Home Economy U Bushinwa: Umuriro uracyagurumana

U Bushinwa: Umuriro uracyagurumana

0

 
Abasirikare b’inzobere bari gupima ibijyanye na gaze ihumanya kandi abakora ibikorwa by’ubutabazi basabwe kwambara imyenda ibarinda.

China2Abantu bagera kuri 56 barapfuye abandi barenga 720 barakomereka, 25 muri bo ku buryo bukomeye cyane, mu gihe cy’iturika ryateye inkongi ku wa Gatatu nimugoroba, nk’uko itangazamakuru rya Leta ribivuga.

Ariko amatsinda akora ubutabazi yavumbuye uwarokotse mu bisigazwa by’inyubako mu masaha yak are kuri uyu wa Gatanu. Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta, Xinhua, cyavuze ko uwo musore wakuwe mu bisigazwa nyuma y’amasaha 32 habaye iturika, yitwa Zhou Ti, akora mu rwego rwo kuzimya umuriro.

Biravugwa ko abazimya umuriro 21 bari mu bapfuye kandi abandi benshi baburiwe irengero. Amatsinda y’abazimya umuriro yari ahabereye iri turika, nyuma yo guhamagarwa.

Umuyobozi w’urwego ruzimya umuriro muri Tianjin, Zhou Tian, yabwiye abanyamakuru ko abakozi barenga 1000 n’ibikoresho bizimya umuriro bigera ku 140 bikiri kurwana n’umuriro kuri uyu wa gatanu.

Xinhua iravuga ko Kompanyi y’icyambu cya Tianjin yavuze ko abakozi bayo babarirwa mu macumi batazwi aho bari

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar