July 15th ,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,byuka wambare imbaraga maze wandike ibi bikurikira.Dore muri gakondo yawe wahaweho umwandu n’Uwiteka Imana,hagiye kubaho ibikomeye dore ngibiriya biraje uhere igihe byahanuriwe nabahanuzi none birasohoye uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu dore irya hanuwe rirasohoye ! Nuko mbona ndi munsi y’igikombe cya gakondo yabakiranutsi,nerekwa umuhanuzi mukuru ajyanwa kw’ishuri ryateguriwe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.Maze akimara kugera kuri iryo shuli mu gihe yarimo kwitegura ngo atange isomo ryitwa kubaha Imana yabakiranutsi.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,dore ijambo ry’Uwiteka ryabaye ibihuri huri mu matwi yabo,niyompamvu barimbutse kuko banze kumvira ijambo ry’abahanuzi none bararimbutse nk’uko abahanuzi babiohanuye uko niko Uwiteka avuga.
(b) Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo yabakiranutsi igiye guhura n’inzara iruta ruzagayura,kuko inzara igiye kumanukira muri kiriya gihugu izasiga amateka ku isi yose,kuko dore abayobozi bakuru bi gihugu bagiye gusaba inkunga kwa Rutuka rw’umushi w’umushakamba umwanzi w’ingoma y’Uwiteka Imana.
Akaba umusangira ngendo wa Rutagambwa wa kagara ka Rwakagara umwakagara ku ngoma ya bukunzi yariganije kumanywa yihangu,dore nk’uko umuhanuzi mukuru yabihanuye,uko niko bibaye,ndetse nabandi bahanuzi nabo barabihanuye babivuga cyane.Dore inzara igiye guca ibintu bigacika kuko banze bamwubahaga kubera ko yabajugunyiraga mukanwa.
Ariko nyine iyo amazi abaye macye,aharirwa imfizi uko niko Uwiteka avuga.Dore hahagurutse amagambo menshi cyane arwanya umwakagara abaturage baritototmba cyane kubera inzara irabazabiranyije,bwa bupfura bwo guhambwa mu mfuruka barabwanze ahubwo bemeye gusiga ubupfura ngo kuko ubpfura buba munda.Yewe irabavuguruje ndetse babonye ibyaha bye ko biruta ibindi ndetse abaye ikizira imbere yabo kuko abateje akaga gakomeye cyane bakaba bongeye gusiga ibitambambuga hamwe n’amazu yibitabashwa biyubakiye batagiraga mu mahanga none bakwiye imishwaro Uwiteka azababyina ku mubyimba kuko bamunegurije izuru kugirango bamenye ko umuhanuzi yaabarimo uko niko Uwiteka avuga.
Dore bazifuza inkunga yabanafurika nyamara iyo ntibajyaga bayikozwa,bazasaba uwo basuzuguye bazifuza inkunga ya Malandi ingana na miliyoni (10) z’Amalandi uko niko Uwiteka avuga.Bazasaba umuturanyi nyamara bari baramwiraririyeho bakomeye ariko icyo gihe bazasaba nibura miliyoni (10) z’Amashilingi ya Kenya ubwo n’ukuvuga miliyoni (70) z’amanyarwanda uko niko Uwiteka avuga.
