Home News Ububyutse,n’ubutabera ku ngoma y’Umwami Ndahindurwa!

Ububyutse,n’ubutabera ku ngoma y’Umwami Ndahindurwa!

0

Sept 6, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nakugize amaso ya NyiruRwanda,kandi dore ngiye gusohoza ibyo navugiye mukanwa kawe kugirango Umwami w’uRwanda,amenye yuko umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ari muri wowe uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Nyir’uRwanda namara kubona ibyo wamuvuzeho byose bisohoje mu mahoro,nibwo azamenya yuko uri Umuhanuzi w’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Icyo azaguhamagara muvugane ibijyanye n’umutekano we kugirango ubwami bwe Uwiteka yamugize umulinzi mukuru wabwo bubone ihirwe k’Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuze!

Nkomeza kwerekwa ibindi bintu bitandukanye birimo gukorerwa mu isi ya bazima,mbona mu gihugu cy’IBABYLON nerekwa umunyapolitike RAILA Odinga imbaraga ze zirushaho kwiyongera ndetse mbona atangiye kwiyamamaza hakiri kare mbere yuko gahunda nyirizina igera niko Uwiteka avuga.

Ubuhanuzi n’imbaraga zitegeka isi na bayituye,nta cyintu na kimwe gishobora kubaho mu isi kitabanje kunyuzwa mu buhanuzi.Cyaba ikiza cyangwa ikibi,nta nakimwe gishobora gukoreka kidahawe uburenganzira cyangwa uruhushya nubuhanuzi bw’ijambo ry’Imana (Bible) cyangwa Rhema word (bivuze ubuhanuzi buje direct buturutse mu Ijuru) bwo muri icyo(Generation) cyangwa icyo kinyejana.

Abantu rero bari bamaze imyaka myinshi bagendera mu buhanuzi bwahanuwe cyera bakabona ibyahanuwe birimo ku basohoreraho,bakibwira yuko ari bwo buzima basanzwe babamo ariko sibyo!

Njyanwa mu isi y’umwuka nerekwa muri hakondo ya bakiranutsi,mbona basahura gakondo icyintu cyose gishoboka,mbona baragafashe barasahuranwa kuko bamenye yuko igihe cyo kwima ingoma k’Umwami w’uRwanda kigeze.Nerekwa uburyo bamara gusahura ibyari bitunze abanyagakondorero,gahita basenya ibyari bibatunze nk’aho batazongera kubikenera.

Nerekwa abo bose basenye gakondo barangiza bakihungira, kandi basize bakoze amarorerwa,mbonamo n’abahutu bajyanwa kuburanishwa ICC THE HAGUE mu gihugu cy’UBUHOLANDE,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abahutu bagiye kongera gukora ishyano!Hagiye kuba intambara maze abahutu bahite bafata imipanga baduke mu bantu babateme kandi nyamara izaba aril eta ya batutsi,ariko nimara gusenywa izica abahutu,maze nabo birwaneho nyuma y’intambara bose bazashyikirizwa ubutabera uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’umwukagara batahuka baza banezerewe,mbona imbaraga z’Uhoraho (Umwuka w’Imana) ubamanukira hamanuka ububyutse bukomeye cyane!Abantu bazuzura umwuka wera,bakoreshwe ibikomeye cyane biteye ubwoba.Ariko abazaba batarihannye bafite inkovu z’umwuka w’ikinyoma,ntabwo imbaraga z’Uhoraho zizabazaho uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo yabaye umusaka,Umwami namara kwima ingoma,nibwo izongera gukorerwa kugirango yongere itungane isubirane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.Mwana w’umuntu,hanura uvuge uti,dore Umwami w’uRwanda namara kwima ingoma,abakobwa bagumiwe bazashakwa,kandi bazikora imugongo,kuko umwuka w’inzigo wababuzaga guheka bakikora mu mugongo nk’abandi bose,igihe cyawo kizaba kirangiye uko niko Uwiteka avuga.Uhoraho azatanga umugisha nta muntu uzongera kwigunga ngo yabuze urubyaro kuko imbaraga z’Uhoraho zizaba zaramaze kumanuka zikorere imirimo w’Uhoraho kandi abakiranutsi bazashima Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko UWiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami nibumara kugaruka bugasubira muri gakondo ya bakiranutsi,gakondo nzayiha umugisha kandi buri muntu wese uzaba yaragendeye mu nzira zo gukiranuka,azahabwa umugisha.Kuko izina ryanjye rizigaragariza ubwoko bw’Uwiteka kugirango bumenye yuko Uwiteka agira neza uko niko Uhoraho agize!!!

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar