Home News Ubuntu n’amategeko bihurirahe?

Ubuntu n’amategeko bihurirahe?

0

Bene data bakundwa ubushize twagarukiye mu gice cya [25] mu gitabo cyitwa KUBARA cyangwa NUMBERS.Ubu tugiye gutangirira mu gice cya [26] kugirango turangize ibice twasigaje,ngirango murabizi neza igituma buri gihe yuko tugenda duhura n’intambara zidasanzwe ndetse zitari zimwe zigenda zishaka kuzitira ubutumwa bwiza.

Ariko nubwo bimeze gutyo,ntitubura gukomeza gukora umulimo wa data nk’uko yabigambiriye kuko haba mu rupfu cyangwa mu buzima,dukomeza gukora umulimo twiringiye yuko iyaduhamagaye itazabura kutulindira ubugingo yaduhaye ntakiguzi tubutanzeho kabone nubwo inkozi z’ibibi zihora zishaka kurwanya ijambo ry’Uwaduhamagaye!

Igice cya [26] tuhasanga ko hakozwe ibarura ku nshuro ya kabiri ubwoko bw’Israel bubarirwa mu butayu kuko bwari butaragera mu gihugu cy’amasezerano cya Cannan.Imiryango yose yarabazwe yaba abagabo cyangwa abagore na bana ahangaha bari hafi kugera muri gakondo yabo basezeranijwe n’Uwiteka Imana yabo.

Mu gice cya [27] tuhasanga urubanzwa rwabakobwa ba ZELOPHEHAD bahagaze imbere y’abagaragu b’Uhoraho,maze babwira umugaragu w’Uhoraho Moses n’umutambyi Eleazar umutambyi maze bababwira yuko umubyeyi wabo yaguye mu butayu kubera ibyaha bye,ariko ngo ntabwo yigeze yifatanya na KORAH wagerageje kurwanya umugaragu w’Uwiteka Imana byatumye Uwiteka abarimburira mu butayu.

None yapfuye adasize umwana w’umuhungu none twebwe tuzahabwa uwuhe mugabane ko umuryango wacu uhagarariye umuryango w’ubwoko?Ibyo mubasha kubisoma mugasobanukirwa uko bagenze gusa bahawe imigabane ndetse bemererwa yuko umuhungu uzabakunda azabasanga aho kugirango bo bamusange kuko bahgarariye ubwoko be’umuryango.Icyo gice tunahasanga gutoranywa cyangwa guhitamo uzasimbura umugaragu w’Uhoraho Moses ari we JOSHUA kuzaba umuyobozi uzasimbura Moses akaba ari we uyobora ubwoko bw’Israel kuzageza abugejeje muri Cannan.

Igice cya [28] tuhasanga amabwiriza cyangwa amahame ajyanye namategeko yo gutanga ituro kugirango ryemerwe n’Uwiteka Imana ya Israel.Bakundwa ntimukwiye kuvangirwa na bantu babeshya bitwaje yuko ngo bize theology aha hantu murahasanga amabwiriza amahame nandi mategeko hagaragara ituro rizajya ritangwa ku ISABATO,hakagaragara ituro rizajya ritangwa buri kwezi,ntabwo ar’icya cumi oya!

Hakagaragara ituro rizajya ritangwa kuri minsi mikuru ya Pasaka (PASSOVER) hakagaragara ituro rizajya ritangwa kumunsi wo gusarura imyaka,hakagaragara ituro rizajya ritangwa ku munsi wa mbere w’ukwezi ku minsi mikuru ibi bintu byose niko byakorwaga kandi bikubahirizwa kuko Uwiteka yabaga yabahaye umugisha ufatika nta mpamvu nimwe bari bafite yo kudatanga ayo mature kuko byagaba aramahame amategeko na mabwiriza kandi bayabaheshaga umugisha.

Kuki uyu munsi bidakorwa?Igisubizo ni uko izo gahunda ubusanzwe niz’ubwoko bw’Israel biragora cyane gutandukanya umuco wa bibiliya mu bisrael nk’igihugu kugirango tubashe kubona inzira nyayo yo kwizera ijambo ry’Imana.Ariko nakubwira yuko bimwe na bimwe twebwe twamenyekanye kubera agakiza k’Umwami wacu Yesu Kristo dusabwa kwizera ijambo ry’Uhoraho kugirango duhabwe umwuka wera kuko ari wo twahaweho isezerano nk’umufasha uzadufasha muri byose ibyo dukwiriye kumenya.

Ubwenge bw’umuntu buzatugora cyane kugirango tubashe kumenya ubushake bw’Uhoraho niba tudadite umwuka w’Imana nkumufasha wacu kuko ari we uzi ibyo dukeneye kandi akaba ari we twahaweho kudufasha kugirango tubashe gusohoza ijambo ry’Imana nk’uko bikwiriye.

