Home News Ubuhanuzi bwa Repubulika y’umwakagara burarangiye!

Ubuhanuzi bwa Repubulika y’umwakagara burarangiye!

0

June 28th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,manuka ujye mu butayu bugufiya mvugane nawe,ndamanuka njya mu butayu ngeze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti:Ngaho hagaragra witegereze ibigye gukorerwa hano muri ubu butayu.

Mbere yo kugira icyo mbona numva ijwi ry’impanda mukirere ngo.Birarangiye ibyahanuwe kuri gakondo yabakiranutsi byose birasohoye,kuko umwuka w’ikinyoma wa fpr,ubwicanyi,ubusambo,gutonesha bamwe,gutoteza abacika cumu,abahutu nabandi batandukanye birarangiye uko niko Uwiteka avuga.

deveiNuko ijambo ry’Uwitek rirambwira riti,ngaho reba noneho imbere yawe,ndareba ndetse nditegereza cyane mbona abadayimoni bahungiye mubutayu benshi cyane batagira ingano,nenerekwa abarozi bo mu bwoko bw’Abagore babakagara bari bashinzwe kuroga bene wabo batari urubanza maze numva ijambo ry’Uwiteka ngo ibyo nibyo bihembo byabakiranirwa.

Abanyarwanda binjijwe mu butayu,bagiye kurya ibigoye!

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ngaho itegereze Ikasi kazi nditegereza mbona intore Hamwe zifashe ibigori bibisi ariko byumye zitangira kubirya bidatetse ibyo nabyo byarantangaje cyane kubona abari bafite imbaraga bavuga rikijyana bahinduka za bihehe.

Mironko umwe mubacuruzi bakomeye yinjijwe mu butayu!

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ngaho itegetereze Ikusi,nditegereza nerekwa abacuruzi bakomeye barimo Mironko plasitike hamwe nabandi benshi ntashoboye kumenya mbona bose bari mu gihugu cyo yibaburaniwe maze numva mbwirwa ngo uwo ni wo mugabane wabanyabayaha.

Uwiteka akoze umukwabu mubafarisayo!

Ijambo ry’Uwiteka rnzaho rirambwira riti,dore Uwiteka akoze umukwabu mu bashumba baragiraga intama zitari izabo,ndetse bakaziragira nabi ntibazishakire ubwatsi bwiza cyangwa amazi yo kunywa niyompamvu Uwiteka abaramburiyeho I kiganza ngo yiheshe icyubahiro bamenye ko intama baragiraga atari izabo ahubwo ko zifite nyirazo kandi ko atigeze yanga kubahemba kugirango baragire intama ze ahubwo baranzwe nuburiganya izarwayw banze kuzivuza izindi zicwa n’inyamaswa zo mu ishyamba none uwo niwo mugabane bakwiriye uko niko Uwiteka avuga.

Amasiganwa yo mu butayu!

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu itegereze Iburasira zuba,ndetegereza nerekwa abanyarwanda bamoko yose bambaye za nkweto zifite amapine bajya bakoresha sipolo maze mbona bagaore n’abagabo bakora amasiganwa bakoyakorera mubutayu bugufiya birukagaberekeza ku Nyanja nini isa niyibirahure maze numva ijwi ry’Uwiteka rimbwira ngo:Baraburiwe barasuzugura reka babone kuko basuzuguye abagaragu banjye nanjye niyompamvu kumunsi wa makuba ntazumva gutaka kwabo uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umugabo witwa Ndori utuye ku Gisenyi yinjira mu butayu maze atangira gushakisha nibura inzu nziza yaba yiyubashye ho gatoya kuko nawe ari mu bagiye mu gihugu cyo mu butayu ibyokurya byabo bayri ibigori hamwe nibigoye uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umwuka w’inzika,umwuka wurukoza soni bajyaga boherereza abahanuzi b’Uwiteka iyo myuka yose yabarozi yose nayo ihabwa igihano cyo guhungira mu butayu kuko ahabo hari hatakiriho numva ngo abiyejeje ni muze muruhuke imihate nimiruho y’isi uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa abaye inkeho kuko abo bafatanyaga gukiranirwa Uwiteka abahanaguye nk’uheha umwanda uko niko Uwiteka avuga.

Ubu buhanuzi bubaye ubwanyuma bufunga igice cya (10);cy’ubuhanuzi ndetse bubaye ubwanyuma mukurangiza guhanurira repubulika y’ikinyoma y’umwakagara kuko ibyayo birangiriye mu butayu aho batangiriye uko niko Uwiteka avuga.

Abezwa bezwe,abataha batahe, muzadusuhurize abakiranutsi bose n’abagaragu b’Uwiteka Imana natwe dusigaye umurimo dukorera Uwiteka dutegereje Mesaya ko azaza gutwara itorero rye hamwe n’umujyeni aheza ni mu ijuru ku Mana intashyo z’abakiranutsi muri Kristo Umwami wabakiranutsi.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar