Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri uyu wa gatatu yashyizeho Ministiri w’Intebe mushya Edouard Ngirente usimbuye kuri uwo mwanya Anastase Murekezi.
Ngirente yari asanzwe ari umukozi mukuru muri Banki y’Isi ikorera i Washington DC muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bamwe mu bamuzi bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko uyu mugabo afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu yari amaze hafi imyaka irindwi akorera Banki y’Isi.
