Home News Uburetwa bwo mu Egypt abisrael bamazemo imyaka

Uburetwa bwo mu Egypt abisrael bamazemo imyaka [430]

0

Igitabo cy’Abalewi aribo baje kuvamo abatambyi kivuga abo batambyi n’umulimo wabo wo gutambira Imana Uwiteka nyiringabo nta bundi bwoko cyangwa irindi hanga rivugamo usibye ubwoko bw’Israel bwonyine.

Iki gitabo cyanditswe numugaragu w’Uwiteka Imana yabakiranutsi witwa “Umuhanuzi Moses”akaba ari we Imana yatoranije kujya gukura ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo  mu gihugu cyitwa MISIRI uyu munsi cyahoze cyitwa EGPTY.

Uhereye ku itangiriro ukageza mu BALEWI n’Igitabo cya [3] cye yanditse acyandikiye ubwoko bwa Israel kugirango bazakomeze amategeko bazagendane n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wabakuye muri Israel kandi bazakomeze amategeko ye nk’uko Uhoraho yabibabwiye.

Iki gitabo kikaba cyaranditswe mu mwaka w’1450-1410 B.C :Before Christ,akaba yaracyandikiye mu gihugu cyo mu butayu mu myaka [40] bivuze ngo,nigihamya yuko nta muntu wakwandikira igitabo cy’Uhoraho Uwiteka Imana nyiringabo atacyandikiye mu butayu.Mu butayu niho Uhoraho avuganira n’abagaragu be,kuko ntarusaku nta nduru zihaba ahubwo haba umuyaga gusa nibiti byonyine kandi nta na mazi ahaboneka ashobora kuhaboneka nigitangaza Uhoraho ahakorera kugirango bizabe inkuru y’ubuhamya bwiza buzakomeza abazakomeza ijambo rye.Bibiliya ijambo ry’Imana ivuga ko ibyo bitabo yabyandikiye ahitwa kumusozi SINAI ahitwa peninsula.

Kuri uwo musozi wa SINAI ijambo ry’Uhoraho rivuga ko,yabigishaga kuba uwera cyangwa kwezwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi,kuko yabwiye ab’Israel ati,mukwiye kuba abera nk’uko nanjye nd’Uwera!

Abantu bavugwa cyane muri iki gitabo,ni MOSES,AARON,NADAB,ABIHU,ELEAZAR,na ITHAMAR,ahantu hazwi cyane ni ku musozi witwa SINAI.Ijambo kwera cyangwa kwezwa rigaragara mur’iki gitabo cy’Abalewi inshuro [152] kurusha ibindi bitabo bindi byose muri bibiliya.

Abisrael bavuye muri Egpty mu mwaka w’(1446-1280)bahawe amategeko,amahame,na mabwiriza mu mwaka w’(1445-1279) umusozi wa Sinai bawugezeho mu mwaka w’(1444-1278)umugaragu w’Uwiteka yapfuye  bagiye kwinjira muri Cannan mu mwaka w’(1406-1240)

Bahawe abacamanza cyangwa ubutabera bwatangiye mu mwaka w’1375(1220)hanyuma baje guhabwa ubwami (united Kingdom)bwari buyobowe n’Umwami SAUL mu mwaka w’(1045) waje gusimburwa n’Umwami DAVID.

Mur’iki gitabo,hagaragara ibintu [5] icya mbere ibitambo na mature (Sacrifise/Offering),icya kabiri kuramya Uwiteka Nyiringabo (Woship),icya gatatu ubuzima buzira umuze(Health),icya kanne (Holiness),icya gatanu Abalewi(Levites)

Igice cya mbere cya balewi havugwamo amabwiriza yibitambo byotswa,no kuramya Uwiteka Imana nyiringabo.Igice cya kabiri hakavugwamo cyangwa hakagaragaza gahunda (procedures) amaturo y’imyaka ikoreshwa mugutamba ibitambo.Igice cya gatatu hagaragaramo amaturo yuko ab’Israel baramahoro.Igice cya kanne [4] hagaragaza ituro rikuraho icyaho ryatangwaga kumutambyi ukomoka mu balewo maze akagutangira igitambo gikuraho icyaha cyawe.Igice cya [5] hagaragaramo ko niba urumuhamya wicyaha cyabaye maze ukanga gutanga ubwo buhamya kubera impamvu zawe bikubera icyaha kigomba gutangirwa igitambo gikuraho icyo cyaha byitwa icyaha gikuraho icyaha.

