Home News Hon.Millie Odhiambo rants on President Uhuru Kenyatta ”Uhuru Kenyatta is extremely Stupid”

Hon.Millie Odhiambo rants on President Uhuru Kenyatta ”Uhuru Kenyatta is extremely Stupid”

0

https://www.youtube.com/watch?v=VhPx2fWfFHo

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya-Nairobi,aravuga ko,ihuriro ry’amashyaka ya politike,JUBILEE Coalition mu gihugu cya Kenya,rikomeje guhura nibibazo bikomeye muri iryo shyaka.Mu gihe mu ntara yitwa EMBU bakomeje kwigaragambya bamagana ruswa yamuze ubwo butegetsi bumaze imyaka [4] butegeka ubu bakaba bari kumwaka wa nyuma,umukuru w’intara ya EMBU araregwa kuneyereza miliyoni [10] z’amashillingi abaturage bakaba bakomeje kwiyamiriza imitegekere yubwo butegetsi idasobanutse.

Ibyo mu gihe byari birimo kuba,mu nteko naho bari bakamejeje aho,umunyamategeko,MILLIE Othiambo,wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ODM,ryibimbuye mu ihuriro rya CORD,rihagarariwe na RAILA Odinga,yatutse umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta akamwita UMUSHENZI,umujuru,n’umutekamutwe wabwiye abaturage be ayoboye ko ngo arya inyama nah obo bakaba banywa amazi.

Uyu mugore benshi bagereranya n’Uwiringiyimana  AGATHA,  wabayeho ku ngoma ya HABYARIMANA (Milie Othiambo), yifatiye mu gahanga umukuru w’igihugu,maze abwira abagize inteko yuko UHURU usibye no kuba yigereranya na RAILA,ahubwo ko nawe atamwigerezaho,ngo kuko we yatiwe na baturage ariko we akaba yaribye amajwi.Ibyo ni nyuma y’umunsi umwe Majority leader DUALE uhagarariye intekonshinga mategeko yiswe RAILA Odinga ko asa n’umuzungu washize ishyirahamwe rya bapfu bapfuye ku isi yose.

Itegurwa rya matora muri icyo gihugu rikomeje kuzamo intambara zikomeye ni nyuma yuko,CORD ihagarariwe na SENATOR wo mu ntara yitwa SIAYA yiganjemo abanzi ba ODM,agejeje ikirego murukiko aho bareze kompanyi yitwa IFES,yari yahawe isoko rya gutegura liste y’itora uhereye 2013 kugirango hakurwemo abantu banditswe muri listi y’itora kandi baramaze gupfa,batazabarirwa mu batoye kandi batakiri ku isi.

Amakuru avuga ko,iryo soko ringana na miliyari 2.5,z’amashillingi kandi iyo societe ikaba yarahawe isoko mu buryo bunyuranije na mategeko,ngo kuko ku isi ntaho bigeze bakora icyo kiraka bityo,icyemezo cy’urukiko kikaba cyahise gihagarika iryo soko ngo kuko basanze ryaratanzwe mu buryo butemewe na mategeko cyangwa bitanyuze muri gahunda yo masoko ya leta.

Ikinyamakuru cyavuganye na bahanga bakurikira politike yo muli icyo gihugu,maze babwira inyangeNews ko,icyo gihugu cya Kenya,gishobora kuzasanga mu ntambara izaterwa na matora,nkiyabaye muri 2007/8,aho hishwe abaturage batavugwa umubare,ariko kuruhande rw’abakikuyu hakabarwa abaturage 1363 bazize iyo ntambara ya matora ariyo yajemo kuvamo urubanza rwa ICC rutararangira namagingo aya.

Atabavuga rumwe na leta,bibumbiye muri CORD,barimo kugenda bagaragaza imbaraga zidasanzwe,uko bwije uko bucyeye,kuko ibyo byose bilimo kuba,mu gihe imyagaragambyo yabadoctor’s nabaganga imaze ibyumweru bitatu badakora,hakaba hamaze gupfa abantu batazwi umubare,ariko mu cyumweru cya mbere bari bageze kuri [25] ariko ubu umubare ukaba utakivugwa bisa naho leta yaba yaranze gutanga amakuru aberekeyeho.

Nyuma yuko imishyikirano hagati ya badoctor’s nabaganga inaniranye,ibitaro byigenga bikomeye bya AGHAKAN,harimo nibindi bitaro bikomeye muri icyo gihugu umurwa mukuru wa NAIROBI,byatangaje ko,kugera ku wa kanne wiki cyumweru,niba leta idacyemuye ikibazo cy’abaganga na badoctor’s,nabo bazahagarika gukora cyangwa kwakira abarwayi bazaga bagana ibyo bitaro.

Leta ya JUBILEE irashinjwa kunanirwa gukemura ikibazo cy’abaganga na badoctor’s kuba yaranze kubahiriza amasezerano yagiranye nabakozi ba ministeri y’ubuzima aho yananiwe gukemura ibibazo byabakozi bayo,kandi baregw akunyereza umutungo wa leta ugera kuri miliyari zigera kuri [5] z’amashilingi mu gihe umuganga urara izamu ahembwa umushahara wifatizo ugera kubihumbi [16000] by’amashillingi ya Kenya.

Abakurikiranira ibintu hafi,muri politike yicyo gihugu,bavuga ko,bizagorana kuzageza mu matora y’umwaka utaha muri kanama taliki 4,2017 batararwana ukulikije uko ibintu bihagaze,niba leta idahinduye imikorere kuko Ihuriro rya JUBILEE rikomeje kugenda ritsindwa muri gahunda zayo uko bwije uko bucyeye kubera gutegura amatora mu buryo bwitwa ko bashaka uko baziba amatora.Kimwe mu bintu byatumye MILLIE Othiambo atuka umukuru w’igihugu,ngo ni uko yashakaga yuko abadepite ba JUBILEE bashyiramo mu itegekonshinga rigenga icyo gihugu,article’s’ ivuga ko,ngo umuliro nuramuka ugiye mu gihe cy’amatora,ngo amatora azakomeze aho kugirango bayahagarike.

Ibyo bikaba byateje intambara hagati yabatavuga rumwe na leta(CORD) kuburyo inama yabashingamateka yarangiye saa [23] z’Ijoro kandi ikaba yarangiye nta cyo igezeho.Ndetse umukuru wa CORD(RAILA) akaba yaratangaje ko,nibaramuka bahinduye iryo tegeko,bazinjira mu myigaragambyo mu muhanda kandi ko kuzayiharika bishobora kuzabagora.Birakekwa ko RAILA uhagarariye CORD,ngo yaba yarabonye abaterankunga bamuhaye agatubutse ku buryo bikekwa ko,intambara zirimo kwigaragaza muri leta jubilee,yaba ishingiye kumikorere mibi yiyo leta,ariko bikaba binavugwa ko,yaba nawe yarakoresheje inzira bajyaga bakoresha zo guteza intambara mu shyaka rye,aho banyamuryango be,bahabwaga agatubutse kugirango bateze akavuyo muri ODM maze bigaragare yuko hahoramo akavuyo gashingiye ku kuba haragwamo umwiryane.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar