HomeNewsTwarangije inyigisho zo mu Itangiriro tugiye gutangira mu gitabo cyo KUVA

Twarangije inyigisho zo mu Itangiriro tugiye gutangira mu gitabo cyo KUVA

Bene data bakundwa twarangije igitabo cy’Itangiriro ariko mu ncamake reka turebe ibyigisho byose twabonye mur’icyo gitabo cyanditswe n’umugaragu w’Uhoraho Moses wabanye n’Uwiteka kugeza kumunota wa nyuma.Mur’icyo gitabo hagaragaramo umuhagaro wa w’Abraham umugaragu w’Uwiteka Imana yabakiranutsi

Hagaragaramo uburyo Abraham yagendanye n’Uhoraho nyamara ata muntu numwe wigeze amwigisha ibijyanye niyoboka Mana ry’icyo gihe.Abraham yizeye Uwiteka bimuhwaniriza no gukiranuka bivuze ngo,kwizera kutajyanye no gukiranuka nta cyo kuba kumaze.Muyandi magambo kwizera icyo utazi cyangwa Imana utazi ndetse itigeze ivugana nawe dore kuyibona byo bidashoboka usibye Moses wenyine niwe wayibonye nawe ahembwa kubana nayo ubuzira herezo

Itangiriro rigaragaza uburyo Abraham yahawe igihugu kitari icye nyamara nubwo atabirebesheje amaso ye mu buryo bw’umubiri,ariko yari yarabibwiwe kandi yarabibonye mu buryo bw’umubiri.

Hagaragaramo uburyo yizeye Uwiteka ariko kandi kubera ubugwaneza yari yisanganiwe byatumye yumvira sarah yakundaga cyane bituma acumura k’Uwiteka ananirwa gutegereza amasezerano ahubwo yemera icyifuzo cya Sarah abyarana n’umujakazi we Hagar nyamara ibyo biba hari hasigaye amezi macye cyane kuko byabaye ari uko abamailaka bari bamaze kuvaho ahongaho baamaze kubaha isezerano yuko umwaka utaha nk’iki gihe bazaba bakikiye umwana w’umuhungu ariwe Issac

Issac amaze gukura yemereye umubyeyi we kujyanwa gutambwaho igitambo nawe yabajije papa we Abraham ati,papa ko dufite inkwi numuriro mbese igitambo kiri hehe?Abraham mukwizera Uwiteka Imana arasubiza ati,Uwiteka ari bwironkere igitambo!Tekereza uyu munsi wa none bibaye ngombwa ko usabwa igiatambo nubwo bitakiriho mbese wabyakira?

Isezerano ryarakomeje kugeza igihe Issac nawe yabaye mukuru akageraho nawe ahura nikigeragezo cyo kutabyara akamara mu butayu bw’ubugumba imyaka (20) batarabyarana we na Rebecca ariko nyuma y’imyaka tuvuze hejuru bakabyara impanga Essau na Yakobo isezerano ryakomereje kuri Yakobo

Kugeza kuri Yosepf wagurishijwe mu Egpty aho yabaye igisonga cy’Umwami FARAO nyuma y’imyaka 430 bamaze mu Misiri nibwo umunsi w’Uwiteka Imana umaze gusohora nibwo gahunda yashyizwe mubikorwa maze Uwiteka abajyana muri gakondo yabasezeranije.Mu minsi ya vuba tuzatangira igitabo cyo kuva mu Misiri tuzarebera hamwe ibikubiye mur’icyo gitabo maze turebe icyo kitwigisha

Hari abantu bansabye kubabwira uburyo bajya babona amakuru batabanje gufungura ikinyamakuru inyangeNewss.com,ushobora kujya kuri page iri munsi ya INYANGE TV hanyuma urabona ahanditse LOG IN hanyuma ushyiremo e-mail zawe cyangwa se umwirondoro wawe nurangiza uzajya ubona amakuru yose cyangwa ubuhanuzi bwose bwandikwa buri munsi muri e-mail yawe.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments