintu gisanzwe cyane.
Ariko abazarokoka intambara ye,abo bazakira bagwize ubutunzi kuko umuvumo wa Bega uzaba ukuwe ku Rwanda igihugu gitembe amata nubuki uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa ko hazabaho abazacuruza ijambo ry’Imana bakazabihomberamo utudini twabo ntabwo tuzakura ngo tubone abantu benshi kuko ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuzaba kwaramanutse mu isi yabazima Uwiteka acira urubaza ubwoko bwe mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.
Maze ntangazwa no kubona umukire umwe atangiza idini atanazi byibuze no gutera igitero cy’indiririmbo imwe yaba ikorasi cyangwa izo mu gitabo cyo gushima Imana no guhimbaza.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,urabona bidateye isoni kuba umuryango wa bantu bavukana bashinga idini kugirango babonere amaramuko babeshya ngo bafite umuhamagaro kandi ar’ubucuruzi barimo kwikorera?Uko niko Uwiteka abaza!
Aya na mahano ngaho mwana w’umuntu andika ibyo ubonye kuko bidashyize cyare ahubwo bigeze kumuryango wa gakondo ya bakiranutsi vuba biraje kandi ibyo uzabibonesha amaso y’umubiri kuko bitazaba biri mu mayerekwa ahubwo bizashyirwa ahabona niko Uwiteka avuga.