HomeNewsUburiganya bw'umwanzi mu batuye Isi!

Uburiganya bw’umwanzi mu batuye Isi!

19th Aug 2015 nerekwa muri gakondo yabakiranutsi,ko,hagiye kubaho ibibazo byitwa ibigwirajuru,ibyo bibazo bigiye kuza bitunguranye kuburyo budasanzwe,abagore bakunda icyubahiro,n’ubuzima bworoshye,bazahura nibyo bibazo bikomeye bibakomerere kubera kutumva imbuzi z’ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.

5620986669198294031Nerekwa abo badamu basigaye muri gakondo yabakiranutsi,basiganwa kandi batanguranwa kujya guhumba humba ibigori mu murima aho byari bimaze gutemwa kugirango bisarurwe,nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo yabakiranutsi hagiye kubaho ibigoye byihuse bikaza bizahitana abadamu benshi cyane cyane abo mu miryango yabakiranirwa,ndetse bikazagera no kubakiranutsi uko niko Uwiteka avuze.

Nkiri muri iryo yerekwa ,mbona umwuka w’inzika wongeye guhagurukira umuhanuzi mukuru,kubera imirimo y’Uwiteka Imana agiye gukorera mu isi yabazima,nibyo agiye kumukoresha,ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira umuhanuzi mukuru kugirango yirinde kandi asenge Uwiteka Imana kugirango amukorere ibikomeye kuko umwanzi akoemeje gukubita agatoki ku kandi kugirango amugirire nabi niko Uwiteka avuze.

Nerekwa mu rwagasabo habaho imyigaragambyo ya bantu bari bambaye nkabanyamategeko,ariko kwigaragambya kwabo,kwa kozwe bucece kandi hagati muri bo,harimo intasi zatataga uburyo iyo myigaragambyo irimo kugenda cyangwa uburyo irimo gukorwa.

Muri iyo myigaragambyo nta munyamakuru  wabaga yemerewe kuba yafata amashusho yabiragambyaga basaba ko,hakubahirizwa itegeko nshinga ko,ingingo y’101 yakubahirizwa ,ariko iyo myigaragamvyo nta cyo yarivuze kuko yarizengurutswe n’intasi ndetse nta bwo itangaza makuru ryemerewe gukurikirana iyo myigaragambyo.

Nerekwa ko,leta y’umwakagara ifitiye ubwoba bw’abanyeshuri ba kaminuza,k obo bashobora gukora imyigaragambyo ikaba yavamo intambara bityo nabari barabuze aho bayikorera bakabeneraho,nerekwa umwakagara ategeka ingabo na police ko,bagomba kurasa umuntu wese uribugerageze gushaka gukora imyigaragambyo atabiherewe uruhusa na leta.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kandi uwo mugisha uturutse mu nzika y’inzigo,nerekwa ko,Uwiteka ahagurukijwe no guhorera umuhanuzi k’umuntu wese wamugiriye nabi.Mbona ahereye kuri BENONI Umuhoza wakoze ibyangwa n’amaso y’Uwiteka Imana kuba yaragiye mubakonikoni nabaraguza kujya guhumanisha umuhanuzi Majeshi Leon.

Nerekwa ko,igihe cyo guhorerwa n’Uwiteka kigeze,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka nta bwo yigeze aguha ubutabera,none amanuwe mu ijuru no kuguhorera,kugirango namara kuguhorera ahite ahorera nabakiranutsi bose bagiriwe nabi n’inkozi zibibi bityo bimenyekane ko,Uwiteka ariwe Mana yabakiranutsi niko Uwiteka avuze!

20th Aug 2015 Nerekwa ibikomeye bigiye kubera mu isi yabazima,mbona kandi nerekwa ko,mu isi hagiye gukoreshwa uburiganya kugirango bariganye umuntu wese utanditswe mu gitabo cy’Ubugingo kugirango atazajya mu ijuru ndetse niba binashoboka n’Intore zo gukiranuka zibe zariganywa.

Nerekwa ikibaya kinini cy’ahantu ho mu gihugu cyo mu butayu,nerekwa ko,amazi aturutse mu Nyanja nini maze atembera muri icyo kibaya kinini kimeze nk’ubutayu,ayo mazi yaheraga kubugomba mbari akagera kumirundi yamaguru.Nerekwa ko,hagiye gutangwa ikiraka cyo kujya muri ayo mazi gufata inyoni zo mu bwoko bw’ibiguruka byitwa imbata ndetse nizindi nyoni zisanzwe ziba mu mazi.

Mbona abantu bagizwe nurubyiruko rwinshi cyane rwitabira icyo gikorwa cyo kujya gufata inyoni ziba murayo mazi,kuko icyo kiraka cyari cyatanzwe n’ibihugu bikomeye mu isi yabazima.Ariko banategura amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu,ko barengera ibiguruka bigiye gufatwa n’abantu batuye mu isi,ibyo babikoze kugirango bariganye ikiremwa muntu kuko bashakaga ko,babanduza cyane cyane kumaboko namaguru.

Nuko batangaza ko harikiraka ku bantu bumva bashobora kuba bajya muri ayo mazi bagafata izo nyoni,kandi ufata ibyana byinshi byizo nyino ari buhembwe ama Euro menshi,icyo kiraka cyari cyatanzwe n’ABAFARANSA,nerekwa urubyiruko rwinshi rwinjira murayo mazi bakimara kugera murayo mazi bahita barekura umuyoboro wamazira ntoki yinjira muri ya mazi maze babantu bari binjiye gufata za nyoni bahita bandura ku maboko n’amaguru.

Bakimara kwandura ibyo bice by’umubiri nerekwa rya shyirahamwe riharanira ibiguruka,riza rivuga ko,izo nyoni zidakwiye gukurwa murayo mazi,ngo kuko izo nyoni iyo zikuwe murayo mazi,zihita zipfa!

Nuko bya bihembo byari byateganijwe,bihita birahagarikwa kubera ko,iryo shyirahamwe rifite ubudahangarwa bwo kuburanira za nyoni,ariko icyari kigenderewe kwari ukwanduza urubyiruko rutuye mu isi yabazima kugirango batandikwa mu gitabo cy’ubugingo.

Nerekwa ko urubyiruko rwitotombye cyane kuba babashutse bakabaha ikiraka babona bagiye kurangiza ikiraka cyabo,bagahita bagihagarika,habo guhangana no gushaka kujya mu butabera ariko nta cyo byari bikibamariye kuko icyari kigenderewe kwari ukubahumanya nyamara bari bamaze kubigeraho.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,wabonye uburiganya bw’umwanzi agiye gukorera abantu b’Imana batuye isi?Ndasubiza nti cyane nabibonye,arambwira ati,biriya babitewe no gukunda indamu mbi,no kudasoma ijambo ry’Imana ,none burira abatuye isi,ubabwire uti,dore ya nzoka na satani bagambiriye kwanduza abatuye isi kugirango barebe ko nibura babonamo abakiranutsi banditswe mu gitabo cy’Ubugingo.Bwira intore z’Uwiteka zibe maso kandi zirinde ibigiye kwaduka mu isi yabazima uko niko Uwiteka avuze.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments