Amadini asenga Satani yasabye uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda kandi ashobora kwemererwa.
Mu gihe insengero zisenga zikanambaza Satani zisanzwe ziri hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ubu aba banyamadini barashaka no gusaba gukorera mu Rwanda ndetse bamaze no gusaba uburenganzira, kandi nta ngingo zihari zizababuza uburenganzira bwo gukora byemewe n’amategeko.
Barihuta Aimé Haba ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), yaganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com adutangariza ko kugeza ubu amadini yasabye ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda agaragaza ko asenga Satani ari abiri, ibijyanye no kuba bazemererwa gukorera mu gihugu nk’andi yose avuga ko asenga Imana bakaba barimo kubyigaho ngo bazabasubize banzure niba bagomba kwemererwa gukorera mu Rwanda hakurikijwe icyo amategeko ateganya.
Barihuta Aimé Haba ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini muri RGB
Barihuta Aimé Haba yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu amadini yasabye ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda akanabihabwa ubu akaba yaramaze kwandikwa n’iki kigo, agera kuri 910 batabariwemo andi yasabye ubuzima gatozi akaba atarabuhabwa kimwe n’andi akora mu bwihisho atarigeze ahabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda byemewe n’amategeko.
Ese hari icyabuza aya madini asenga Satani uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda?
Ingingo ya 37 yo mu itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa, ivuga ko buri munyarwanda wese afite ubwisanzure mu mitekerereze n’imyemerere. Igira iti: “Ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko. Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko.”
Mu itegeko no 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku madini, naho hagaragaramo ko buri wese afite uburenganzira ku myemerere ye, kandi nta hagaragagara ko uburenganzira ku myemerere ari ubw’abasenga Imana gusa. Ingingo ya 3 y’iri tegeko, ivuga ko umuntu wese afite ubwisanzure bwo gusenga kandi bukaba butabanza gusabirwa uruhushya, ahubwo bukaba bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko uburenganzira bwo gukurikiza no kugaragaza ibyo umuntu yemera mu muryango ushingiye ku idini yihitiyemo, bukurikiza amategeko kandi ntibubangamire umutekano, ituze n’ubuzima bya rubanda, umuco mbonezabupfura cyangwa se ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.
Ingingo ya 5 muri iri tegeko yo ishimangira ko imiryango ishingiye ku idini yihitiramo ibikorwa ikora, ibyo bikorwa bipfa kuba byubahiriza amategeko ajyanye n’urwego birimo. Icyakoze icyo iyi ngingo igaragaza ko kitemewe, ni ugukora ibikorwa bigamije urwunguko rw’amafaranga cyangwa indi mitungo ba nyir’imiryango ishingiye ku idini bateganya kuzigabanira.
Ikindi iyi ngingo ibuza, ni ukugira ibikorwa byo guharanira kugera ku butegetsi nko gushakisha inkunga cyangwa gukoresha ibiganiro bigamije gushyigikira imitwe ya politiki cyangwa umukandida wa politiki, kimwe no kwandikisha cyangwa gukoresha ubundi buryo bushyigikira abakandida bashaka kujya mu buyobozi bw’igihugu.
