HomeNewsRwanda:Imishyikirano hagati ya FPR na RNC,yaburijwemo no guhindura itegeko nshinga.

Rwanda:Imishyikirano hagati ya FPR na RNC,yaburijwemo no guhindura itegeko nshinga.

Amakuru  agera ku kinyamakuru inyangenews aravuga yuko leta y’uRwanda iyobowe n’umwakagara Paul kagame imaze igihe isaba imishyikirano umutwe wa politike Rwanda Natinal Congress RNC ikoresheje bamwe mubazungu binshuti zabo nka Tonny Blair kugirango asabe abayobozi ba RNC kuba bagaruka mu gihugu,ariko amakuru dufite nuko hajemo inzitizi kubera FPR yamaze gufata umwanzuro wo guhindura itegeko nshinga kandi bikaba binyuranije n’itegeko nshinga.

Amakuru avuga yuko umutwe wa politike RNC wasabye ko kagame arangiza manda yeakava kubutegetsi bityo agaha abandi banyarwanda amahirwe yokuba nabo bayobora igihugu kuko uRwanda atarakarima k’umuntu kuburyo yagakora uko yishakiye,ariko ngo ibyo nta bwo umwakagara abikozwa ngo ahubwo yahisemo gukomeza guhangana akoresheje intwaro z’intambara no gukomeza kwica abanyarwanda batavuga rumwe nawe.

We yifuzaga yuko abayobozi ba RNC bagaruka mu gihugu hamwe nishyaka ryabo bityo bakinjira muri leta ya FPR bagahiganwa mu matora,ibyo RNC ikaba ivuga yuko bitashoboka kuko ngo kuko nta mutekano wabo bizeye mu gihe cyose kagame ataramva ko akwiye kubahiriza itegeko nshinga ndetse no kureka ubutabera bukigenga cyane yuko abayobozi ba RNC bakuru bakatiwe nurukiko rw’uRwanda igifungo cy’imyaka 20 ngo kubera batorotse igisirikare cya RDF.

Ntabwo iknyamakuru inyangenews cyashoboye kuvugana nibura numwe mubayobozi ba RNC ngo cyumve uruhande baba bahagazemo ariko turakomeza kugerageza kuvugana nabo twumve icyo aya makuru bayavugaho.Ikigaragara ni uko iyo mishyikirano igaragara yuko itazashoboka,ntibizwi niba RNC nyuma yiyo mishyikirano yananiranye niba bashobora gufata icyemezo cyo kuyoboka intambara nk’uko FPR yabigenje cyangwa niba bazakomeza gukoesha inzira ya diplomasi mu gihe umwkagara we yamaze gufata icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga abifashijwemo nabanyarwanda binkomamashyi bari kubutegetsi bishakira gukomeza kwirira umugati w’gihugu mu buryo bunyuranije n’mategeko.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments