HomeNewsTurashimira abatanze ibisubizo mwese kugirango ejo ku wa (6) tuzabone icyo dusubiza...

Turashimira abatanze ibisubizo mwese kugirango ejo ku wa (6) tuzabone icyo dusubiza Uwiteka Imana.

Bene data bakundwa tubanje kubashimira mwebwe mwese mwagerageje gutanga igisubizo kugirango tubashe kubona icyo tuzasubiza Uwiteka yabakiranutsi.Bakundwa sibyiza ko mutamenya ubushake bw’Imana,kumenya ubushake bw’Imana bituruka k’umuntu ku giti cye,bitewe ni uko abanye n’Imana,ndetse akaba asanzwe abifatanye ubusabane nayo.

Abantu benshi nta bwo babasha kumenya inzozi barota,ariko nyamara mu gitabo cy’umuhanuzi Habbakuki ibice 2:2 haravuga ngo,wandike ibyo werekwa mu nzozi cyangwa mu iyerekwa kandi ubyandikishe inyuguti nini «CAPITAL LETTER» kugirango ubisoma abisobanukirwe cyangwa abashe kubimenya bitamugoye.

Aha ngaha murabona yuko Uwiteka Imana nta bwo ajya ashaka ko umuntu yitwaza kutamenya bityo ngo azabigire urwitwazo mu manza cyangwa mu butabera bw’Uwiteka Imana.Ninshingano za buri mukiristo gushaka kumenya ubushake bw’Uwiteka binyuze mu buhanuzi Uwiteka amanurira abagaraag be.

Itorero ryatakaje umuco waryo mwiza watangiwe n’Uwiteka Imana,aho buri muntu agomba gukora umurimo we,akazawubazwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Umutabyi akwiye gukora umurimo w’ubutambyi,umwigisha nawe nuko,ndetse umushumba ,abavugabutumwa,n’intumwa bose bawiye buri muntu guhagarara mu mwanya wabo,bakareka kuvangirana.

Nk’uko mubizi  muri iyi minsi abantu benshi bifuza kuba abahanuzi,ndetse bakagerageza no guhanura ibinyuranye n’ubushake bw’Uwiteka Imana.Iyo bidasohoye,usanga abantu batangira kutumva iby’Imana,ibyo bikagatuma abakbaye barushaho gukunda Imana ,ahubwo barushaho kuyaga biturutse ku mpamvu z’uko babeshwe nabiyita ko arabakozi b’Imana.

Bene data bakundwa ndifuza ko mu menya ibi,mukwiye kumenya yuko,Uwiteka ariwe Mana,niwe waremye kandi niwe utegeka,ariko umwanzi yagerageje kuvangira imikorere y’Uwiteka akoresheje abafarisayo.Tekereza inshuro nyinshi uburyo iyo umwaka urangiye baduhanurira bakatubwira ko uyu mwaka noneho arumwaka w’umugisha!

Mbese iyo bavuga ibyo,baba babibwiwe nande?Ese n’Uwiteka koko uba yabivuze?Niba ariwe,kuki umwaka urangirana intambara kandi baraduhanuriye amahoro?Uwiteka se arabeshya?Imana ishobora byose ariko mu byukuri hari icyayinaniye,ni uko itajya ibeshya,ishobora kwica,ishobora gukora ibintu bikomeye cyane,ariko yananiwe kubeshya,niba mbeshya uwaba andusha kubimenya yangira inama.

Ikibazo gihari namwe murakizi,ni uko umurimo wa data wahunduwe ubucuruzi,ndababwiz’ukuri yuko,iyo Abraham iyo ataza gutandukana na se wabo Loti,nta bwo yari kumva ijwi ry’Uhoraho!

Akimara gutandukana Loti,yahise yumva ijwi ry’Uwiteka Imana,ntibishoboka ko,wumva ijwi ry’Uwiteka ukiri muri ubwo buzima,nk’uko mubizi ibinyanye no gushaka akenshi binyana na maranga mutima y’umuntu cyane usanga bitangirira kw’isura n’imiterere y’umuntu uba wifuza.

Nibacye cyane babasha kwemera ubushake bw’Uwiteka Imana.Biva kusura bigafata amashuri,bikava kumashuri –amafaranga ,bigafata-amoko,bikava ku moko-bikava ku moko bigafata indi ntera y’imiryango.

Ngirango agangaha murabonako ntabushake bw’Imana buragaragaramo,biracyari kubushake bw’umwana w’umuntu nyuma byamara kurangira bakajya murusengero nyuma yaho bakajya murusengero pastor ati icy’Imana yateranije ntawagitandukanya.Ariko se koko Imana niyo iba yarabahuje?

Agashya kakunze kuba muri ADEPR,abahanuzi cyangwa abanyempano bajyaga babaha ruswa maze bagahanurira umukobwa w’umututsi-kazi ko azarongorwa n’umuntu runaka w’umuhutu maze bakavuga ngo n’Imana yabivuze ugasanga umukobwa yemeye kujya murugo adashaka cyangwa umusore w’umututsi bakamuhanurira bati Uwiteka aravuze ngo uce mvu dukwbugufi urongore runaka w’umuhutu-kazi.iye

Bene data ntibibaho Imana ntishobora kuguha icyo udashaka,mbere yo kiuguha icyo w,ifuza ibanza kugutegura kuko niyo iyunganya imitima,ijya ikmenya uburyo bwo kubikora neza kandi ntambara zibamo ahubwo ugira amahoro mu mutima wawe kuko ibituruka k’Uwiteka byose bitanga amahoro.

Umukobwa iyo yagumiwe abapastor bamukorera campagn ndetse bagakoresha abahanuzi kugirango bamusengere akenshi birangira bamushyingiye umuntu bigaragara ko atishoboye bagapfundikanya kugeza bamushyingiye wakurikirana neza ugasanga ntabushake bw’Imana bwabayemo!!??

Ariko noneho reka mbabaze,niba  Uwiteka ambwira ati,Leon nurangiza amasengesho uzarye inyama nubugari ndetse unywe n’amata,urumva ejo nitugera mu itorero rya Kristo,umuntu azangira gushyiraho ngo za komisiyo runaka iz’urubyiruko,ababyeyi,abagabo?Uwiteka niwe Utegeka naho twebwe tukaba abaragu cyangwa abakozi.

Niyompamvu dukwiye kwemera yuko Uwiteka ariwe Mana ufite imbaraga nubushobozi kuko ashobora byose,nk’uko tubizi kandi akaba ariko n’ijambo ry’Imana ribivuga,ntimugirengo umugaragu w’Uwiteka Abraham yiswe sekuru wabakiranutsi gusa,nta bwo byapfuye kwizana,ndetse nta nubwo bisobanura ko atigeze aba umunyantege nke.

Ahubwo akenshi yagaragaweho no kumvira Imana,iyo wumvira Imana bituma izina ryawe ryogera mu isi no mu ijuru,nubwo umugore we,yamukoresheje icyaha cyo kudategereza igihe Uwiteka yari yavuze ngo,umwaka utaha nk’igihe,Sarah azaba acyicyiye umwana w’umuhungu kubibero bye.

Sarah yahise amushora amugira inama yo kurarana na HAGAR nyamara yari yirengegije ko babagabo bakiriye bari bagiye kurimbura Sodoma na Gomorah,bari aba Malaika b’Uwiteka Imana,iyo Sarah aza gutegereza maze igihe bahawe kikarangira yari kuba abifite impamvu,ariko biragaragara ko batigeze bategereza aho byari hagati y’umwaka wa 2166-2066 kuko 2066 niho Isaac yavutse.Naho Abraham we yavutse kuri uwo mwaka wa2166 utangira,bivuze ngo aba Malaika baje ku mwaka w’109,kuko Abraham yahawe isezerano akimara kugera mu gihugu cya Cannan mu mwaka wa 2091.

Abraham yatsindishirijwe no kumvira hamwe no kwizera,bwa mbere yizeye Uwiteka ubwo yamubwiraga kuva mu gihugu cye akajya mu gihugu cya Cannan atarazi aho yaragiye kubayo iumusuhuke.Bwa kabiri yemeye gutandukana na se wabo Loti,bwa gatatu yemeye gutamba igitambo umwana we Isaac,ibi bintu uko ari bitatu nibyo byatumye yitwa sekuruza wa mahanga maze izina rye ryogera mu isi yabazima.

Kuba yarumviye umugore Sarah,nta bwo byatumye atitwa sekuruza wabakiranutsi,nubwo byagize ingaruka kubisrael bamukomokaho uyu munsi,kuko iyo ataza kubyara ISHUMAYIRI nta bwo uyu munsi igihugu cya Palestina cyari kuba kiriho,nta ntambara za hato na hato ziba zihari,umugaragu w’UWiteka wanze ko Uwiteka yica abisrael mu butayu ngo Imana imuremo abandi bantu bafite umutima nkuwe nawe yagize uruhare rukomeye kuba uyu munsi hariho abayisrael batumvira Uwiteka Imana.

Niyompamvu ikintu cyose kigira ingaruka kubuzima bw’umuntu iyo dukoze ibijyanye no kutumvira Uwiteka Imana,kuko gukiranukira Uwiteka Imana,n’ukuyumvira.Kandi icyaha n’ukutumvira kuko hariho icyaha kimwe hakaba nta byaha (2) biriho.Tekereza uyu munsi Imana ikubwiye gutandukana na madam wawe mwashakanye ndetse wenda munakundana ese wabyemera?

Niba se udashobora kwemera gutana na madamu noneho Imana igusabye umwana wawe wimfura wamutanga? My dear,gukunda Imana bisaba kwitanga bihagije utagize icyo wisigariza,ariko iyo ushaka kugira icyo wisigariza nk’uko Anania na Safira babigenje ntagushidikanya ko byanze bikunze bitazabura kukugiraho ingaruka.

Erega iby’Uwiteka atwifuriza ndetse anadutekerezaho n’ibyiza nta bwo ari ibibi,aha rero murabona ko ikibazo cy’umwana w’umuntu n’ugukoresha ubwenge,mu by’Imana nta gukoresha ubwenge hakora umutima,ubusanzwe mu muntu habamo icyo bita Personality,iyo personality ikaba ifite udushami (2) kamwe gafite utundi dushami tundi (2) Inferiority and Superiority,akandi gashami nako gafite Intelligence and  concise umwuka w’Uhoraho ukorana na concise kuko intelligence yangijwe na satani.

Nusoma neza ibyanditswe uhereye mu itangiriro urahasanga ko,satani yashakaga ko,umwana w’umuntu agira ubwenge kugirango ubwenge buzajye bumutera gushidikanya kwizera Imana,bakimara kurya ku itunda umuntu yirukanywe mu ngobyi ya Edeni kubera kumeya ubwenge.Dore abaye nk’imwe muri twe ku bwo kumenya ikiza n’ikibi,hinga atarya ku giti cy’ubugingo akarama iteka!!?? Bitekerezeho.

Reka ngarukire ahangaha nkomeza gushimira uburyo mukomeje gutanga  ibisubizo,gusa uwagishubije neza,ni mushiki wacu ukiri muri gakondo yabakiranutsi,abandi mwese mwagiye munyura kuruhande ahari mwibwira ko,kunyura kuruhande har’icyo bihindura ku kuri kw’Imana data wa twese akaba na se wa Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,akaba nimfura muri bene se,ari bo twebwe twemeye kuba barumuna be,kuko tutakiri abagaragu ahubwo yahindutse inshuti kubakora ibyo yategetse!

Ubwo muramute mwumva bidatarasobanuka neza,mwakongera mukambaza kuko icyo nicyo Uwiteka yandemeye,nugushyira ahagaragara ukuri k’Uwiteka Imana abantu bayo bakava mu mwijima,bakajya mu mucyo,ntutinye gufata ibyemezo bikarishye kuko nutabifata umwanzi nawe azagufatira ibyemezo byo kurimbuka.Gufata ibyemezo bikomeye ushaka kumenya ukuri k’Uwiteka nibyiza cyane kuko bigira umusaruro mwiza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments