April 14, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi yakugose akoresheje ikoranabuhanga none nawe ukoreshe ikoranabuhanga kugirango ubashe kwikura mu menyo ya rubamba.Uzajye wandikisha mudasobwa iyindi mulimo yose uyikorere ahandi hatari kuri laptop yawe kuko ubu abasha kumenya aho uherereye akoresheje ikoranabuhanga niko Uhoraho akuburiye.
Dore harumudamu utumwe umeze nka MAQNIFIQUE NYIRAMIHANDA wo muri FinLande kuza ku kugigira,none uramenye utikaranga nk’uko ingurube yikarangisha amavuta yayo ukore kwa kundi Uwiteka yakwigishije bwa buryo usanzwe ukoresha maze urebe ko iyo ntambara iguhagurukiye itaburiramo uko niko Uwiteka avuga.
Ntugakangwe na kalimi keza kabarozi bashaka kurimbura ubugingo bwawe nabagushyira hejuru bakwita umuhanuzi wigitangaza ngo kuko uhanura bikaba wategeka bigakomera bakugize akaMana nyamara izo ndimi nizishaka cyangwa zihiga ubugingo bwawe ariko ntutinye kuko buri kimwe cyose bazajya bakora nzajya nguhishurira maze ubashe kumenya yuko nd’Uhoraho Uiwteka Imana yawe kuko nakumenye izina niyompamvu nanjye nzarishyira ejuru kugirango bimenyekane yuko ufiteho Uwiteka nk’umugabane wagabanye mu ijuru niko Uhoraho avuga.
Nuko ndangije kwerekwa no kubwirwa ibigiye kumbaho mpabwa indirimbo y’82 yo mu gitabo cyo gushimisha:MWAMI WAKOMERETSE,NITWE WAZIRAGA,WAHEMUWE UTYO MWAMI USHINYAGURIRWA.Nuko maze kuririmba ntangira guhanurira abanyarwanda abahutu n’Abatutsi maze ndababwira nti,mwa bwoko bubi mwe mutagonda ijosi,nimwumve Ihoraho yicaye ku ntebe y’imanza z’Isi yose uko avuga,dore mwamennye amaraso y’ubwoko bw’Uhoraho,mu bwica mukoresheje urwango rukomeye,kandi ikigeretse kuri ibyo mubica mubikoranye ubugome bwinshi bwindengakamere
Mbona igice kinini cyabayobozi badashyigikiye iryo hinduka kuko rinyuranye nijambo ry’Uhoraho,maze mbona inama ya bantu bacye yitwa SINODDY igizwe naba Cardinal bafatikanije na PaPa Francis bahise bemeza ayo mategeko kandi ubwiganze bwa majwi bwari bwemejwe yuko ayo mategeko atahindurwa
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bwnajye bw’Abanyamurenge bwanze kunyumvira none ngiye kubutatanya mbucemo ibice [3] kuko banangiye imitima yabo.Nzabatatanya mbakwize ku mpera z’Isi.Dore abasigaye murusengero rwa Restoration Church bagiye kuva mur’iryo dini kuko bananiwe kumvikana kandi nzabateza ibyago bikomeye kuirango bamenye yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana ya basekuruza babo kuko babanye nanjye kandi nta cyo bigeze bamburana uko niko Uhoraho avuga.
