HomeNewsTrump: Abifata nka'abafite ibitsina bibiri ntibashobora kujya mu gisirikare cya Amerika

Trump: Abifata nka’abafite ibitsina bibiri ntibashobora kujya mu gisirikare cya Amerika

Perezida Donald Trump yatangaje ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitazemera abantu bifata nk’abafite ibitsina bibiri, mu cyongereza bita transgender.

Bwana Trump yavuze ko batazakirwa mu rwego rw’ingabo urwo ari rwo rwose.Icyemezo cye kivuguruje icy’uwamubanjirije, perezida Barack Obama.

Bwana Trump yakoresheje urubuga nkoranyamabaga rwa Twitter avuga ko yafashe icyemezo amaze kuganira n’aba jenerali ndetse n’abahanga mu ngabo.Yongeyeho ko aba transgender babera umutwaro igisirikare kandi batakazwaho amafaranga menshi mu buvuzi.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments