Bene Data mbanje kubasuhuza mu izizna ry’Umwami w’abakiranutsi Yesu Kristo,nejejwe no kubagezaho ubuhamya bwanjye bw’uko nabohotse imivumo nari maranye imyaka irenga 30,maze imyaka 7 nkurikira ijambo ry’ubuhanuzi ndetse n’inyigisho zitandukanye z’Ijambo ry’Imana zinyura ku kinyamakuru inyangenewss.com nkaba narahavanye umusaruro ufatika ubu sinkiyobora ahubwo nyoborwa n’Ijambo ry’Imana(ubuhanuzi).
Nk’uko twabyigishijwe kubohoka ni urugendo rurerure niyo mpamvu umuntu aba agomba kwihangana agategereza igihe cye kandi agakurikiza icyo Imana ivugana nawe mu nzozi cg.se mu mayerekwa no munyigisho duhabwa.Mu kwezi gushize kwa Nyakanga nakoze amasengesho y’iminsi 3(amasaha 72)yo kwiyiriza ubusa nsenga ndetse nsoma Ijambo ry’Imana kugirango Uwiteka acagagure imigozi n’imivumo nkomora mu bwoko mvukamo bw’abasinga kuri papa n’ubw’abashambo kuri mama hanyuma bigeze ku munsi wa nyuma mu gitondo 3.45am nibwo narose ndi kuruka mpita nikangura ntangira kuruka(kubohoka).
gusa Imana yabonye ko ibyo bidahagije inzanira inzozi muri uku kwezi dusoje zikaba zaranteye gufata icyemezo cyo gukora andi masengesho yo kwiyiriza ubusa y’iminsi 4(amasaha 96)ntarya-ntanywa,ubwa mbere narose mpagaze ku muhanda mbona narananutse nsa nabi nkennye cyane maze hacaho umugabo nsanzwe nzi akaba kera yarakoraga akazi ko mu rugo(ububoyi)ari ku ipikipiki(moto) mbona yarabyibushye yambaye gisirimu mvugira mu mutima n’agahinda nti buriya nanjye umunsi umwe Imana izangirira neza ntunge amafranga,ku munsi wakurikiyeho neretswe njya mu bwiherero kwituma nsanga nta mwobo wo kwicaraho bufite nkaba kandi nari mfite ibiceri 2 mu mufuka ndabyihorera sinabasha kwituma.
nahise nsobanukirwa ko mboshye kandi nkaba mfite imivumo y’ubukene n’igisuzuguriro nkomora mu bwoko bw’a basinga n’abashambo,izi nzozi zombi zikaba zaraje umunsi umwe nyuma yuko kuri icyo kinyamakuru navuze harugu haciyeho inkuru ijyanye n’imivumo,ntakuzuyaza nahise mfata icyemezo cyo gusenga no kwiyiriza ubusa nsoma ijambo ry’Imana ndavuga nti aho gupfana iyo mivumo nakemera nkakora ay’iminsi 4 nashaka nkingwira mu biganza by’Uhoraho kuko n’ubundi niba ari urupfu nsanzwe ngendana narwo.
Nasoje iyo gahunda kuwa 20 Kanama kuwa 24 nibwo natangiye guhabwa inzozi zirimo ibisubizo byanjye,ubwa mbere narosee ndi mu nzu haza imbeba nyinshi(umwuka w’ubukene)zinsanga muri salon mpita nzirukana vubavuba kugira ngo zitagira ibyo zangiriza zisohoka zose,ubwa kabiri narose mpura na papa(Imana)mu muhanda akaba yarafite ikarine mu ntoki ahita yandikamo arambwira ngo guhera ubu nkuvanye mu ishuri(ibigeregezo)wari umazemo igihe,ubwa gatatu narose njya kwituma ndabikora ndasoza neza,ubwa kane narose mpabwa imbuto,ubwa gatanu narose njya gusarura imyaka.
Umuvumo urenze kanseri yo mu magufwa,umuvumo urenze bombe umuntu agendana ishobora kumuturikana igihe icyo ari cyo cyose,umuvumo urakujujubya ukakubuza epfo na ruguru,ukakuraza rwa ntambi,utuma usuzugurwa bakakwinuba,umuvumo ntacyo wawugereranya nacyo usibye urupfu.
MweneData iyo usomye ubuhamya nk’ubu utekereza iki?jye sinigeze nsaba Imana ngo mvukire muri ubwo bwoko ariko kandi niba bwarishoye mu ngeso mbi z’amarozi no guterekera bikanzanira ingaruka mbi ntagizemo uruhari urumva nari nkwiye gukomeza kwihagararaho kandi Imana yamaze kuvugana nanjye?Nari maze iyo myaka yose ngenda mpetaraye ariko guhera ubu ngenda nemye!Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete,Yakobo,5:16,Imana ni inyampuhwe nuyitabaza izagutabara ube umunyamugisha gusa Imana si umunyagitugu ibyo uyisabye nibyo igukorera kuko iyo ufite umutwaro wo kuyishaka irakumva ikagusubiza.
Iyo umaze kumenya ikibazo ufite ujya imbere y’Imana ugasenga ukagenda ubohoka gahorogahoro kuko ni urugendo iyo migozi ntihita icika yose uko ugira umwete ushaka mu maso h’Imana niko igenda ikubohora umuvumo runaka wamara kuvaho Imana ikakwereka undi bityo bityo..kugeza ubwo uzabohoka wese kandi imbaraga n’ubushake ushyira mu masengesho bifite ingaruka mu kwihutisha kubohoka kwawe kandi uko urushaho kongera umubare w’amasaha ukora amasengesho yo kwiyiriza niko urushaho kunesha abadaimoni bakugarije, nkaba ntanze ubu buhamya kubera ko ari ikifuzo nari nagize mbere yuko ntangira iyo gahunda nkurikije uko nari ndemerewe nkaba mbikoze mu rwego rwo guhigura icyo nari nahize kugirango mfashe wawundi wisanze muri ubwo buzima ntacike intege zo gusenga kuko turi muri iyi si dufashe igihe mu nta mbara.
Kubohoka ntibivuze ko uba utazongera kwisanga mu ishuri cyangwa se ngo Imana yongere kukwereka ufite uruboho ibyo biba bivuze ko inkozi z’ibibi zongeye kuguhumanya iyo ubibonye mu nzozi usubira mu masengesho ukazirwanya zigahunga,hari nubwo Imana ikwereka ibyo bagiye gukora mbere yuko biba iyo ubibonye nabwo uhita winjira mu masengesho babikora bigafata ubusa!Yesu akomeze abiteho.
SHALOM





