June 23, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi imaze gutunganywa yakuwemo ibyondo nibyonona kuko inkozi z’ibibi z’abagore zari zimaze guhunga kubera umuriro w’masengesho ku munsi wa kabili ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imbaraga z’Uhoraho zirukanye indyanyi zinjiye mu mulimo w’Uhoraho rwihishwa kugirango zangize urutoki rw’umuzabibu rwatewe n’Uwiteka Imana arutereye abakiranutsi kugirango bazajye babona aho basoroma nzibibu ariko buri gihe inkozi z’ibibi zijya gusura ko zamaze kwana kugirango zangize hatazaboneka izizasarurwa.
Ndabwirwa ngo,manuka ujye mu murima wirukane ibyonnyi byamaze gusatira umurima w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ndamanuka nsanga inkozi z’ibibi zamaze kwigabiza umurima zatangiye kwona maze zimbonye zirahunga nzenguruka gakondo yose mbona ikorewe neza kandi ko ibaye amahoro.
Ndabwirwa ngo ninjye kureba Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe mukangure kuko ariwe ushinzwe kulinda gakondo y’ibyasezeranijwe ariko agatotsi ka kaba kamutwaye ndagenda njya mukazu ka kabalinzi nsanga koko agatotsi kari kamwibye ndamukangura mwereka uburyo ibyonnyi nibyondo byari bimaze kwangiza gakondo ya bakiranutsi kandi hasigaye igihe gito ngo dusarure.
Nuko ansaba kumushakira ikawa yo kunywa kugirango ibitotsi nibura bigabanuke kuko byari mu gihe cy’imbeho kandi yari yibagiwe ibyo kwifubika murugo ubwo yazaga kumulimo.Nuko ndazamuka njya gushaka aho ngura café ndayizana ndayimusigira maze nsiga aguwe neza kandi ari maso.
Ubwo nanjye ndazamuka nsubira kumulimo wa data wo kwandika ubutumwa bwiza nahaweho kuba gakondo yanjye.Ndabwirwa ngo,erega mwana w’umuntu,humura ntuzabura gusarura kuko ntawuhinga ngo abibe hanyuma ngo azabure gusarura kuko umukozi wese akwiriye guhembwa niko Uwiteka avuga.
RINGANIZA NTIYAKUYE UMWANA KU NGESO!
Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami w’uRwanda agiye kwima ingoma nk’uko Umuhanuzi yabihanuye kandi inkozi zikibi zigiye gukorwa nisoni kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ari we Mana muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Nkomeza kwerekwa ibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi mbona aba Pastor benshi nabandi bantu bakuru bajyanywe kubatizwa kandi muri abo bajyanywe kubatizwa harimo inkozi zikibi mbona bashyizwe kumurongo bakajya b’abatiza umwe umwe maze ndabwirwa ngo icyo gikombe cy’umubatizo reka bakinywereho kuko bananiwe gukiranuka bakora ibyangwa na maso y’Uhoraho none babonye ibyahanuwe bisohoye ngo barashaka kubatizwa!? Uko niko Uhoraho avuga.
Mbona bagenda ibilometero byinshi ndetse mbona bahungiye mu mashyamba yahoo kera baragiriraga amashyo y’inka,mbona kandi ingabo za RPF/RDF zishyirwa kumirongo (Foleni) ya gisirikare kugirango zibwirwe ibyabaye yuko ingoma zahindutse ndetse nimirishyo ikaba yahindutse bityo ko bakwiye kwemera ibyabaye dore byari byarahanuwe kandi byari bisanzweho ntabwo ar’ibitunguranye ahubwo twari tubitegereje uko niko ingabo zabwirwaga.
Ni uko mbona ingabo zisigaye zemeye kandi zishimiye kulinda gakondo ya bakiranutsi,mbona na bakuru bingabo bacye cyane basigaye batangira imirimo yabo ya gisirikare.Mbona umuvumo wari kuri gakondo ukuweho igihugu cyose gihinduka icyitsi kibisi amapfa yose arashira maze gakondo ihinduka nyabagendwa igendwa namahanga urujya nuruza amahoro ataha iwabo wa bantu ubwoko bw’Uwiteka buratuza buratunga buratunganirwa maze habaho umunezero udasanzwe ariko abantu bari bacye cyane ariko bacye beza badafite umuzi wo gusharira kumutima.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe urimo gutunganywa kugirango Numara gutunganywa woherezwe none ukomeze imirimo y’Uhoraho kuko atajya atererana abo yamenye akabahamagara mu izina abakaha kuba abagaragu be akabahindura ibikomangoma byo gukiranuka kugirango bimenyekane yuko bakorera Uhoraho Imana y’inyembaraga kandi ko yita kubamwubaha iteka ryose uko niko Uwiteka avuga.