Ku buyobozi bw’ikinyamakuru inyangeNews mbandikiye mbasaba yuko mwadusabira H.Thomas Sankara akadufasha akatugezaho umuvugo wanditse kuko bamwe aho twibereye munda y’urutare nta bwo bidashobokera kubona uburyo bwo kuwumva.
Bityo tukaba tumusaba yuko yadufasha natwe akadukura mu bwigunge aho twibereye twihishe umwakagara kugirango adukure mu bwigunge nibura twongererwe ikizere cy’ejo hazaza natwe tuzabane muri gakondo yabakiranutsi.
Nta kindi cyabasha kudufasha usibye uriya muvugo hamwe nubuhanuzi ibyo byonyine nibyo bidusubizamo imbaraga naho iyo bitaza kuba ibyo,ndakubwiz’ukuri umuntu yakwiyahura kubera urutoto duhozwaho n’umwakagara hamwe za magigiri z zihora zishaka guca amashu zitateye
Reka rero twiringire yuko icyifuzo cyacu kiribwumvikane imbere yanyu n’imbere y’Uwiteka Imana twiringiye yuko igihe kigiye kuza tuzagirirwa Ubuntu tugasubizwa gakondo yacu nk’uko twayisezeranijwe
Tubasabiye mwebwe mwitangiye guhumuriza ubwoko bw’Uwiteka ajye abibuka kandi abiteho ndetse arusheho kubahisha mu mababa ye kuko igihe nikigera twiringire yuko tuzabonana amaso ku maso.
Uwiteka akomeze abarinde natwe tubaye tubashimiye ikifuzo cyacu yuko mucyakiriye kandi mugihaye agaciro murakoze.