Igice cya [29] naho nuko ubasha kuhasanga ayo mabwiriza cyangwa ayo mahame yuko bazajya batangira Imana.Ariko tumaze kugera mu isezerano rishya Uwiteka ntiyari agikurikiza amategeko kuko yaje gusanga ko abantu bananiwe kuyubahiriza ahubwo ahindukira abafarisayo kubabera indmau bituma Uwiteka ayashimangira aho kugirango akomeze kwita amategeko ahubwo ayashyira mu buntu kugirango itegeko ry’urupfu rihinuduke ubusa ahubwo ahari urupfu hasimburwe n’ubuntu bwa Kristo Umwami wabakiranutsi.

Niyompamvu mu bona abafarisayo benshi nabandi bifuza indamu zikomoka kumategeko batajya bayavirira kuko amategeko ababeshaho ariko twebwe akadutsikamira kuko batuvangira amaegeko n’ubuntu maze tukabura iyo tuva niyo tugana maze tugasigara turindagirira mu nzira ngo tuzajya mu Ijuru.Ese ibyo batubwira babanje bakabikora kuki adutegeka ibyo dukora kandi bo ubwabo batabikora?

Nasenganye na bashumba ubwo nari nkiri muri gakondo ubwo nashakaga kumenya icyerekezo cy’ubuzima bwanjye kuko nabonaga uko bwije uko bukeye ubuzima bwo mu mwuka bugenda bucyendera maze mfata icyemezo cyo gsuenga iminsi [45] nubwo nari mfite imbogamizi z’urugo kuko nifuzaga kumenya niba Imana nsenga ari iyo mu Ijuru cyangwa Atari yo.

Ubusanzwe abantu benshi iyo babonye ubuzima bw’umuntu “Physical”bumeze neza bavuga ko ngo afite Imana kurusha abandi.Nyamara ntabwo baba bazi ibanga rye yakoresheje kugirango abashe kugera aho aba ageze.Ubwo abo bashumba twaraganiraga twibaza impamvu abitwa ko bakorera Imana babaho mubuzima bubi budashimishije.Icyo nshaka kuvuga ni uko akenshi aba pastor bahatira abakiristu gusenga ariko mu byukuri nabo ubwabo batabasha gusenga kugirango uzabone umushumba witanga kwiyiriza iminsi irenze [3] atarya atanywa birakomeye bamwe bafata urugendo bakajya gusengera ahantu hatazwi cyangwa hameze neza kuko hari abajya muri za hotel bagategeka abakiristu kwishyura za hotel ngo niho bagiye kuvuganira n’Imana.

Ariko mu byukuri ushobora gusengera kumusozi cyangwa murusengero rwawe ukihererana n’Uhoraho utabanje kunaniza abantu ngo bigaragare yuko urigikomerezwa kuko waba cyo cyangwa utaba cyo ntibibuza ko uba uwo uri we.

Igice cya [30] tuhasanga havuga ibijyanye nindahiro cyangwa umuhigo k’Uwiteka,agomba gusohoza uwo muhigo atawuhigura ubwo akaba yiyemeje guhanga n’Uwiteka Imana yabakiranutsi ibigukirikira niwowe uzabimenya upfa kuba warikuye mukanwa kawe ibindi bikurikiraho niwowe uzihanganira n’Uhoraho.

Hari abantu benshi bajya bahiga imihigo bibwira yuko Uwiteka atabagirira neza batabanje guhiga ariko mu by’ukuri ibyo bigaragaza kwizera Imana naho uba utayizi ariko igitangaje ni uko iyo Mana wemera cyangwa wahigiye iyo isohoje ibyo wayisabye utangira gushakisha izindi mpamvu utanga kugirango udasohoza ibyo wayihigiye.

Jye nabwiye Uhoraho ko na ndinda kurugamba akandinda agafuni kabayobozi ba FPR/APR nzamukorera,ibyo Uwiteka yarabikoze nsigara nsaba Imana ngo noneho impe inzira y’ukuntu nava mu murimo wabo hanyuma nyikorere.Ibyo nabyo yarabikoze imaze kubikora ntangira urugendo rwo gukorera Imana kugeza ubwo naje kumva ntagishaka gukorera Imana umurimo wayo mu byo bita urusengero.

Ibyo byatewe nuko naje kumenya ibanga ry’ibikorerwa mu madini nabitwa abashumba cyangwa abaPastor nasanze batagira urukundo muri bo birirwa bagambanirana babara abakiristu ba runaka afite aba na ba mbese ibintu nkibyo nibwo nahitagamo kuba nisubiriye mu ikoranabuhanga maze Uwiteka arambwira ati erega nubundi wagiye mu gipastor atari wo muhamagaro wawe kuko wowe urumuhanuzi nta bwo uri Pastor.

Ubwo nari mu butayu bwa Kampala nahise mfunga urusengero maze induru hagati yanjye na madamu ziravuga.Akenshi iyo Imana yavuganye nawe ugafata ibyemezo utabanje kugisha inama uwo mwashakanye dore ubaje kumubaza atakwemerera ntabwo induru zabura ariko kuko nta kundi byagenda niko biba bigomba kugenda ubwo nyine nuko bimera ntakundi iyo utari inganzwa ubiboneramo umugisha uturuka k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Igice cya [31]  hagaragara inzika hagati ya Israel na ba MIDIAN ubwo Imana yabwiraga umugaragu wayo Moses iti ngaho iture inzika ubwo bw’Abamidian kuko basenga ibigirwamana ni kenshi umuntu yihorera aho kugirango areke uwiteka amuhorere.Uwiteka ajya ahora nubwo abikora ku gihe cye kandi ntashobora kubikora warapfuye ahubwo abikora ukiriho iyo wamwiringiye ukamwizera ugategereza yuko azaguhorera.

Nababwiye uburyo hari abantu bishe mukuru wanjye witwaga Emmanuel nashatse kenshi kwihorera ngikora ya milimo y’uburetwa twakoreraga umwakagara ariko buri gihe nkumva ijwi rimbwira ngo ugiye kumena amaraso kandi waransabye kutazamena amaraso?Ubwo iryo jwi rikomeza kumbuza amahoro kugeza ubwo naje kugenda ngasanga uwo witwa Charles Gakuba wari yaragize uruhare mukumena amaraso ya mwene mama musaba imbabazi kandi nyamara ariwe wakagombye kuzinsaba ariko kuko nahraga ngambirira kugira nabi byatumye njya kumwihanira maze numva ngiza amahoro muri njye.ndibuka ko hari muri 2009.

Guhiga rero ntuhigure uba witeje intambara utazabsha kurwana ariko ibi bireba abakiranutsi naho inkozi z’ibibi zibasha kwitwikira ijoro zigahiga kugirango zibone uko zihungabanya ubugingo bwawe ubwo urabe wumva birenge niwowe ubwirwa.

Igice cya [32] tuhasanga imiryango ya REUBEN  na GAD bahitamo kwigumira ahitwa JAZER GILEAD ni hakuno ya Yorodani kuko babonye ari gihugu kiza kibereye amashyo yabo maze bahitamo gusaba JOSHUA ko bemererwa bagahabwa icyo gihugu hanyuma bagakomeza gufasha bene se kurwana intambara kuzageza bageze muri gakondo yabo I CANNAN.

Igice cya [33] tuhasanga urwibutso rwaho ubwoko bwa Israel bwanyuze hose mu nzira zibizigu zo mu butayu kugirango ntibazahibagirwe babwiwe kuhashyira urwibutso ahitwa MOAB kugirango ubwo bazagera muri gakondo bazagaruke kuhasura bibuka imilimo myiza Uwiteka yabakoreye ubwo bari murugendo rwo mu butayu.

Igice cya [34,35,36] byose bigaragaza ingabano z’igihugu bahaweho gakondo,imiryango uko yagiye igabane,nuburyo abadamu bahagarariye imiryango bagomba guhabwa imigabane buri muryango ukwiye guhabwa ibiwukwirie nk’uko Uwiteka yabitegetse umugaragu we Mose.Ahagaha ushobora kwibaza impamvu ibintu byose byategetswe na Moses kandi ataragera muri gakondo.

Ni uko icyintu cyose gitegetswe n’Umuhanuzi kiba giturutse k’Uwiteka,abantu bagomba kucyubahiriza banze bakunze batabyubahiriza bagahura nakaga gakomeye kuko Imana iravuga ikanakora ikarangiza hagasigara abana b’abantu baba bagomba gushyira mu bikorwa ibyo Imana yategekeye mukanwa k’Umuhanuzi.

Bene data ndangije iki gitabo mbashimira cyane byimazeyo kuba mubasha gukurikirana ijambo ry’Uwiteka kandi akadusangiza ijambo rye tukarusheho kunezerwa nuko rero aryoha asubiwemo reka tuzongere kuzahurira mu gitabo cyo gutegeka kwa Kabili (Deuteronomy) Uwiteka abagirire neza kandi mugire weeked nziza ubwo naho ubutaha ku Mana data wa twese,mwana na mwuka wera.

Umuhanuzi Majeshi Leon.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar