None uburire bene ngango uti iryavuzwe riratashye!Ariko muririwe ntimuraye,ubwo utari umwana ucira inkonda arumva imvugo ijwi rya bwenge urangurura mu butayu aburira abanyabwenge na bahanga batinya ubugoryi nkuko umugore azira umwana wikimara kuko ubwenge buhesha ishema naho ubupfapfa bukaba ikizira k’Uhoraho niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi abanditsi ba mateka bashiraho bamarwa ni ngoma ya bega.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwami YUHI VI azima ingoma abanyamateka muri gakondo ya bakiranutsi barashizeho,kuko bazamarwa ni ngoma ya bega kugirango hatazaboneka abazasigara bavuga amateka yabo nibyo bakoreye abaturage uko bagiye babakubaganira ni nzira zabo zo gukiranirwa.
Ndabwirwa ngo,ibitabo byimfasha nyigisho za mashuri abanza,zizandikwa bushya,kandi uzabera umugisha abshinzwe uburezi kubafasha kwandika bundi bushya imfasha nyigisho za mashuri kuko ikinyoma cya bega bakoresheje bahindagura amateka kizaba cyaravuyeho maze amateka ya gakondo ya bakiranutsi akazasubirwamo neza kugirango hazamenyekane ubugome bwa bega bakoreye abanyarwanda niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu murera wo mu majyaruguru,mbona abasore baho badashobora gushaka abagore ngo bubake ingo,kubera ubukene bwababayeho akarande.Mbona bashyingirwa abageni ku ngufu za leta ya gatsiko kabicanyi ka FPR.Ariko abakobwa bo,bari bafite akazi bikorera ko gucuruza ibitenge.
Ubwo bukwe bwabereye mu ihema ryize rinini ry’umweru,mbona Hon.Pastor.Mitsindo Fidele niwe wari umutumirwa mukuru.Araza areba uko abasore babo bahabwa abagore ku ngufu ni uko abantu bari butahe ubwo bukwe,maze numva aravuze ngo’YEWE SATANI ARADUHEMBYE KOKO”uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona ubwo bukwe bwimurirwa mu murwa mukuru (Capital City) ariko ibirori byubwo bukwe bikorerwa mu gishanga kwa Gen.Gacinya,hari abasore bintarumikwa bo mu bwoko bwa batutsi batavangiye bari babukereye babyambariye ngo batahe ubwo bukwe.
Ariko abatumirwa bo mu murwa mukuru bahawe ubutumire(Invitation)mbona badashaka gutaha ubwo bukwe bwateguriwe abakobwa bagumiwe bashyingiye ku gahato kandi bagashyingirwa abasore bakennye batanagira akazi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ubyihorere ntubisobanure abanyabwenge nibo bazabitahura,naho abapfapfa bazapfafana niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ni uko mbona abaturiye umurwa banga kubutaha ngo kubera rukinga (20) ndibwira ngo,ese abanyaKigali nuku babaye gito?Batumirwe mu birori koko bange kujyaho kandi ari nta mpamvu?Ndabwirwa ngo,erega bamwe maweya nta nimyenda bameshe bakwambara ngo bajye muri ubwo bukwe.Niyompamvu banze kwitabira ubwo butumire.
Mbona umukwabu wo gufata abanze gutaha ubwo bukwe abanyamurwa bakajya bakikira mu nzira zo gukiranirwa,kuko izo gukiranuka zo zari zibari kure.Bakora ibishoboka byose ngo babashe kwinjira muriyo nzira ariko biranga kuko inzira zubusamo nta bwo zari zigihura nizigororotse uko niko Uwiteka avuga.