Njyanwa mu iyerekwa mbona NYAMPINGA ansanga mu butayu bw’ibabylon dukora ubukwe bwiza cyane,bwatashwe na bamalaika hamwe n’umwukwa w’Uhoraho Nyiringabo,kuko twasezeranijwe n’Umwami wo gukiranuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa za magigiri z’abega zikora ibishoboka byose ngo zikurikirane uwo muhango,ariko birabananira kuko bari basumbanirijwe nurugamba rwabatavuga rumwe na leta y’abega ruyobowe na Rwala Rw’umugara Rubundiye Mu Ishyamba uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa munsi yagakondo ya bakiranutsi muri cya gikombe cyo kwerekerwamo kirimunsi ya gakondo ya bakiranutsi.Uwo mukobwa yari yarasigiwe impano yo guhanura nundi mugore w’ishuti ye maze yigira gushaka ibyisi maze mpuwe nuwo mukobwa arambwira ngo impano akoresha ntabwo ariye ngo kuko yayisigiwe namugenzi we.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,amadini menshi agerageza ku kwigana bashakisha gukoresha impano zitari izabo bakaziyitirira kugirango barusheho kubona abakiliya, kuko abantu benshi bakunda ubuhanuzi.Idini ritavuga iby’ubuhanuzi abantu benshi batarikunda, akaba ariyo mpamvu bakurikira aho bavuga ko bahanurira abantu kandi aribyo bihimbira kuko ari nta mwuka w’ubuhanuzi uba muribo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona isooko yubugingo iturukamo amazi meza cyane(Springs)maze mbona abega bakora ibishoboka byose bagenda batega imitego kurizo sooko za mazi yubugingo.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uburire abantu bitondere ibyitwa insengero z’ikigihe kuko hafi ya zose zikorera ubutegetsi bwa abega kugirango babone uko baca ibihanga abo bashakisha guca ibihanga.
Nerekwa barakodesheje inzu bazajya biciramo abantu bahungiye mu mahanga,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye na bantu banjye babe maso cyane kuko abegakazi bakomeje umugambi wo kurimbura abantu b’Uhoraho biyitirira ko ngo bakijijwe kandi ko ngo bari mu murimo w’Imana data Nyiringabo uko niko Uwiteka ababuriye.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwana w’Umusita yanze gukuraho Umwakagara mu buryo adafitemo inyungu,niyompamvu yakomeje gutegereza igihe ko kizagera kugirango amuhindure igicuruzwa(Hot Cake) none igihe kikaba kigeze ngo amugurishe nkugurisha itungo uko niko Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona impande zombi zihanganye bikomeye ku buryo ibihugu byombi byasaga nibyahindutse urutare kubera gukoresha ibitwaro bikomeye byakirimbuzi, cyane buri ruhande rushaka gutanguranwa ngo rukureho ubutegetsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bakora ibishoboka byose ngo bamenye NYAMPINGA AINESHA agiye gushaka kugirango bamwiyitirire babone uko bamuta muri yombi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abega kazi bohereza umudayimoni usa nagasimba kitwa ubugondo,gafite amaguru menshi cyane,mbona intozi ziraje ziragafata zirakarya.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore kariya gasimba ubonye,gaobanura umudayimoni abega kazi bohereje ngo akujujubye,ariko imbabazi z’Uhoraho zikuriho nizo zakurwaniriye maze haza ingabo z’Uwiteka Imana Nyiringabo ziragutabara uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ubwiza bw’Uhoraho buza kumuhanuzi mu bice [2] habanje ubwaje muri kimwe cya ¼ cy’igihe,hanyuma hakurikiraho ubwaje muri kimwe cya ½,maze mbona ko ubwiza bw’Uhoraho butangaje cyane kuko kubwumvisha amatwi utaburebye na maso yawe ari ukunyagwa zigahera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nsubizwa mu iyerekwa mbona umugisha mwinshi cyane utegereje Umuhanuzi,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,Uwiteka yatanze itegeko ko umugisha wawe umanurwa kugirango ukomeze imilimo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.