June5, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane ku buryo busanzwe!Kuko Umwakagara ahagaritse umutima bikomeye kandi akaba atagifite ubwinyagamburiro kuko igihe cye cyo kwisangira basekuruza gisohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore abantu benshi barababaye cyane kandi bafite agahinda kenda kubica kuko umwana w’umwega yababujije amahwemo.Abantu bafite ubwoba bukabije kuko urupfu rubegereye kandi bakaba badafite uburyo bakwinyagambura ngo bamuce murihumye kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ngo bakize ubugingo bwabo none baciriweho iteka niko Uwiteka avuga.
Kuko yasuzuguye Uwiteka Imana ya bakiranutsi,none nkuko ijambo ry’Ubuhanuzi ryabivuze,aciwe igihanga kandi igihanga cye kizacibwa n’Uwiteka Nyiringabo,kugirango amahanga yose amenye yuko,Uwiteka Imana ya bakiranutsi ajya aca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.
June 6, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ambassade yo kumugabane w’Uburayi inshyiriramo VISA kugirango nerekere kuri uwo mugabane,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyawe cyo gutangira undi murimo ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryavuze,igihe cyawo kirageze kugirango utangire iyo mirimo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za ntumwa ziturutse kumugabane w’Uburayi ziraje kandi zizanywe namahoro aturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi ziragenzwa n’ubutumwa bw’Uwiteka Imana ya bakiranutsi,nuko rero witegure neza utunganye ibidatunganye kugirango izo ntumwa zizasange witeguye kugirango uzabafashe muri gahunda zibazanye kuko bagufitiye ikizere yuko hari byinshi uzabafashamo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ububyutse bukomeye cyane bugiye kuza mu isi ya bazima,mbona imbaraga z’Uhoraho zikora ibimenyetso n’ibitangaza zimanukira abatuye isi ariko babarirwa mu muryango wabubaha Uwiteka Nyiringabo.
Nongera kwerekwa itorero rya Kristo ritangirira mu cyumba cyo hasi maze gitangirana abantu bacyeya cyane,ariko mukanya ko guhumbya,mbona icyumba kikubyemo inshuro zirenze ebyeri.Abantu baba benshi cyane Babura aho bakwirwa.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,biriya nibyo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ko azaguha itorero rye,ukazaribera umuyobozi kugirango uzabashe gufasha ubwoko bwayo,kandi abantu bamenye yuko mu Ijuru hariho Imana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabao abivuga.
Dore Uwiteka Nyiringabo agiye kugukoresha ibikomeye cyane mu isi ya bazima,kugirango azahure itorero rye,kugirango bimenyekane yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ajya aca imanza zitabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze.
Jyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara(umwana w’umwega)ahamagaza za magigiri zose aho zikorera kw’isi,ngo zimanuke zitahe zijye kwitegura intambara izaterwa na matora yarateganijwe ariko akaba adahari kuko Umwakagara azi neza yuko agiye gucibwa igihanga.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo Uhuru Kenyatta azatsinda amatora kuko ijambo ry’ubuhanuzi ari bwo bwamushyizeho,akaba ari nabo bwamukuyeho kugirango imirimo y’ijambo ry’ubuhanuzi yigaragaze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
https://www.youtube.com/watch?v=prRtSIIttY0
Nerekwa umugore w’Umuhanuzi Kazi wagaragaye ahetse umugabo witwa Egide mu mugongo kumusozi wa Prayer Mountain Uganda Kampala-Ssegukku.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mugore avuga indimi zabadayimoni,kandi akoresha imbaraga z’umwijima mu guhanurira abantu kugirango yishakire indonke abone ibimutunga.None tangariza abasengera mu idini rye,ubabwire uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga,dorre uwo mugore ubahanurira yuzuye imbaraga zabadayimoni zikomoka mu gisekuruza cyiwabo akoreshwa ni mbaraga zabacwezi nabalangi kuko yerejwe imbaraga z’abazimu.Nuko rero umunyabwenge nakize ubugingo bwe kugirango mutazarimbuka niko Uwiteka avuga.
Save
Save
Save