Igice cya [6] hagaragaramo gutangirwa igitambo kijyanye nibihano ndetse no kwishyura ibyabandi uba waratwaye ukoresheje uburiganya cyangwa imbaraga utangirwa igitambo kugirango icyo cyaha gikurweho ndetse ukishyura 20% z’amande uko niko Uwiteka yategetse umugaragu we Moses.

Iki gice kigaragaramo amabwiriza,n’amategeko y’umwihariko hamwe namahame bagombaga kugenderaho ajyanye nibitambo byokejwe,amaturo y’imyaka cyangwa impeke,amategeko yabatambyi bagombaga gukora uwo murimo,amategeko yo gutambira icyaha umuntu runaka yakoze.

Igice cya [7] hagaragaramo amabwiriza kuwatsinzwe nurubanza uburyo agomba gutanga amaturo yo kugirango atambirwe igitambo gikuraho icyo cyaha yakoze,nyuma yaho agatanga igitambo ko aramahoro,ndetse mur’icyo gice hagaragaramo andi mategeko yo kutarya inyama zibibyibushye baziryanye amaraso umuntu wese urya amaraso yicyo yabaze aba akoze icyaha ukurikije ibyanditswe byera.

Cyera twajaga turasa umwambi inka ibyibushye maze ikava amaraso tukayotsa byitwaga urugimbu twamara kotsa urugimbu tukarurya kandi inka igakomeza kuba nzima nta cyo yashoboraga kugira icyo iba ubuzima bugakomeza ibyo nikizira k’Uwiteka Imana nyiringabo kand biri mu mategeko y’Uhoraho bikaba bibujijwe niba waba warabikoze ukwiye kubyihana kugirango utunganire Uwiteka Imana yawe.

Igice cya [8] hagaragaramo amategeko cyangwa amabwiriza agenga abatambyi uburyo bakwiye kugenza mu mikorere yabo,njya mbona aba Pastor basomamo icya cumi gusa kuki aya mategeko yandi batayakurikiza ko bahisemo kuyoborwa namatageko?Bihitiramo ibijyanye nibyo bashaka bakabikoresha muguteza ubwoba ubwoko bw’uwiteka kugirango bibonere indonke zabo.

Igice cya [9] hagaragaramo abatambyi batangira umurimo w’ubutambyi bahawe n’Uwiteka Imana yabo,umurimo w’ubutambyi utangwa n’utangwa n’Uhoraho ntabwo bajya kuwigira muri theology ngo ubone kuba umutambyi ahubwo Uwiteka aguhitamo akurikije umuryango ukomokamo cyangwa akakihitiramo gusa bitewe nuko wavutse wifitiye umutima ukunda imanza zitabera akakugira umutambyi w’ubwoko bwe.Atangira kukwigisha ukiri muto ndetse ubasha guhura n’intambara zikomeye cyane kuko umwanzi arwanya cyane abameze gutyo ugasanga kenshi wagiye ugarukira kurupfu.

Mwasomye uko Moses yagarukiye kurupfu kumunota wa nyuma akarerwa nuwashakaga kumwivugana,nyuma yaho yaje gucyura gushyira mubikorwa icyo yahamagariwe amaze kurangiza ubutayu bw’imyaka [40] maze ajya gucyura ubwoko bw’Uhoraho na magingo aya ntabwo mu isi hari haboneka umuntu w’umugwaneza nka Moses kugeza ubwo Imana yifuje ko yakwica ab’Israel bose maze igatuburamo Moses abandi b’Israel kubera umutima mwiza urukundo,imbabazi,n’ubugwaneza yagiraga.

Ibi biguhamiriza yuko iyo,ufite umutima mwiza Imana ishima buri gihe ihora yifuza yuko abantu bose bamera nkawe.Kandi ikora ibishoboka byose ikabana nawe ndetse ikakwigaragariza nubwo abana b’Abantu akenshi banga umuntu umeze gutyo kuko abatera kwiciraho iteka kuko babona ar’umuntu nkabo bityo bakora ibyaha bakabona imitima yabo ibacira urubanza kuko babona banyuranije n’Uwiteka Imana yaremye ijuru n’isi.Bityo bagahitamo kukwica kugirango udakomeza kubetera kwiciraho iteka maze bakibera mu mahoro badacirwa nurubanza mu mitima yabo.

Igice cya [10] hagaragaramo icyaha cya NADAB na ABIHU,bombi bakaba bari abana ba Aaron batorewe gukora umurimo w’ubutambyi,abo bana bombi bagaragayeho kutumvira Imana bibatera urupfu kuko ubwo Uwiteka yabagendereraga yasanze bakoze icyaha maze bahita bicwa nubwiza bw’Uhoraho umubyeyi wabo Aaron yahise aceceka kuko nta kindi yari kuvuga yarumiwe.

Abo nibo babaye abatambyi ba mbere Imana imaze gushinga umurimo w’ubutambyi,aha niho usanga amwe mu mabwiriza yuko abatambyi badakwiye kunywa inzoga(wine or Alcoholic) mu gihe bagiye gutambira uwiteka Imana ibitambo.

Igice cya [11] uhasanga amabwiriza yuko igihe bazajya bakoresha iminsi mikuru inyamaswa bazajya barya ubwoko bwazo harimo izizira nizitazira bitewe n’imiterere yazo,ntabwo rero wavuga ko ukomeza isabato kandi hari amwe mu mategeko utubahiriza,usanga bamwe barya inyama abandi ntibazirye ariko byagera kucyaha cyo gusambana abafashwe baterwe amabuye ukabona bose baricecekeye yaba abakuru bidini cyangwa abakiristu babo ubwo byaba bimaze iki kubahiriza amategeko amwe ayandi bakayirengagiza kandi byandtswe ngo havumwe udahirimbanira amategeko yose ngo ayasohoze!!!

Igice cya [12] havugwamo kwezwa k’umudamu wabyaye umwana w’umuhungu ko agomba kumara iminsi[7] atarakandagira ahera h’Uwiteka Imana y’Israel,igihe cye cyo kwezwa iyo kirangiye uwo mudamu atanga ituro ryo kwezwa nugushima yuko yabyaye umwana we w’umuhungu cyangwa umukobwa amahoro.

Igice cya [13] havugwamo ko,Umw’Israel wagaragaweho nuburwayi bw’uruhu rw’umuburi,ko akwiye kuzanwa imbere y’umutambyi (Aaron)agasengerwa maze ubwo burwayi bugakira,ariko birababaje kandi biratangaje uyu munsi wa none kuba umurwayi bamujyanira Bishop,Pastor,appotre maze agasengera umurwayi ariko nta kire ibyo bigaragaza ko atar’umutambyi kandi ko atahamagawe n’uwiteka Imana yo mu ijuru.

Hali impamvu [2] zatumye numva nareka umulimo w’ubushumba(Pastor) iya mbere twajyaga mu Manama ahuza abaPastor aho kugirango twige uburyo twafasha intama tuyoboye,ahubwo tugahurira mu amsengesho tuvugako tugiye kwiherera naho tugiye mu nama yo guca ibihanga abakiristu.

Twarebaga umwe muri twe cyangwa benshi bazi kubwiriza kubijyanye namafaranga maze tukiga uburyo bazaba kubwiriza wenda reka tuvuge azantumira njye kubwiriza iwe,nindangiza nawe azaze iwanjye ubwo ndavuga murusengero rwanjye cyangwa urwe,kuko nubwami twiyubakiye urumva ko buri muntu agomba gushaka uburyo abukomeza nk’uko abisi babigenza.

Icya kabiri nabwiye Uwiteka Imana nkorera ko naramuka atampaye impano ngo njye nsengera abantu bakire nk’uko ibyanditswe bivuga ko ngo abemeye uwo mwana bagahinduka kuba ibyaremwe bishya bazagendana nibimenyetso ubwo rero nabwie Imana nyisaba ko itantakariza umwanya ngo ndayikorera kandi nta mpano yampaye yo gukora umulimo kuko buri mukozi usanga afite ibikoresho akoresha umulimo ubwo se noneho abakora umulimo w’Imana nibo badahabwa ibikoresho?Ngaho naho bitekerezo maze umbwire!Maze kumenya ibanga ry’AbaPastor ubwo twahamagarwaga kujya gutegura igiterane cy’umuzungu ukorana na Joyce Mayor maze numva Pastor Evaliste wo mu idini rya Assembles of God inyamirambo arababijije aho twari turi mu nama ati ese bazaduha aangahe muri izi nama zose zizamara icyumweru cyose?Nibwo naje kumenya akari imurori ubundi wasangaga nirirwa mu ibyikoranabuhanga nishakira imibereho uko natunga urugo rwanjye ntabwo ninjiraga cyane mu by aba Pastor.

Uhereye ubwo numvise nanze umulimo wa giPastor kuko habamo indamu zitagararira amaso ya bantu baba bahawe agatubutse bakavuga ko icyo giterane cyari icy’umugisha,haba ntacyo babahawe bakabuza abakiristu babo kukwitabira ibyo biterane bahimba za semina zitunguranye kugirango igiterane kitazabona abantu bakitabira nyuvira naweeeeeeeee!!!!!!!Idini!Abafarisayo!! nibabi wongere uvuge uti nibabi rwose niba urumwe muri bo ukaba usoma izi nyandiko nkaba mbeshya uzanyandikire umvuguruze uzandike inyandiko yawe ivuguruza iyingiyi nzayishyira ku kinyamakuru inyangeNews.

Igice cya [14] nacyo kirasa ni cya [13] nugusengera abarwayi bagaragaweho nuburwayi bw’uruhu rw’umubiri bagahabwa amabwiriza bagomba gukurikiza kugirango babashe gukira kuko mu butayu nta bitaro byahabaga nk’uko uyu munsi wa none bafungura idini ugassanga aho kugirango bizere Uwiteka bakore nk’uko ijambo rivuga ahubwo bahita bafungura nibitaro kugirango muzajye mujya kwivuza kuri macye kubanyamuryango babo maza bakakubwira yuko Imana yatanze ubwenge ntibajya Babura ibyo bisobanuraho kugirango mutabona yuko batagira imbaraga z’Uwiteka ariko byose ugasanga nikinyoma.

Bamwe ndetse mur’iki gihe ntasoni banagira baka amafaranga kugirango bagusengere ubone gukira ikibabaje nuko uyabaha bakagusengera bakakubeshya beshya ngo jyenda igihe runaka uzaba wakize nyamara ugategereza gukira kwawe bigahererayo muti wa mperezayo kandi noneho banahembwa buri kwezi none se ko abatambyi batahembwaga bahabwaga ibyabo nabo baje gusengerwa kandi ko ari ko Uhoraho yari yarategetse urumva bahuriye hehe nibyo bakora umunsi wa none?

Igice cya [15] havuga ko umugabo nakora icyaha kimubuza kujya mu iteraniro akwiye kubanza gukorera kugirango atungane kandi icyo azakoraho cyose kizaba gihumanye ko akwiye kwezwa nyuma yo kwezwa akamara iminsi [7] ari hanze y’umudugudu kugirango abe yejejwe rwose atazagira uwo yanduza.

Tekereza rero niba umugabo bimeze gutyo,bizagenda gute kumugore uri mu mihango?Ariko nta soni bagira Bambara ibyo Bambara bakaza bagahagarara kuruhimbi ndetse hari nabadatinya kubwiriza ngo ni uko idini ari irye cyangwa ari iry’umutware we ubwo ugasanga ibintu byabaye urusobe rwamayobera matagatifu.

Igice cya [16] kigaragaza uburyo Uwiteka yaburiye Aaron abinyujije muri Moses amubwira ko ubwiza bw’Uhoraho bwamaze kugera mu ihema ry’ibonaniro,bityo atahagera akicwa nk’uko abaungu be bishwe kubera icyaha cya bana be,kuko icyo gihe Uhoraho yahoraga icyaha cy’ababyeyi kigakurikirana abana babo ibyo yabikoreraga kugrango ab’Israel birinde ubugome bitazakurikirana na bana babo

Tekereza uyu munsi Uhoraho aramutse ahisemo kuza murusengero nk’uko bakunze kuvuga ngo barumva ubwiza bw’Imana bwamanutse ese nibangahe basigara nimba Uwiteka yaraburiye Aaron abinyujije kumuhanuzi Moses uyu munsi amadini akaba nta bahanuzi babamo ese murabona atari imbabazi z’Uwiteka kutamanuka ngo aze nk’uko abantu baba babyifuza?Ninde wasigara aramutse amanutse nk’uko babivuga!?Yewe uhoraho nimwiza peeee!!!!! Kandi Cyane!!!! Agira imbabazi zitangaje kwanga kuza kwe mubarimo basenga ni uko azi neza ko ubwiza bwahita bubica bakarimbuka bityo ahisemo kwicecera kugirango nibura babashe kurmaba muri ibyo byaha icyangombwa namaraso ya Kristo uzayizera akihana ibyaha bye azamuhanaguraho ibyo byaha maze ahabwe ubugingo buhoraho.

Igice cya [17] havuga ku mu Israel watangaga igitambo agitangiye hanze y’umudugudu Uwiteka yavuze bizamubera icyaha akwiye kuza imbere ya batambyi agatambirwa igitambo cyo gukuraho icyaha.Birabbaje kandi biteye agahinda kuba ushobora gusengera umuntu kuko ariwo mulimo wahawe kandi uwo murimo ukaba ukwiye kugutunga wowe numuryango wawe maze yamara kwakira igitangaza cy’Uhoraho ukumva ngo yagiye gutanga igitambo murundi rusengero cyangwa ahandi hantu bitagize bamusengera akenshi abakora gutyo bagenda bashaka kwigaragaza nukwishyira hejuru bavuga basenze Imana none ikaba yarabashubije uzasanga bafite ibyo bagendereye kuko nta kuntu wambwira ko wajya ahantu batakuzi batanagusengeye ngo ujyeyo kuhatambira igitambo kandi batakuzi byanze bikunze uba ufite ibyo uhunga bibabyihishe inyuma yicyo gikorwa uba ukoze.

Igice cya [18} habuza ubwoko bwa Israel kutagira imyifato nkiyabamisiri yababujije kutagirana imibonano mpuzabitsina nuwo mu murynago wawe wahafi iri naryo nitegeko ryatanzwe n’Uwiteka Imana ababuza kutifata nkabanyamisiri ariko se nikangahe uyu munsi wa none usanga hari abantu bakijijwe bavuga Imana ariko bagakora ibiruta ibyo abadaikijijwe bakora?!

Igice cya [19] hongera gusubiramo ko ab’israel bakwiye kuba abera nk’uko nawe ar’uwera,nikangahe usanga abakozi b’Imana batitaye ku ijambo ry’imana ribasaba kuba abera nk’uko Uwiteka nawe aruwera?Ese ibyaha dukora sibyo bidutandukanya n’Imana bigatuma tutabashe kubana n’Uhoraho ngo atubera umugisha ?!Uzasanga turirimba mu mvugo ndetse dukora amasengesho yo kwiyiriza ariko kubabarira byarananiranye yaba uwakwiciye cyangwa uwakugiriye nabi kuko byanze bikunze nawe ushobora kuba udatunganye wasanga ufite icyasha mugahanga ubwo se Imana izumva amasengesho yawe ryali?

Maze abafarisayo bamara kubura icyo bavuga ukumva ngo Imana isubiriza mu gihe cyayo ngo “OUR GOD IS A SESSION GOD” ngo Imana isubiriza mu gihe cyayo mu gihe ubusanzwe abantu bakora amasengesho maze mbere yo kuyarangiza byanze bikunze Imana igomba gusubiza ariko se yasubiza gute twaranze kwiyeza no kubabarira kandi twebwe tugashaka ko tubabarirwa.

Umurongo wa [27] havugamo kubagabo bogosha imisatsi yabo bagasiga umusatsi munkora z’imisaya ndetse nubwanwa bakunze kwita (zero fote) ndetse uzasangamo nabadamu bogosha ingohe ibyo byose nikizira k’Uwiteka ariko uzasanga Pastor w’umugore yogoshe ingohe kandi ar’ikizira k’Uhoraho maze yarangiza agahagarara kuruhimbi akavuga ubutumwa tekereza rero ari mumihango yogoshe ningohe uwo muntu Uwiteka amubona ate?Abaye wowe watanze ayo mategeko maze abantu bakayarengaho ako kageni wabyifatamo ute?Wakora niki?!

Igice cya [20] uhasanga amategeko ajyanye no guhana abatumvira amaegeko y’Imana,ubwo se iyo Imana iza gukomeza kugendera kuri aya mategeko ubu ninde uba akiri ku isi?None se abakomeza amategeko kuki batemera guhanwa nayo?Iyo bigeze muguhanwa kuko bitabaza amaraso ya Kristo?Iri nihurizo!!!

Igice cya [21] uhasanga amategeko agenga abatambyi ko batagomba gushaka umuntu wabaye indaya,ariko muri iki gihe indaya ibona ko umwuga wayo cyangwa igihe cyoyo kimaze kurangira muri uwo mwuga igakizwa kubera wenda uburnaga bwiza yifitiye ubwo ba Pastor babaye abaPostor batarashaka usibye batanabyemerewe ubwo akaba aramushatse kandi bihabanye naategeko avugwa muri bibiliya ariko ugasanga arashishikariza abakiristu gutanaga icya cumu kandi nacyo ar’itegeko ubwo se abakoze iki?Birakwiye yuko abantu bakora imirimo bahamagariwe bakareka guteza waraza mu mulio w’Imana ngo ni uko habonekamo indonke ukoresheje igishoro gikeya (Capital) nibibliya gusa ugura ubundi ukajya kumusozi wamasengesho abantu bagatangira kujya bakubona mubiterane ukabanza ukamenyekana ubundi wamara kumenya neza ibanga riba mu giPastor ugahita uvuga ko wumvise umuhamagaro ubwo ugatangira idini ubukene bukarangira abatabizi ubwo bakayoboka bikazarangirira igihinomo.

Igice cya [22] kigaragaza uburyo abatambyi bakwiye kwigengesera kumaturo azanwa murusengero kuko abatambyi bakwiye gukuraho ayabo ayandi mature asigaye akaba ay’Uhoraho agashyirwa mu bubiko bwabigenewe ntibagomba kumva yuko bafite ubudahangarwa bwo gukoresha ubutunzi bwo munzu y’Uhoraho nkaho ari ubwabo.

Ninde Pastor.apptre,Bishop,wakwemera kubaho adakora kuri konti yurusengero rwe,ngo azategereza iby’Imana imugenera kandi byose biri mu mazina ye cyangwa yurusengero akaba ari we ushinzwe kubikuza ayo mafaranga cyangwa madamu we?Niyompamvu isi itabona imbaraga z’Imana zivugwa mu itorero ryitirirwa Kristo kandi ar’irya bana b’Abantu.Kubera ko ari ko system imeze ubwo umuntu akemera kuba umunyamuryango w’urusengero runaka ngo kugirango azabone uko azahambwa umunsi yapfuye!!!Uko bwije uko bucyeye abafarisayo usanga bagenda bahimba amayeri yo gukuramo abantu amafaranga ngo iba udafite ikarita yo kuba umunyamuryango umunsi wapfuye uzahambwa nande?

Ibintu byarakomeye bigeze aho umwana arira nyina ntiyumve,ubwo se waretse ukazapfa batazaguhamba bakabireka ubwo koko urumva bashobora kwihanganira umunuko wawe cyangwa se urumva ibyo bintu leta yabyemera ubundi bakuretse ntibaguhambe waba uhombye iki?Ko umuntu nyirizina aba yigendeye just amagupfa gusa!!!Yewe murushwa nubuswa jyewe rwose ntihazigire umpamba kuko nta dini mbamo ubwo umunsi napfuye Imana izampamba ninde se wahambye Moses s’Uwiteka wenyine wamwihambiye?

Ubwo koko uzaba urumuntu wubaha Imana maze upfe Imana inanirwe kuguhambisha?Ntimukarushwe nibyisi Imana yakuremye izi umunsi uzapfaho kandi zi nuburyo izaguhambisha mureke gukangwa na bantu biiyisi bananiwe kubaha Imana none bakaba basigaye bakoresha iterabwoba ngo nupfa uzabura uguhamba hanyuma se we napfa azahambwa nande?Ubwose ikibazo nuguhambwa cyangwa ikibazo naho ugiye kubazwa imyitwarire yawe uzacirwaho iteka ryose ubuziraherezo!

Igice cya [24] havugwa iby’amavuta,yitwa Oil and holy bread (presse Olives) azajya ashyirwa igitereko cyitabaza rizajya ryaka ibihe byose mu ijoro imbere mu ihema no imbere isanduku yamasezerano y’Imana bisobanura ko hazahoraho umucyo mu nzu y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Igitangaje uyu munsi siko bikorwa bavuga ko ngo aramategeko ya cyera ariko se niba aramaetegko noneho isanduku yamasezerano yitwa isanduku y’Imana intumwa ya Satani iherutse gukubura mur’Israel bayishaka iho iki kandi badashobora kubahiriza amategeko yose ngo bayasohoze?!Ahangaha ubanze nanjye nkubaze va ku giti dore umuntu Semuhanuka ati mwana wanjye icyo kiranyagisha.

Igice cya [25] nhavugwamo umwaka w’Isabato kugeza magingo aya mur’Israel bakomeje kubahiriza umwaka wa [7] witwa umwaka w’isabato aho bareka guhinga nk’uko Uwiteka yabitegetse ko umwaka wa [7] bazajya bareka guhinga bakaruhuka bagatungwa nibyo bahinze bivuze ngo bahingaga bazi neza ko mu myaka [6] bagomba gukora cyane kugirango bazabone ibizabatunga mu mwaka wa [7] ubwo bazaba baretse ubutaka bukaruhuka ariko uyu munsi wa none abantu barahinga imyaka yose kugeza igihe ubutaka bushiramo uburyohe!Bakaba batakibasha guhinga ubwo butaka.

Najyaga mbona data ageraho akareka guhinga umulimo ahubwo ugasanga ashakisha ibindi bidutunga nkibaza impamvu simbone igisubizo yarinze yitaba Imana ntaramubaza impamvu yabyo ariko akenshi yakundaga gukora imihango yo muri bibiliya ubanza ashobora kuba ariho yabikomoraga niko ntekereza kuko yarumunyedini cyane wa kiliziya gatolika yatanga ibyo bita umuganura w’imyaka ya mbere yejeje ndibwira ko mubujij bwe bitabuze kumugirira umumaro ndetse uyu munsi nanjye bikaba byarambereye inyigisho zinkomeza murugendo rugana IZION.

Mur’iki gice uhasangamo n’umwaka wa yubile cyangwa “THE YEAR OF JUBLEE” babaraga amasabo [7] bivuga ngo yabaga ari [49] isabato ya [50] bakaruhuka uwo mwaka wari waragenewe Uhoraho kuba uwera ariko se none biri hehe?Ko abantu bagenda batoranya ibijyanye ninyungu zabo ibindi bakabireka ubwo se barumva bizashoboka yuko Uhoraho abana nabo akabahesha umugisha kandi bafite ibyo birengagiza?!Aha hangaha uhasangamo ko uwo mwaka bagombaga gufasha abakene bakarangiza ubukene bw’abakene kubera ko wabaga ar’umwaka w’Uwiteka Imana nyiringabo kuko bidashoboka ko umwaka w’Uwiteka habonekamo ubukene ariko se none nibangahe barara ubusa baturanye nurusngero ngo ni uko batahasengera?

Nibangahe bafashwa ninsengero bitabanje kuba umushinga wabazungu ngo babafotore babacuruze mu mahanga byitwa ko bafasha imfumbyi,abapfakazi,nabakene banyakujya!Urwo rubanza bazarukizwa niki?Ubwo bazaba bari mbere y’Uhoraho kandi ko benshi mubiyita abakozi b’Imana bazaciwaho iteka?Kubera bariye inkunga z’abakene nibazibahe nk’uko biteganijwe ariko ugasanga baka icya cumu nkaho bakibabikije.

Igice cya [26] havugwa umugisha uturuka k’Uhoraho kubera kumwumvira ntimugasenge ibigirwimana cyangwa ngo mubyikubite imbere ariko magingo aya abantu barananiranye uzasanga abantu bize bikubita hasi yibishushanyo cyane muri kiliziya gatolika wababwira uti ibi nicyaha bati reka da!gesa ubwiyo ubwino ntiburera mwarangiza muti turashaka umugisha kandi byanditse ko uzikubita hasi imbere yigshushanyo adashobora guhabwa umugisha.

Ibyo bikagendana nibihano bikomoka kutumvira uhoraho ubwo umuvumo ukokama umuryango idini nabakora ibimeze gutyo bose ntibishoboka ko bahabwa umugisha kuko uturuka k’Uwiteka kuko mwabaye ingumba za matwi zitumvira Imaan niyompamvu iyo bigeze ahakomeye usanga abantu basubira guterekera no kuraguza kuko babwiwe yuko ngo Imana nayo irafashwe.

Hanyuma se ijya ku kurema waruhari ku buryo waba warayifashije?Muzagezahe kuba ingumba z’amatwi z’ijambo ry’Uhoraho?Ese mubona muhima nde?Mubona atarimwe mwihima kandi mukaba mubikiwe umujinya wokubarimbura niki gituma mutemara ijambo ry’Uhoraho ko Padiri cyangwa Bishop,apptre batahagarara imbere y’intebe y’imanza z’Uwiteka zatangiye italiki 01 Jan,2013 ninde uzabakiza uwo mujinya w’Uwiteka ugiye gutera mu isi yabazima mwakuyemo akarenge kanyu hakiri kare.

Igice cya [27] ari nacyo cya nyuma havugamo umuntu uzakora indahiro agatanga umwana we,kuba uzakorera uwiteka Imana nk’impano kugirango wongere kumusubirana abe uwawe ufiteho uburenganzira wasabwaga gutanga (SHEKELS) mirongo itanu[50] zihwanye agaciro nuwo muntu reka wenda tuvuge yuko shekels [50] ishobora kuba yaranganaga na $500 y’America icyo gihe murabona ko ibyo abantu birirwa bavuga ngo arabakozi b’Imana harimo ibntu byinshi cyane bateye umugongo bakifatira byabindi bibahesha umugati ibindi bakabireka bivuze abatubahiriza ijambo ry’Imana uko riri bose bakorera umwanzi na Saatani nizere ko badategereje ingororano zab o kuko bamaze kugororerwa

Mu gire ibihe byiza dushimye Uhoraho udushoboza kubagezaho ibyanditsw byera byahumtswe n’umwuka w’Imana kugirango mubashe kumenya nimumenya ukuri kuzababatura Yohana 8:32 musengere umulimo muzirikana yuko tugiye guhurira muri gakondo yabakiranutsi  ndashimira mwebwe mwese mwatey inkunga umulimo w’Uhoraho Uwiteka arabazi kandi nitugera muri gakondo muzaze maze munyibutse usibye ko ntashobora no kubyibagirwa ariko nzanezezwa no kumva umbwira uti nabashije guhagararana nawe ubwo wari mu gihugu cy’ubutayu bugufiya icyo nabonye nicyo nohereje byanze bikunze italanto yawe izaba yarungutse ntimugirengo mwafashije indashima cyangwa impumyi kuko ntashobora kwirengagiza umulimo mwakoze ukomeye ariwo watumye mbasha kugera aho ngeze ubu mbisubiremo Uhoraho abahe umugisha wo kumwumvila ndetse abahe ubuzima buzira umuze KUVA 22:23-25 abahe nibifatika mutandukane nubukene Amina.

Ubwo nahubutaha tuzahurira kubara tureba uko ubwoko bw’Uhoraho bwitwaye bari hafi kurangiza igihugu cy’ubutayu bugufiya nibitangaza Uhoraho yakoreye mubutayu namagambo yumugisha abahanuzi baturira abakiranutsi kugirango babone umugisha w’uwiteka Imana nyiringabo icyumweru kizza.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar