Home Inte'l U Rwanda Rubonye Ministiri w’Intebe Mushya Edouard Ngirente(agapfa kaburiwe ni mpongo)

U Rwanda Rubonye Ministiri w’Intebe Mushya Edouard Ngirente(agapfa kaburiwe ni mpongo)

0

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa gatatu yashyizeho Ministiri w’Intebe mushya Edouard Ngirente usimbuye kuri uwo mwanya Anastase Murekezi.

Ngirente yari asanzwe ari umukozi mukuru muri Banki y’Isi ikorera i Washington DC muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bamwe mu bamuzi bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko uyu mugabo afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu yari amaze hafi imyaka irindwi akorera Banki y’Isi.

Itaganzo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu ryagize riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bwana NGIRENTE Edouard.”

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar