HomeEconomyUbukungu mu buhanuzi

Ubukungu mu buhanuzi


Amasoko y’imari ku isi yongeye kujya mu kaga, nyuma y’uko u Bushinwa
bwemereye ko ifaranga ryabwo rigwa. Ariko se ni izihe ngaruka igwa rya yuan zizagira ku masoko ya Afurika?

Hari ingaruka z’ibanze zigaragara kuri iri gwa ry’iyuan- Ibyoherezwa hanze y’ U Bushinwa birahenduka, hanyuma ibyoherezwa na Afurika hanze bihende cyane.

Ariko ibi bifite ingaruka gusa ku biva mu nganda, kubera ko ibicuruzwa, bifite runini mu byo Afurika yohereza hanze, birakomeye mu gaciro k’idolari.

Umuyobozi wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo yavuze ko ipiganwa risanzwe ku biva mu nganda mu gihugu rizagirwaho ingaruka, ariko yerekana ko n’ubusanzwe, Afurika y’Epfo itohereza mu Bushinwa byinshi muri ibyo.

Ingaruka nyayo ziraza nk’u Bushinwa kuba ari bwo buza ku isonga mu gukorana ubucuruzi n’ibihugu byinshi muri Afurika. Ibyo bivuze koi yuan ryacengeye mu bukungu muri byinshi mu bihugu by’umugabane.

Nk’urugero, kubera urugero rw’ubucuruzi bukorwa hagati y’ U Bushinwa na Kenya, ndeste n’ibicuruzwa by’ u Bushinwa binyura ku cyambu cya Mombasa, guverinoma ya Kenya irateganya gushyiraho inyubako yo gufasha ibijyanye n’ivunjisga ry’amadovize. Kimwe no muri Zimbawe, iyuan ryemewe n’amategeko mu bucuruzi b’wamafaranga menshi y’amahanga mu bukungu bwa Zimbabwe.

Cyakora icy’ingenzi cyane, mu myaka ine ishize, Banki Nkuru ya Nijeriya yasezeranyije kubika hagati y’5% na 10% mu bigega byayo ku iyuan, riri kumwe n’idorali n’ama Euro. Ubwo rero, Leta za Afurika zifite ubu bufatanye bwa hafi n’ u Bushinwa ku ivunjisha ry’amadovize zishobora kubona amafaranga yazo ashyirwaho igitutu.

Ariko niba uyu munsi wa kabiri w’izahara ry’iyuan ari intangiroro y’iyipiganwa ry’amafaranga, ibintu ntibisobanuka neza. Ipiganwa ry’amafaranga rifite ingaruka kandi ingaruka zitera ihungabana. Uburyo iyo hungabana ryamera kuri Afurika, biri kure yo gusobanuka.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments