Ubuyobozi bwa Rwandese Democratic Monarchy (RDM) buramenyesha abanyamuryango bayo bose aho baherereye hose ku isi,gufata neza ikarita y’ubunyamuryango kugirango mutazongera kwinjira bundi bushya nkaho muri abashyitsi.
Ibikorwa by’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu,no gushyigikira gusubiraho ku ubwami bw’uRwanda birakomeje muri gahunda y’ubukangurambaga igiye gutangira umwaka utaha wa 2019.
Murabizi neza yuko ubukene umuntu ashobora kubukira,ariko igitugu no kuba umuja byo nimpanuka (accident) ishobora guhitana umuntu mu gihe bitari ngombwa,ntushobora kuyikira.Cyeretse habayeho kwishyira hamwe tukabyamagana dukoresheje inzira ya mahoro,byananirana hakitabazwa izindi nzira zose zishoboka zatuma tugera kumahoro.
Perezida Museveni yatubereye amenyo yaruguru,adupfunyikira amazi,aduha umuntu utazi gutegeka,nyuma yoguhitana Gisa Fred Rwigema,ndetse nabandi basirikare bakuru bari barize nabo abacisha ibihanga bitirirwa ko aribo bamwicishe nyamara umwicanyi yasigaye yigaramiye (Col.Twahirwa Dodo)ahubwo wuzuye ubwicanyi muri kamereye(Umwakagara)nta nigihe nakimwe Museveni azigera atwifuriza ubutegetsi bwiza,kuko azi ikibazo dufitanye nawe kijyanye ni mbago za gakondo yacu,kandi akaba azi neza ko umwanya uwari wo wose twihigarurira tukahaasubirana doreko ubwami bwa Uganda butabijyaho impaka.
Abahanga bavuga ko ushaka amahoro,ategura intambara.Nimuri urwo rwego twongeye kwibukiranya igitekerezo twatangiye nubwo hashize iminsi itari mikeya kubera uburiganya bwa bamwe bumvako bahora batuyoboza akamama.
Ariko burya ibivugwa biba bihari,niyo bidahari,biba biri munzira biza!Nkuko mwabyumvise cyangwa mwabibonye,Umwakagara imbaraga ze zimaze gucisha macye kurwego rw’amahanga,kuko ikinyoma cye yabeshyaga amahanga cyaramenyekanye.
Bivuko noneho igitekerezo cyacu twatangiye ubu noneho gishobora kugira uruvugiro.Kuba yarafunguye abanyepolitike batavuga rumwe nawe,niyindi ntambwe dukesha abanyarwanda kuba barahagurutse bagafatanya namahanga hamwe nimiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Amnesty International na Human Right Watch ndetse nibihugu birimo Leta zunz’ubumwe z’America,hamwe n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.
Turashimira itangaza makuru rya BBC2, yagize umwete wo gukura abanyarwanda mu mwijima no murujijo igishyira ahagaragara ikinyoma cy’ingoma ya abega na FPR,aho bagaragaje yuko Umwakagara ariwe wahanuye indege yuwahoze ari umukuru w’igihugu Habyarimana.
Rwanda untold Story,ni film mbarankuru yashyize ahabona ukuri ku kinyoma cyari kimaze immyaka 20.Abacika cumu bahoraga basingiza Umwakagara ko ngo ari we wabarokoye,yahise atangira kubica ahera kumubyeyi wabacika cumu “Rwigara Assinapol”wafashaga abatari bacye.
Bakurikizaho Jean De dieu Mucyo bakubise inyundo amanuka kkuri za down stairs agiye mukiruhuko cya sasita,bahise bamushyira mu modoka yarahongaho hafi ya embrace bari bateguye bamuhorahoreza muri iyo modoka doreko yari atashiramo umwuka.
Hakurikiraho kwica nabandi benshi tutarondora ari nako basenya amazu yabashoramali,harimo inzu nyakwigendera Rwigara bakubise hasi bitwaje amategeko yimburamumaro.Hakurikiyeho inzu yo kwa Ndamage nayo bayishyize hasi izuba riva,ndetse umukozi wayibagamo nawe bahita bamuca igihanga bavuga ko ngo yanze gusohoka ubwo bayisenyaga.
Hakurikiraho gufatira inzu yubucuruzi y’umunyemali Ayabatwa Tribert Rujugiro ariko yo bahise bayigarurira nibura niyo kwa Rwigara iyo baza kuyigarurira byari kumvikana,ariko barayishenye bigarurira inganda,namafaranga yose yari kumakonti.Ikibazo abanyarwanda bakwiye kwibaza,abacika cumu nabacuruzi banze kuvanga imitungo yabo na FPR,agatsiko k’Abega,nibo bahora bakora amakosa,bubaka nabi ibitajyanye nigishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali?
Ese abacika cumu,nibo bahora bacuruza bakanga kwishyura imisoro kandi uwo mulimo w’ubucuruzi bawukoze imyaka nimmyaniko.Cyangwa ni uko basanze bafite imitungo ibarenze bagasanga bashobora kuzakoresha imitungo yabo kuzakuraho ubutegetsi bwabo?!!
Ibyo ntabwo byari bihagije ahubwo bafata umupfakazi Mukangemanyi Adeline Rwigara na bana be,babashyira mu nzu y’imbohe ngo bajye kota umuriro w’Abega bacaniye abatavuga rumwe nabo.
Bose turashimira cyane kuko umusaruro umaze kugaragara,kandi tukaba twizeye kandi twiringiye ko,mu minsi ya vuba,nibindi bitarasobanuka biraza kujya ahabona.
Twongeye kwamagana umutwe wa za magigiri RPRK ziharanira ubwami bw’Abega,aho guhanira ubwami bw’uRwanda.Uyu mutwe uyobowe na CPT.Munyandinda James alias Munyeragwe Jackson,Mugisha James ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa(France).
RDM yongeye kwamagana abahezanguni bo mu bwoko bwa abarepublike,bahora basimburana kubutegetsi ari uko bamennye amaraso yarubanda.
RDM yongeye kwibutsa ko republike y’uRwanda itemewe namategeko,dushingiye kumwanzuro wa LONI wa 1580,1605,munyandiko ya ONu yasabaga Leta ya Ababiligi kureka Umwami watanze Kigeli V Ndahindurwa gusubira mu rwagasabo agahabwa ubutegetsi maze hakabona kuba amatora ya kamampaka niba abaturage bashaka gukomezanya n’ubwami bugendera ku itegekonshinga.Cyangwa nimba bashaka republika yari itarabaho icyo gihe.
Mwakurikiranye ibiganiro mpaka byose byahise kuri radio bbc gahuza miryango byavugaga ku mbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi,mwumvise yuko abahutu bo mu bwoko bwa abarepublike bagiye bitabaza ibitabo byagiye byandikwa na ababiligi,ariko umwiru mukuru w’ubwami bw’uRwanda Chancellor Boniface Benzinge yitwaye neza cyane mugutanga ibisobanuro bihagije kuko we yarahibereye ntabwo ari ibitabo byanditswe nabanyamahanga bashakaga kuyobya amateka.
Kuba leta Uganda yarirukanye za magigiri zari zarajujubije impunzi,nigikorwa cyiza cyane.Ariko twizere yuko RNC iyobowe na Gen.Kayumba Nyamwasa ubu ufite ibirindiro muri icyo gihugu,atazabangamira rubanda rw’Ubwami bw’uRwanda doreko tuhafite abanyamuryango benshi bagera kubihumbi (12,000).
Murabona ko iyo dukomeza gutinya Umwakagara yari gukomeza kutwicira kurwara nkinda,cyangwa agakomeza kutwicisha ya nyundo ye,nkuko yabyivugiye ubwo yari imbere y’intekonshingamategeko ayoboza agahera kurwara.
Ubu tukaba dufite ibyiringiro yuko bitinde bishyire cyera,Umwakagara azemera gukandika,nubwo avugako adakandika,ariko murebye neza,mwasanga yaramaze guhishira ku buryo mukwezi gushize cumi nukwacyenda baramukanze arakandika nubwo adashaka kubeyemera ariko baranamutonoye kuburyo igishishwa cyakuweho tukabona icyari cyihishe imbere.
Igihe kiraje kandi kirasohoye ngo abanyarwanda bayambure umwambaro w’igitugu bambitswe batawushaka,kugirango nabo bahabwe amahirwe nkabandi bantu bose bahawe amahirwe yo kwihitiramo ibibabereye.
Republika zose zabayeho nta cyo zamariye abanyarwanda,republika ya l,yagiyeho mu buryo bwikinyoma abanyarwanda benshi baricwa abandi bahinduka impunzi zitagira gakondo.
Republika ya ll yagiyeho 1973 nabwo yishe abanyepolitike benshi bari muri leta ya Kayibanda.Ubwo rukiga isimbura nduga.
Nyuma y’imyaka 17,inkotanyi zitera uRwanda,Habyarimana wari yemeye imishyikirano ahanurwa mu ndege kugeza magingo aya,bamuhinduye igicuruzwa cyunguka,kuko umuryango we utarahabwa ubutabera nkuko byari bikwiriye.
RDM isanga igisubizo cy’abanyarwanda gishingiye ku kuri,ubwami bwemewe na ONU,bugasubiraho,republika yashinzwe na Ababiligi igakurwaho,nubwo ari umunyaryango wa ONU,ariko ntabwo yemewe namategeko kuko yakingiwe ikibaba na leta mbiligi kugirango baburizemo ubwami bw’uRwanda butazongera kwima ingoma.
RDM irashimira Leta y’Uburundi ko yatangiye itohoza kumabi ababiligi bakoreye Uburundi,kandi bakaba balimo bashaka uko barebera hamwe uko ubwami bw’Abarundi bwakuweho kugirango babusubize iteka.
Akaba ariyompamvu Umwakagara afitiye ubwoba ubutegetsi bwa Abarundi kuko bushaka kugarura ubwami kandi bwarakuweho na Leta mbiligi,nimugihe kimwe babukuriyeho n’ubwami bw’uRwanda.
Ubwami bugendera ku itegekonshinga (Constitutional Monarchy) nibwo bwonyine bufite ububasha bwo kuyobora abaturage mu mahoro iteka ryose.Kuko uwari we wese ashobora kuyobora cyane ko aba ayoborera Umwami.
Murebe ibihugu byose biyoborwa n’ubwami bugendera ku itegekonshinga,nta mwiryane uharangwa wa politike.(UK,SPAIN,NORWAY,BELGIUM)nibindi byinshi usanga bitanavugwa reba muri Ethiopia bafite perezida wicyubahiro wasimbuye Umwami ubutegetsi bwabo ntaho butandukaniye n’ubwami,Ubudege,Israel.
Banyarwanda,banyarwandakazi,mwebwe mwese mukunda igihugu cyanyu,dufatane urunana turwanye republika zijyaho zikoresheje intwaro zigafata ubutegetsi bidaciye mubushake bwa abaturage.
Ariko twiringira yuko Uhoraho Imana yo mu ijuru itazabura kumva amasengesho ya bantu bayo,maze ikazaduha ubutabera bwiza,kuko niyo ica imanza zitabera.
Tuboneyeho umwanya wo gushimira itangazamakuru ry’inyangeNewss.com ritahwemye gufasha abanyarwanda kubagezaho amakuru yo mu gihugu cyacu,kugirango tumenye neza ibikorerwa mu gihugu cyacu cyatubyaye(our home land).Tuboneyeho kufuriza kkurangiza uyu mwaka wa 2018,waranzwemo nakaga kenshi cyane kubatari bacye,haba hanze y’igihugu no mu gihugu imbere.
Kandi reka tubifurize umwaka mwiza usigaje iminsi micye cyane ibarirwa ku ntoki,umwaka wa 2019,twiringira ko uzatubera umwaka mwiza uzatuzanira ibyiza,ndetse byashoboka ukazasiga ingoma y’igitugu,nagatsiko kabicanyi gakurwa kubutegetsi.Maze tugasubira murwagasabo rwatwibarutse aho tuzongera guhura tugasabana tukibagirwa imibabaro twatewe nagatsiko kiterabwoba ka FPR.
Mugire amahoro y’Imana.
Umuyobozi wa RDM
Engi:Nshimiyimana Charles